Yobu 3

26 verses

Yobu 3:1

Hanyuma y'ibyo Yobu aterura amagambo avuma umunsi yavutseho.

Yobu 3:2

Aravuga ati

Yobu 3:3

“Umunsi navutseho urimburanwe N'iryo joro havuzwe ngo mama yasamye inda y'umwana w'umuhungu.

Yobu 3:4

Uwo munsi uhinduke umwijima, Imana iri hejuru ye kuwitaho, Kandi we kumurikirwa n'umucyo.

Yobu 3:5

Umwijima n'igicucu cy'urupfu biwigarurire, Igicu kiwubarareho, Igitera ubwirakabiri cyose kiwutere ubwoba.

Yobu 3:6

Iryo joro umwijima w'icuraburindi urifate, Rye kunezeranwa n'iminsi y'umwaka, Rye kubarirwa mu mubare w'amezi.

Yobu 3:7

Ni ukuri iryo joro ribe ingumba, Rye kumvikanamo ijwi ry'umunezero.

Yobu 3:8

Abavuma iminsi, bakitegura kubyutsa Lewiyatani, Barivume.

Yobu 3:9

Inyenyeri zo mu kabwibwi karyo ze kumurika, Ritegereze umucyo, rye kuwubona, Kandi rye kubona gutambika k'umuseke,

Yobu 3:10

Kuko ritazibye inda ya mama, Ngo rihishe amaso yanjye umubabaro.

Yobu 3:11

“Ni iki cyatumye ntapfa nkiri mu nda ya mama, Simpeze umwuka nkivuka?

Yobu 3:12

Ni iki cyatumye mama anshyira ku bibero, akampa ibere?

Yobu 3:13

Iyaba ari ko byagenze ubu mba ndyamye nkaruhuka, Mba nsinziriye, ni ho mba merewe neza,

Yobu 3:14

Ndi kumwe n'abami n'abategeka bo mu isi, Biyubakishirije ubuturo.

Yobu 3:15

Cyangwa ndi kumwe n'ibikomangoma bifite izahabu, Byujuje amazu yabo mu ifeza.

Yobu 3:16

Iyaba narabaye nk'inda yavuyemo itazwi simba ndiho, Nk'impinja zitigeze kureba umucyo.

Yobu 3:17

Aho ni ho abanyabyaha bareka kurenganya, Aho ni ho abarushye baruhukira.

Yobu 3:18

Aho ni ho imbohe zose zibonera amahoro, Ntabwo ziba zikihumvira ijwi ry'urenganya.

Yobu 3:19

Umuto n'umukuru ni ho bari, Kandi umugaragu ntahategekerwa na shebuja.

Yobu 3:20

“Ni iki gituma iha umunyamubabaro umucyo, Kandi ufite intimba mu mutima ikamubeshaho?

Yobu 3:21

Kuko yifuza urupfu ntarubone, Akarucukurira kurusha uko abantu bacukurira izahabu ihishwe.

Yobu 3:22

Iyo abonye igituro, Arishima cyane akanezerwa.

Yobu 3:23

Mbese umuntu ubura aho ajya, Imana ikamukubira hamwe, Ni iki gituma abona umucyo?

Yobu 3:24

Kuko kuniha kumbereye ibyokurya, Kandi imiborogo yanjye isukwa nk'amazi.

Yobu 3:25

Icyo natinyaga ni cyo cyangezeho, Kandi icyanteraga ubwoba ni cyo cyanjeho.

Yobu 3:26

Simfite amahoro, sintuje kandi singuwe neza, Ahubwo ibyago ni byo bintera.”