Yobu 29

25 verses

Yobu 29:1

Maze Yobu yongera guca imigani ye ati

Yobu 29:2

“Iyaba nari meze nko mu bihe bya kera, Nko mu minsi Imana yandindaga!

Yobu 29:3

Icyo gihe itabaza ryayo ryamurikiraga ku mutwe, Nkagendera mu mwijima nyobowe n'umucyo wayo,

Yobu 29:4

Nk'uko nari meze mu minsi y'ubukwerere bwanjye, Imana ikingīra inama mu rugo rwanjye.

Yobu 29:5

Ishoborabyose yari ikiri kumwe nanjye, Abana banjye bankikije.

Yobu 29:6

Intambwe zanjye zari zaranyuzwe n'amavuta, Urutare rukansukira imigezi y'amavuta ya elayo.

Yobu 29:7

Iyo najyaga ku irembo ry'umudugudu, Ngatereka intebe yanjye mu muharuro,

Yobu 29:8

Abasore barambonaga bakihisha, Na bo abasaza bakampagurukira bagahagarara.

Yobu 29:9

Ibikomangoma byaracecekaga, Bikifata ku munwa.

Yobu 29:10

Ijwi ry'imfura ryaroroshywaga, Ururimi rwazo rugafatana n'urusenge rw'akanwa kabo.

Yobu 29:11

“Ugutwi kwanyumvaga kwanyitaga uhiriwe, N'ijisho ryambonaga ryamberaga umuhamya,

Yobu 29:12

Yuko nakizaga umukene utaka, N'impfubyi na yo itagira gifasha.

Yobu 29:13

N'uwendaga gupfa wese yansabiraga umugisha, Kandi ngatuma umutima w'umupfakazi uririmbishwa no kunezerwa.

Yobu 29:14

Nambaraga gukiranuka kukanyambika, Kutabera kwanjye kwari kumeze nk'umwitero n'ikamba.

Yobu 29:15

Nari amaso y'impumyi n'ibirenge by'ikirema,

Yobu 29:16

Nari se w'umukene, Ngakurikirana urubanza rw'uwo nari ntazi.

Yobu 29:17

Navunaga inzasaya z'umunyabyaha, Nkamushikuza umunyago mu menyo ye.

Yobu 29:18

“Maze nkavuga nti

Yobu 29:19

Umuzi wanjye wari ushoreye mu mazi, N'ikime cyatondaga ku ishami ryanjye bukarinda bucya.

Yobu 29:20

Ubwiza bwanjye bwahoraga bwiyuburura, Umuheto wanjye ugakomerera mu ntoki zanjye.’

Yobu 29:21

Abantu bantegeraga amatwi bagategereza, Bagaceceka ngo bumve inama yanjye.

Yobu 29:22

Iyo namaraga kuvuga nta cyo basubizaga, Ibyo mvuze bikabatonyangaho.

Yobu 29:23

Kandi bantegerezaga nk'imvura, Bakasama nk'abasamira imvura y'itumba.

Yobu 29:24

N'iyo twahuzaga urugwiro na bo nseka, Ntibakundaga kubyemera, Kandi ntabwo bahinduraga umucyo wo mu maso hanjye.

Yobu 29:25

Nakundaga kujya mu nzira yabo nkababera umutware, Nkabamerera nk'umwami mu ngabo ze, Nk'umuhumuriza w'ababoroga.