Yobu 37

24 verses

Yobu 37:1

“Ni ukuri ibyo bitera umutima wanjye guhinda umushyitsi, Umutima ugakuka.

Yobu 37:2

Nimwumve yemwe nimwumve urusaku rw'ijwi ryayo, No guhinda kuva mu kanwa kayo.

Yobu 37:3

Umuhindo waryo iwukwiza munsi y'ijuru hose, N'umurabyo wayo ikawugeza ku mpera z'isi.

Yobu 37:4

Hanyuma yayo ijwi rikaririma, Igahindisha ijwi ry'icyubahiro cyayo, N'iyo iranguruye ijwi irekura imvura ikagwa .

Yobu 37:5

Imana ihindisha ijwi ryayo bitangaje, Ikora ibikomeye tutabasha gusobanura.

Yobu 37:6

Kuko ibwira shelegi iti ‘Gwa ku isi’, N'imvura yamagira na yo ikayibwira ityo, Ndetse n'imvura y'umurindi.

Yobu 37:7

Igaganyaza amaboko y'abantu bose, Kugira ngo abo yaremye bose babimenye.

Yobu 37:8

Kandi inyamaswa zigasesera mu bwihisho, Zikaguma mu burumba bwazo.

Yobu 37:9

Umugaru urahindura uturutse ikusi, N'imbeho igaturuka ikasikazi.

Yobu 37:10

Iyababa izanwa n'umwuka wo mu kanwa k'Imana, Maze amazi adendeje agafatana.

Yobu 37:11

Ni ukuri itwaza ibicu bya rukokoma amazi, Isanza ibicu birimo umurabyo wayo.

Yobu 37:12

Kandi irabiyobora bigakomeza kubunga, Kugira ngo bikore icyo ibitegetse cyose, Biri hejuru y'isi ituwemo n'abantu.

Yobu 37:13

Igituma ibizana, Ni ukubihanisha igihugu cyayo no kukigirira ibambe.

Yobu 37:14

“Umva ibi yewe Yobu, Hagarara witegereze imirimo y'Imana itangaza.

Yobu 37:15

Mbese uzi uko Imana iyisohoza, Kandi uko itegeka umurabyo w'igicu cyayo kurabya?

Yobu 37:16

Cyangwa se uzi uko ibicu bireretse, Yuko ari ibitangaza by'Iyo ifite ubwenge butunganye?

Yobu 37:17

Ntuzi ko imyambaro yawe isusuruka, Iyo umuyaga w'ikusi woroshye mu gihugu?

Yobu 37:18

Ese wabasha kubamba ijuru ufatanije n'Imana? Ko rikomeye nk'indorerwamo iyagijwe!

Yobu 37:19

Utwigishe icyo dukwiriye kuyibwira, Kuko umwijima ari wo utubuza kubitunganya.

Yobu 37:20

Mbese yabwirwa ko nshaka kuvugana na yo? Cyangwa se hariho umuntu wakwifuza kumirwa bunguri?

Yobu 37:21

“Kandi n'ubu abantu ntibareba umucyo urabagiranira mu ijuru, Ariko umuyaga urahita ukeyura ibicu.

Yobu 37:22

Ubwiza buhebuje bugaturuka ikasikazi, Imana ifite ubwiza buteye ubwoba.

Yobu 37:23

Ishoborabyose ntabwo twabasha kuyishyikira, Ifite ububasha buhebuje, Kandi igira imanza zitabera no gukiranuka kwinshi, Nta bwo irenganya.

Yobu 37:24

Ni cyo gituma abantu bayubaha, Ntabwo yita ku bantu bīgize abanyabwenge.”