Yobu 38

41 verses

Yobu 38:1

Nuko Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati

Yobu 38:2

“Uwo ni nde wangiza inama N'amagambo atarimo ubwenge?

Yobu 38:3

Noneho kenyera kigabo, Kuko ngiye kukubaza nawe unsubize.

Yobu 38:4

Igihe nashingaga imfatiro z'isi wari he? Niba uzi ubwenge bivuge.

Yobu 38:5

Ni nde washyizeho urugero rwayo niba umuzi? Cyangwa se ni nde wayigeresheje umugozi?

Yobu 38:6

Imfatiro zayo zashinzwe ku ki? Cyangwa se ni nde washyizeho ibuye ryo ku mfuruka,

Yobu 38:7

Igihe inyenyeri zo mu ruturuturu zaririmbiranaga, Abana b'Imana bose bakarangurura ijwi ry'ibyishimo?

Yobu 38:8

Ni nde wugariye amarembo y'inyanja, Igihe yavaga mu nda y'isi,

Yobu 38:9

Igihe nyihaye ibicu ho umwambaro, N'umwijima w'icuraburindi ukayibera ingobyi,

Yobu 38:10

Nkayiha itegeko ryanjye, Nkayishyiraho imyugariro n'amarembo,

Yobu 38:11

Kandi nkavuga nti ‘Garukira aha ntuharenge, Aha ni ho imiraba yawe y'ubwibone izagarukira?’

Yobu 38:12

“Mbese aho wabereye hari ubwo wategetse ko bucya, Ugatambikisha umuseke igihe cyawo,

Yobu 38:13

Kugira ngo ufate ku mpera z'isi, Uzikunkumuremo abanyabyaha?

Yobu 38:14

Ihinduka nk'ibumba rikozweho ikimenyetso, Ndetse ibintu byose bigaragara nk'ibyambaye.

Yobu 38:15

Kandi abanyabyaha bīmwe umucyo wabo, N'ukuboko kubanguwe kuravunika.

Yobu 38:16

“Mbese wageze ku masōko y'inyanja, Cyangwa wazerereye mu kuzimu kw'imuhengeri?

Yobu 38:17

Hari ubwo wugururiwe amarembo y'urupfu, Cyangwa se wabonye amarembo y'igicucu cy'urupfu?

Yobu 38:18

Mbese wamenya neza ubugari bw'isi? Bivuge niba ubizi byose.

Yobu 38:19

“Inzira igana ku buturo bw'umucyo iri he? Umwijima na wo aho uba ni hehe,

Yobu 38:20

Kugira ngo uwugarure mu rugabano rwawo, Kandi ngo umenye inzira zigana ku nzu yawo?

Yobu 38:21

Urabizi kuko wari waravutse, N'imibare y'iminsi yawe ikaba ari myinshi.

Yobu 38:22

“Mbese hari ubwo wageze mu bubiko bwa shelegi, Cyangwa wabonye ububiko bw'urubura?

Yobu 38:23

Urwo nabikiye igihe cyo kuruteresha amakuba, Umunsi w'intambara no kurwana.

Yobu 38:24

Umucyo wagiye unyuze mu yihe nzira? Umuyaga w'iburasirazuba usandaye ku isi ugana he?

Yobu 38:25

“Ni nde waciye imigende y'umwuzūre, Cyangwa inzira y'umurabyo w'inkuba,

Yobu 38:26

Kugira ngo avubire imvura igihugu kitarimo umuntu, Mu butayu budaturwa,

Yobu 38:27

Kandi ahāze ahadatuwe harimo ubusa, Ngo ahameze ubwatsi butoshye?

Yobu 38:28

Mbese imvura igira se? Cyangwa se ni nde wabyaye ibitonyanga by'ikime?

Yobu 38:29

Barafu yavuye mu nda ya nde? N'iyababa yo ku ijuru ni nde wayisamye?

Yobu 38:30

Amazi arihisha akamera nk'ibuye, No hejuru y'imuhengeri hahinduka barafu.

Yobu 38:31

“Mbese wabasha guhambiranya ubukaga bwa Kilimiya, Cyangwa kudohora iminyururu ya Oriyoni?

Yobu 38:32

Wabasha kuzana za Mazaroti mu gihe cyazo? Cyangwa se wabasha kuyobora Arukuturo n'abana bayo?

Yobu 38:33

Uzi amategeko ayobora ijuru? Wabasha gusohoza ubutware bwaryo uri ku isi?

Yobu 38:34

“Aho wabasha kurangururira ibicu ijwi ryawe, Kugira ngo amazi menshi akwisukeho?

Yobu 38:35

Washobora kohereza imirabyo ikagenda, Cyangwa ikakwitaba iti ‘Turi hano’?

Yobu 38:36

Ni nde washyize ubwenge mu mutima w'umuntu? Ni nde wawuhaye kujijuka?

Yobu 38:37

Ni nde wabasha kubarisha ibicu ubwenge? Ni nde wabasha gusuka ibiri mu ntango zo mu ijuru,

Yobu 38:38

Igihe umukungugu uhinduka icyondo, N'ubutaka bw'ibinonko bigafatana?

Yobu 38:39

“Mbese washobora guhigira intare y'ingore umuhīgo? Cyangwa ugahaza imigunzu y'intare,

Yobu 38:40

Igihe zishashe amajanja mu burumba bwazo, N'igihe zubikiye ziri mu gico?

Yobu 38:41

Ni nde ushakira igikona ibyokurya, Igihe ibyana byacyo bitakira Imana, Bizererezwa no gushaka ibyokurya?