Yobu 26

14 verses

Yobu 26:1

Maze Yobu arasubiza ati

Yobu 26:2

“Wafashije umunyantegenke ntugasekwe, Wakijije uw'amaboko adakomeye,

Yobu 26:3

Wagiriye inama udafite ubwenge, Werekanye rwose ubwenge bw'ukuri!

Yobu 26:4

Uwo wabwiye ayo magambo ni nde? N'umwuka wakuvuyemo ni uwa nde?

Yobu 26:5

“Abapfuye bahindira umushyitsi Munsi y'amazi menshi n'ibiyabamo.

Yobu 26:6

Ikuzimu hatwikururiwe imbere y'Imana, Na Kirimbuzi nta gitwikirizo afite.

Yobu 26:7

Ikasikazi yahashanjije hejuru y'ubusa, N'isi yayitendetse ku busa.

Yobu 26:8

Ipfunyika amazi mu bicu byayo bya rukokoma, Kandi ibicu ntibitoborwe na yo.

Yobu 26:9

Intebe yayo irayikingira imbere, Ikayitwikiriza igicu cyayo.

Yobu 26:10

Amazi menshi yayashyizeho urugabano, Rugeza aho umucyo n'umwijima biherera.

Yobu 26:11

Inkingi z'ijuru ziranyeganyega, Zigatangazwa no gucyaha kwayo.

Yobu 26:12

Ibirinduza inyanja ububasha bwayo,

Yobu 26:13

Umwuka wayo utera ijuru kurabagirana, N'ukuboko kwayo ikagusogotesha inzoka yihuta.

Yobu 26:14

Dore ibyo ni ibyo ku mpera y'imigenzereze yayo gusa, Ibyo twumva byayo ni bike cyane ni nk'ibyongorerano, Ariko guhinda k'ububasha bwayo ni nde wagusobanura?”