Yobu 7

21 verses

Yobu 7:1

“Mbese umuntu akiri mu isi ntaba afashe igihe mu ntambara? N'iminsi ye si nk'iy'ukorera ibihembo?

Yobu 7:2

Uko umuretwa yifuza igicucu, N'umukozi uko arindira ibihembo bye,

Yobu 7:3

Ni ko nahawe amezi anguye nabi ho ibihembo, Kandi nategekewe amajoro antera imiruho.

Yobu 7:4

Iyo ndyamye ndavuga nti ‘Buracya ryari ngo mbyuke?’ Mpora ndara ngaragurika bugacya.

Yobu 7:5

Umubiri wanjye utwikiriwe n'inyo n'imvuvu, Uruhu rwanjye ruriyasa rukava.

Yobu 7:6

Iminsi yanjye irihuta kuruta ikibohesho cy'umuboshyi w'imyenda, Ishira ari nta byiringiro.

Yobu 7:7

Nyamuneka ibuka ko ubugingo bwanjye ari umuyaga gusa, Ijisho ryanjye ntirizongera kubona ibyiza ukundi.

Yobu 7:8

Ijisho ry'undeba ntirizongera kumbona, Amaso yawe azaba andiho ariko sinzaba nkiriho.

Yobu 7:9

Uko igicu cyeyuka kigahera, Ni ko n'umanuka ajya ikuzimu atasubira kuzamuka ukundi.

Yobu 7:10

Ntazagaruka mu nzu ye ukundi, N'aho yari atuye ntihazongera kumumenya.

Yobu 7:11

Ni cyo gitumye ntiyumanganya, Mvuze mbitewe n'agahinda, Ndaganya amaganya mbitewe n'ishavu riri mu mutima wanjye.

Yobu 7:12

“Mbese ndi inyanja? Cyangwa se ndi igikoko cyo mu nyanja, Kugira ngo unshyireho abarinzi?

Yobu 7:13

Iyo mvuze nti ‘Uburiri bwanjye buzampumuriza, Igisasiro kizanyorohereza imiborogo’,

Yobu 7:14

Uherako ukankangisha inzozi, Ukanteresha ubwoba ibyo neretswe,

Yobu 7:15

Bigatuma umutima wanjye ushaka kwiyahura no gupfa, Bikandutira guhora mpururwa muri izi ngingo.

Yobu 7:16

Kubaho kwanjye ndakuzinutswe sinshaka kurama, Ndekera ukwanjye kuko iminsi yanjye ari ubusa.

Yobu 7:17

“Umuntu ni iki cyatuma umukuza, ukamwitaho,

Yobu 7:18

Ukamugenderera uko bukeye, Ntutuze kumugerageza?

Yobu 7:19

Uzirengagiza ryari kumpozaho ijisho, Ukanyorohereza nkabona uko mira amacandwe?

Yobu 7:20

Niba narakoze icyaha weho nagutwaye iki, Murinzi w'abantu? Ni iki gituma ungira intego, Bigatuma ninanirwa?

Yobu 7:21

Kandi ni iki gituma utambabarira igicumuro cyanjye, Ngo umvaneho ikibi cyanjye? Kuko noneho ngiye kuryama mu mukungugu, Nawe uzanshakana umwete cyane, ariko sinzaba nkiriho.”