Yobu 4

21 verses

Yobu 4:1

Maze Elifazi w'Umutemani aramubwira ati

Yobu 4:2

“Mbese umuntu yagerageza kuvugana nawe, Ntiwagira agahinda? Ariko ni nde wakwiyumanganya ngo atavuga?

Yobu 4:3

Dore wigishaga benshi, Kandi wakomezaga amaboko atentebutse.

Yobu 4:4

Amagambo yawe yaramiraga uwari ugiye kugwa, Kandi wakomezaga amavi asukuma.

Yobu 4:5

Ariko noneho ni wowe byateye kandi urihebye, Bikugezeho nawe uhagaritse umutima.

Yobu 4:6

Mbese gukomera kwawe si uko wubaha Imana? Kandi inzira zawe zigororotse si zo ziguhesha ibyiringiro?

Yobu 4:7

Ibuka ndakwinginze, Ni nde wigeze kurimbuka atariho urubanza? Cyangwa hari ubwo umukiranutsi yaciriweho iteka?

Yobu 4:8

Nk'uko nabyiboneye abahinga gukiranirwa bakabiba amahane, ni byo basarura.

Yobu 4:9

Bicwa n'umwuka w'Imana, Kandi barimburwa no guhuha k'umuyaga w'uburakari bwayo.

Yobu 4:10

Gutontoma kw'intare n'ijwi ry'intare y'inkazi birahora, N'imikaka y'imigunzu y'intare biravunagurika.

Yobu 4:11

Intare ishaje yicwa no kubura umuhigo, Kandi ibyana by'intare y'ingore biratatana.

Yobu 4:12

“Nuko hariho ijambo nabwiwe rwihishwa, Maze ugutwi kwanjye kwakira guhwihwisa kwaryo.

Yobu 4:13

Nibwiraga mbitewe n'iyerekwa rya nijoro, Igihe abantu bashyizweyo,

Yobu 4:14

Maze mfatwa n'ubwoba mpinda umushyitsi, Bituma amagufwa yanjye yose akomangana,

Yobu 4:15

Maze umwuka ampita imbere, Umusatsi unyorosoka ku mutwe.

Yobu 4:16

Ahagarara aho, ariko nyoberwa uko ishusho ye isa, Imbere y'amaso yanjye hari ikintu, Habaho ituze maze numva ijwi rivuga ngo

Yobu 4:17

‘Mbese umuntu upfa yarusha Imana gukiranuka? Mbese umuntu yarusha Umuremyi we kubonera?’

Yobu 4:18

Dore ntabwo yiringira abagaragu bayo, N'abamarayika bayo ibabonamo amafuti,

Yobu 4:19

Nkanswe bo baba mu mazu yubakishijwe urwondo, Urufatiro rwayo rukaba rushinzwe mu mukungugu, Bameneka nk'uwakandagira inyenzi.

Yobu 4:20

Guhera mu gitondo ukageza nimugoroba bararimburwa, Bapfa buheriheri ntihagire ubyitaho.

Yobu 4:21

Mbese umugozi w'ihema ryabo ntiwabakuwemo? Bapfa bataragira ubwenge.