Yobu 8

22 verses

Yobu 8:1

Biludadi w'Umushuhi aherako aramusubiza ati

Yobu 8:2

“Uzahereza he kuvuga utyo? Kandi uzagarukiriza he kuvuga amagambo ameze nk'umuyaga wa serwakira?

Yobu 8:3

Mbese Imana igoreka urubanza? Ishoborabyose igoreka gukiranuka?

Yobu 8:4

Niba abana bawe bayicumuyeho, Ikabatanga mu maboko y'ibibi byabo,

Yobu 8:5

Nushakana Imana umwete, Ukinginga Ishoborabyose,

Yobu 8:6

Iyaba wari uboneye kandi ugakiranuka, Ni ukuri byatuma iguhugukira, Igatuma ishyira ihirwe mu kibanza cyawe hakiranutse.

Yobu 8:7

Nubwo itangira ryawe ryari rito, Ariko amaherezo yawe wakunguka cyane.

Yobu 8:8

“Ndakwinginze baza ab'ibihe bya kera, Kandi wite ku byo ba se bashimikiraga.

Yobu 8:9

Erega turi ab'ejo gusa kandi nta cyo tuzi, Kuko iminsi tumara mu isi ari igicucu gusa.

Yobu 8:10

Mbese abo ntibazakwigisha bakagutekerereza, Bakavuga amagambo bakuye mu mitima yabo?

Yobu 8:11

Urufunzo rwakurira ahadatose? Cyangwa se urukangaga rwamera ahatari amazi?

Yobu 8:12

Iyo rukiri rubisi rutaracibwa, Rubanziriza ibyatsi byose kuma.

Yobu 8:13

Ni ko inzira z'abibagirwa Imana bose zimeze, Kandi ibyiringiro by'uhakana Imana bizashira.

Yobu 8:14

Kwizigira kwe kuzahera, Ibyiringiro bye ni urutagangurwa.

Yobu 8:15

Yakwegamira inzu ye ariko ntiyahagarara, Yayikomerezaho ariko ntiyagumaho.

Yobu 8:16

“Atoshye ari ku zuba, Amashami ye asagambira mu murima we.

Yobu 8:17

Imizi ye iraranda mu kirundo, Ishorera mu nzu yubakishijwe amabuye.

Yobu 8:18

Nakurwe aho yari ari, Hazamwihakana hati ‘Sinigeze kukubona.’

Yobu 8:19

Dore uwo ni wo munezero w'imigenzereze ye, Kandi ku butaka hazashibuka abandi.

Yobu 8:20

“Dore Imana ntizata umuntu w'intungane, Kandi ntizaramira inkozi z'ibibi.

Yobu 8:21

Akanwa kawe izakuzuza ibitwenge, N'iminwa yawe izavuza impundu.

Yobu 8:22

Abakwanga bazambikwa isoni, Kandi ihema ry'inkozi z'ibibi ntirizongera kubaho.”