Yona 4

11 verses

Yona 4:1

Ariko ibyo bibabaza Yona cyane ararakara,

Yona 4:2

asenga Uwiteka ati “Uwiteka, si icyo navugaga nkiri iwacu? Ni cyo cyatumye nshoka mpungira i Tarushishi, kuko namenye ko uri Imana igira ubuntu n'imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi kandi yibuza kugira nabi.

Yona 4:3

None rero Uwiteka, ndakwinginze unyice kuko gupfa bindutiye kubaho.”

Yona 4:4

Uwiteka aramubaza ati “Ubwo urakaye ubwo ukoze neza?”

Yona 4:5

Nuko Yona asohoka mu murwa yicara iruhande rwawo aherekeye iburasirazuba, aba ari ho aca ingando ayicaramo ari mu gicucu, ategereza kureba uko umurwa uzamera.

Yona 4:6

Uwiteka Imana itegeka uruyuzi rumera aho Yona yari ari ngo rumutwikire, rumubere igicucu ku mutwe, rumukize umubabaro yari afite. Maze Yona ararunezererwa cyane.

Yona 4:7

Bukeye bwaho Imana itegeka inanda irya urwo ruyuzi, bucya rwarabye.

Yona 4:8

Maze izuba rivuye Uwiteka ategeka umuyaga wotsa w'iburasirazuba, izuba ryica Yona mu mutwe bituma yiheba, yisabira gupfa aravuga ati “Gupfa bindutiye kubaho.”

Yona 4:9

Uwiteka aramubaza ati “Ukoze neza ubwo urakajwe n'uko uruyuzi rwumye?” Aramusubiza ati “Nkoze neza kurakara, ndetse byatuma niyahura.”

Yona 4:10

Uwiteka aramubaza ati “Ubabajwe n'uruyuzi utihingiye kandi utamejeje, uruyuzi rwameze ijoro rimwe ku rindi rukuma?

Yona 4:11

Jyewe se sinari nkwiriye kubabazwa n'i Nineve uwo murwa munini, urimo abantu agahumbi n'inzovu ebyiri basaga batazi gutandukanya indyo n'imoso, hakabamo n'amatungo menshi?”