Yona 2

11 verses

Yona 2:1

Uwiteka ategeka urufi runini rumira Yona, maze Yona amara mu nda y'urufi iminsi itatu n'amajoro atatu.

Yona 2:2

Maze Yona asengera Uwiteka Imana ye mu nda y'urufi ati

Yona 2:3

“Nagize ibyago ntakira Uwiteka aransubiza, Nahamagariye mu nda y'ikuzimu, Wumva ijwi ryanjye.

Yona 2:4

Kuko wanjugunye imuhengeri mu nyanja, Umwuzure warangose, Ibigogo byawe n'imiraba yawe byose byarandengeye.

Yona 2:5

Ndavuga nti ‘Nciwe imbere yawe, Ariko nzongera kureba urusengero rwawe rwera.’

Yona 2:6

Amazi yarantwikiriye angera ku bugingo, Imuhengeri harangose, Urwuya rwanyizingiye mu mutwe.

Yona 2:7

Ndamanuka njya mu mizi y'imisozi, Isi n'ibihindizo byayo binkingira ibihe byose, Ariko unkurira ubugingo muri rwa rwobo, Uwiteka Mana yanjye.

Yona 2:8

Ubwo umutima wanjye wiheberaga mu nda nibutse Uwiteka, No gusenga kwanjye kwakugezeho mu rusengero rwawe rwera.

Yona 2:9

Aberekeza umutima ku bitagira umumaro by'ibinyoma, Baba bimūye ubababarira.

Yona 2:10

Ariko jyeweho nzagutambira igitambo n'ijwi ry'ishimwe, Kandi nzahigura umuhigo wanjye, Agakiza gaturuka ku Uwiteka.”

Yona 2:11

Nuko Uwiteka ategeka urufi ruruka Yona imusozi.