Yona 1

16 verses

Yona 1:1

Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yona mwene Amitayi riramubwira riti

Yona 1:2

“Haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire kuko ibyaha byabo birundanije bikagera imbere yanjye.”

Yona 1:3

Ariko Yona arahaguruka ngo acikire i Tarushishi, ahunge Uwiteka. Amanukana i Yopa abona inkuge ijya i Tarushishi, maze atanga ihoro, ajya mu nkuge ngo ajyane n'abandi i Tarushishi, ahunge Uwiteka.

Yona 1:4

Maze Uwiteka yohereza umuyaga mwinshi mu nyanja, mu nyanja haba ishuheri ikomeye inkuge yenda kumeneka.

Yona 1:5

Abasare baterwa n'ubwoba, umuntu wese atakambira ikigirwamana cye, ibintu bari batwaye mu nkuge babijugunya mu nyanja ngo boroshye inkuge. Ariko Yona we yari mu nkuge hasi cyane, aryamye yisinziriye.

Yona 1:6

Nuko umutware w'inkuge aza aho ari aramubaza ati “Wabaye ute wa munyabitotsi we? Byuka utakire Imana yawe, ahari Imana yawe yatwibuka ntiturimbuke.”

Yona 1:7

Bose baravugana bati “Nimuze dufinde tumenye utumye dutezwa ibi byago.” Nuko barafindura, ubufindo bwerekana Yona.

Yona 1:8

Baherako baramubaza bati “Tubwire utumye dutezwa ibi byago. Ukora murimo ki? Uraturuka he? Uri uwo mu kihe gihugu? Uri bwoko ki?”

Yona 1:9

Arabasubiza ati “Ndi Umuheburayo nubaha Uwiteka Imana yo mu ijuru, yaremye inyanja n'ubutaka.”

Yona 1:10

Maze abantu bafatwa n'ubwoba bwinshi baramubaza bati “Ibyo ukoze ibi ni ibiki?” Kuko abo bagabo bari bamenye ko ahunze Uwiteka, kuko yari abibabwiye

Yona 1:11

baramubaza bati “Tugire dute ngo inyanja iduturize?” Kuko inyanja yiyongeranyaga kwihinduriza.

Yona 1:12

Arabasubiza ati “Nimunterure munjugunye mu nyanja, na yo irabaturiza, kuko nzi yuko iyi shuheri yabateye ari jye ibahora.”

Yona 1:13

Ariko abo bagabo baragashya cyane ngo basubire hakurya imusozi ariko ntibabibasha, kuko inyanja yiyongeranyaga izikuka ikababuza.

Yona 1:14

Ni cyo cyatumye batakira Uwiteka bakavuga bati “Turakwinginze Uwiteka, turakwinginze twe kurimbuka tuzira ubugingo bw'uyu muntu, kandi ntudushyire mu rubanza rw'amaraso y'udacumuye, kuko ari wowe Uwiteka ukoze icyo ushaka.”

Yona 1:15

Nuko baterura Yona bamujugunya mu nyanja, inyanja iratuza.

Yona 1:16

Maze abo bagabo baherako batinya Uwiteka cyane, bamutambira igitambo, bahiga imihigo.