Yobu 27

23 verses

Yobu 27:1

Maze Yobu akomeza guca imigani ye ati

Yobu 27:2

“Ndarahira Imana ihoraho, Ari yo yanyimye ibyari binkwiriye, N'Ishoborabyose yababazaga ubugingo bwanjye.

Yobu 27:3

Ubugingo bwanjye buracyari buzima, Kandi Umwuka w'Imana ni we utuma mpumeka.

Yobu 27:4

Ni ukuri iminwa yanjye ntizavuga ibyo gukiranirwa, N'ururimi rwanjye na rwo ntiruzariganya.

Yobu 27:5

Ntibikabeho yuko nabemerera ngo muvuze ibitunganye, Kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo.

Yobu 27:6

“Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura, Ntabwo umutima wanjye uzagira icyo unshinja nkiriho.

Yobu 27:7

“Umwanzi wanjye namere nk'umunyabyaha, N'unyibasiye amere nk'ukiranirwa.

Yobu 27:8

Noneho utubaha Imana agira byiringiro ki, Iyo Imana imuciye ikamwaka ubugingo bwe?

Yobu 27:9

Mbese Imana yakumva gutaka kwe, Ibyago nibimutera?

Yobu 27:10

Cyangwa se yakwishimira Ishoborabyose, Akajya atabaza Imana ibihe byose?

Yobu 27:11

“Nzabigisha iby'ukuboko kw'Imana, Ntabwo nzabahisha iby'Ishoborabyose.

Yobu 27:12

Dore mwese mwarabyirebeye, None se ni iki gitumye muba ab'ubusa gusa?

Yobu 27:13

“Uwo ni wo mugabane umunyabyaha abikiwe n'Imana, N'ibizaba ku barenganya bagenewe n'Ishoborabyose.

Yobu 27:14

Abana be nibororoka bazaba abo kugabizwa inkota, Kandi urubyaro rwe ntiruzahazwa n'ibyokurya.

Yobu 27:15

Abe basigaye bazamirwa n'urupfu, Kandi abapfakazi be ntibazabaririra.

Yobu 27:16

Nubwo arundanya ifeza nk'umukungugu, Akirundaniriza imyambaro nk'urwondo,

Yobu 27:17

Abasha kuyirundanya ariko izambarwa n'umukiranutsi, Na ya mafeza azagabanwa n'abatariho urubanza.

Yobu 27:18

Yiyubakira inzu imeze nk'iy'inyenzi, Nk'akararo kubatswe n'umurinzi.

Yobu 27:19

Yiryamira ari umukungu akabyuka ari nta cyo akigira, Arambuye amaso asanga byose byagiye.

Yobu 27:20

Ibiteye ubwoba bimwisukaho nk'isuri, N'umugaru umujyana ari nijoro.

Yobu 27:21

Umuyaga w'iburasirazuba uramutwara akagendanirako, Uramuhitana akava aho yari ari.

Yobu 27:22

Ndetse Imana iramusumira ntimubabarire, Nubwo yifuza guhunga amaboko yayo.

Yobu 27:23

Abantu bazamwirukana bamucyamuye, Bamwimyoze ngo ave iwe.