Yona 3

10 verses

Yona 3:1

Maze ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Yona ubwa kabiri riramubwira riti

Yona 3:2

“Haguruka ujye i Nineve wa murwa munini, uwuburire imiburo nzakubwira.”

Yona 3:3

Nuko Yona arahaguruka ajya i Nineve nk'uko Uwiteka yamutegetse. Kandi Nineve wari umurwa munini cyane, kuwuzenguka rwari urugendo rw'iminsi itatu.

Yona 3:4

Yona atangira kujya mu mudugudu, agenda urugendo rw'umunsi umwe ararangurura ati “Hasigaye iminsi mirongo ine Nineve hakarimbuka.”

Yona 3:5

Maze ab'i Nineve bemera Imana, bamamaza itegeko ryo kwiyiriza ubusa, bose bakambara ibigunira uhereye ku mukuru ukageza ku uworoheje hanyuma y'abandi.

Yona 3:6

Ijambo rigera ku mwami w'i Nineve ahaguruka ku ntebe ye y'ubwami, yiyambura umwambaro we yambara ibigunira, yicara mu ivu.

Yona 3:7

Ategekana itegeko n'abatware be b'intebe baryamamaza i Nineve bati “Umuntu wese ye kugira icyo asogongeraho, kandi amatungo y'amashyo n'imikumbi bye kurisha kandi bye kunywa amazi,

Yona 3:8

ahubwo abantu n'amatungo byose byambare ibigunira, abantu batakambire Imana bakomeje, kandi bahindukire umuntu wese areke inzira ye mbi, bareke n'urugomo bagira.

Yona 3:9

Nta wubizi ahari aho Imana yahindukira ikigarura, ikareka uburakari bw'inkazi yari ifite ntiturimbuke!”

Yona 3:10

Imana ibonye imirimo yabo, uko bahindukiye bakareka inzira yabo mbi irigarura, ireka ibyago yari yabageneye ntiyabibateza.