Yobu 30

31 verses

Yobu 30:1

“Ariko noneho abo nduta ubukuru, Kuri ubu ni bo bampinduye ibitwenge, Ndetse na ba se nagayaga simbegereze n'imbwa zirinda umukumbi wanjye.

Yobu 30:2

Ni ukuri imbaraga z'amaboko yabo zamarira iki, Ko ari abantu b'indogore batazarama?

Yobu 30:3

Bahoroteshejwe n'ubukene n'inzara, Baguga umukungugu ahatabona mu bisanze no mu bigugu.

Yobu 30:4

Batungwa n'intārano zo mu bihuru,

Yobu 30:5

Bagacibwa mu bantu, Bahabwa induru nk'ibisambo,

Yobu 30:6

Bigatuma batura mu mikoke, Mu myobo yo mu butaka no mu masenga.

Yobu 30:7

Basakuriza mu bihuru, Biryamira hamwe munsi y'ibisura.

Yobu 30:8

Ni abana b'abapfapfa, ni ukuri ni abana b'abatindi, N'ibicibwa mu gihugu.

Yobu 30:9

“Noneho mpindutse imbyino yabo, Ni ukuri ndi iciro ry'imigani yabo.

Yobu 30:10

Baranzinutswe baranyitaruye, Kandi ntibatinya kuncira mu maso.

Yobu 30:11

Ubwo Imana yaregūye injishi y'umuheto wayo ikambabaza, Ni cyo gituma bareka kwifata kose imbere yanjye.

Yobu 30:12

Iburyo bwanjye hahaguruka igitero, Basunika ibirenge byanjye, Bantegesha inzira zabo zirimbura.

Yobu 30:13

Inzira yanjye barayica, Batebutsa amakuba yanjye ari abatagira gitabara.

Yobu 30:14

Baje nk'abanyuze mu cyuho kinini, Bansumirira mu mivurungano.

Yobu 30:15

Ibiteye ubwoba binyerekeyeho, Icyubahiro cyanjye cyagiye nk'umuyaga, Kandi guhirwa kwanjye gutamurutse nk'igicu.

Yobu 30:16

“Ubu ubugingo bwanjye bunshongeyemo, Iminsi y'umubabaro yanshyikiriye.

Yobu 30:17

Amagufwa yanjye yampinguranije nijoro, Kandi sintuza kuribwa ngo noroherwe.

Yobu 30:18

Ku bw'imbaraga z'indwara yanjye, Umwambaro wanjye urahinyaraye, Urankanaga nk'ijosi ry'umwambaro wanjye.

Yobu 30:19

Yanjugunye mu byondo, Mpinduka nk'umukungugu n'ivu.

Yobu 30:20

“Ndagutakira nyamara ntunsubiza, Nahagarara ukantumbira.

Yobu 30:21

Wampindukiye inkazi, Undeganisha imbaraga zose z'ukuboko kwawe.

Yobu 30:22

Unteruza umuyaga ugatuma njyanwa na wo, Kandi umpinduza ubusa umugaru.

Yobu 30:23

Nzi ko uzangeza ku rupfu, Mu nzu itegekewe abazima bose.

Yobu 30:24

Ariko se umuntu ugiye kugwa ntiyarambura ukuboko? No mu makuba ye ntiyatabaza ku bw'ibyo?

Yobu 30:25

Mbese sinaririye uwari mu makuba, Umutima wanjye nturagaterwa agahinda n'umukene?

Yobu 30:26

Iyo nategerezaga ibyiza hazaga ibibi, Nategerezaga umucyo hakaza umwijima.

Yobu 30:27

Mu nda yanjye harabirindurwa ntihagire ituze, Iminsi y'imibabaro ingezeho.

Yobu 30:28

Ngenda nsuherewe singira izuba, Mpagarara mu iteraniro nkavuza induru.

Yobu 30:29

Ndi umuvandimwe w'imbwebwe, N'incuti y'imbuni.

Yobu 30:30

Umubiri wanjye urirabuye unyomotseho, N'amagufwa yanjye yokejwe n'ubushyuhe.

Yobu 30:31

Ni cyo gitumye inanga yanjye na yo iboroga, N'umwironge ukagira ijwi ry'abarira.