Amaganya 3

66 verses

Amaganya 3:1

Ndi umuntu wabonye umubabaro, Yankubise inkoni y'uburakari bwe.

Amaganya 3:2

Yaranshoreye ancisha mu mwijima, Atari mu mucyo.

Amaganya 3:3

Ni ukuri yakomeje kumbangurira ukuboko hato na hato, Burinda bwira.

Amaganya 3:4

Inyama yanjye n'umubiri wanjye bishajishijwe na we, Amagufwa yanjye yarayamenaguye.

Amaganya 3:5

Yanyubatseho anzingiraho indurwe n'umuruho,

Amaganya 3:6

Yantuje mu mwijima nk'abapfuye kera.

Amaganya 3:7

Yankubiye mu nkike kugira ngo ntahinguka mu irembo, Yatumye umunyururu wanjye undemerera.

Amaganya 3:8

Ni ukuri iyo mutakiye mutabaza, Gusenga kwanjye aguheza hanze.

Amaganya 3:9

Inzira zanjye yazīcishije inkike z'amabuye, Aho nanyuraga yarahagoretse.

Amaganya 3:10

Amereye nk'idubu yubikiye, Nk'intare iciye igico.

Amaganya 3:11

Yayobeje inzira zanjye, Kandi yarantanyaguye angira indushyi.

Amaganya 3:12

Yamforeye umuheto, Angira intego y'umwambi we.

Amaganya 3:13

Yatumye imyambi yo mu kirimba cye impinguranya impyiko,

Amaganya 3:14

Nahindutse urw'amenyo mu bwoko bwanjye bwose, Bangize indirimbo umunsi wose.

Amaganya 3:15

Yanyujujemo ibisharira, Yampagije apusinto.

Amaganya 3:16

Amenyo yanjye yayahongoje amabuye, Yandengeje ivu.

Amaganya 3:17

Kandi watandukanije ubugingo bwanjye, N'amahoro akamba kure, Guhirwa narakwibagiwe.

Amaganya 3:18

Maze ndavuga nti “Imbaraga zanjye no kwiringira kwanjye nari mfite ku Uwiteka, birashize.”

Amaganya 3:19

Ibuka umubabaro wanjye n'amakuba yanjye, Apusinto n'indurwe.

Amaganya 3:20

Ubugingo bwanjye buracyabyibuka, Kandi burihebye.

Amaganya 3:21

Iki ni cyo nibuka, Ni byo bindema umutima.

Amaganya 3:22

Imbabazi z'Uwiteka ni zo zituma tudashiraho, Kuko ibambe rye ritabura.

Amaganya 3:23

Zihora zunguka uko bukeye, Umurava wawe ni munini.

Amaganya 3:24

Umutima wanjye uravuga uti “Uwiteka ni we mugabane wanjye, Ni cyo gituma nzajya mwiringira.”

Amaganya 3:25

Uwiteka abereye mwiza abamutegereje, N'ubugingo bw'umushaka.

Amaganya 3:26

Ni byiza ko umuntu yiringira, Ategereje agakiza k'Uwiteka atuje.

Amaganya 3:27

Bikwiriye umuntu kuremererwa akiri umusore.

Amaganya 3:28

Yicare yiherereye kandi yihoreye, Kuko Imana yabimushyizeho.

Amaganya 3:29

Nakubite akanwa ke mu mukungugu, Niba hariho ibyiringiro.

Amaganya 3:30

Ategere umusaya we umukubita, Bamuhaze ibitutsi,

Amaganya 3:31

Kuko Uwiteka atazagira ubwo areka umuntu iteka.

Amaganya 3:32

Naho yababaza umuntu ariko azamugirira ibambe, Nk'uko imbabazi ze nyinshi zingana.

Amaganya 3:33

Kuko atanezezwa no kubabaza abantu, Cyangwa kubatera agahinda.

Amaganya 3:34

Umwami ntakunda ko banyukanyukira imbohe zose zo mu isi,

Amaganya 3:35

Cyangwa ko bacira umuntu urubanza, Imbere y'Isumbabyose barwirengagiza.

Amaganya 3:36

Kandi kugoreka urubanza rw'umuntu, Umwami ntabyemera.

Amaganya 3:37

Ni nde wahanura bikabaho, Kandi Umwami atari we ubitegetse?

Amaganya 3:38

Mbese ku bushake bw'Isumbabyose , Ntihaturuka ibibi n'ibyiza?

Amaganya 3:39

Umuntu ukiriho uhaniwe ibyaha bye, Yakwinubira iki se?

Amaganya 3:40

Dutekereze inzira zacu tuzigenzure, Tubone kugarukira Uwiteka.

Amaganya 3:41

Twerekeze imitima yacu ku Mana iri mu ijuru, Tuyitegere n'amaboko yacu.

Amaganya 3:42

“Twaracumuye kandi turagoma, Nawe ntiwatubabarira.

Amaganya 3:43

Watumiramirijeho uburakari bwawe uraduhiga, Waratwishe ntiwatubabarira.

Amaganya 3:44

Wikingiye igicu, Kugira ngo gusenga kwacu kudahita ngo kukugereho.

Amaganya 3:45

Waduhinduye ibishishwa n'ibishingwe hagati y'amoko,

Amaganya 3:46

Abanzi bacu bose baratwasamiye.

Amaganya 3:47

Ubwoba n'urwobo, gusenya no kurimbuka, Byose byatugezeho.”

Amaganya 3:48

Ijisho ryanjye riratembamo imigezi y'amazi, Ndizwa no kurimbuka k'umukobwa w'ubwoko bwanjye.

Amaganya 3:49

Ijisho ryanjye ntirihwema gutembamo amarira ubutitsa,

Amaganya 3:50

Kugeza igihe Uwiteka azitegereza, Akareba hasi ari mu ijuru.

Amaganya 3:51

Amarira y'ijisho ryanjye yandembeje, Mbitewe n'abakobwa bose bo mu murwa wanjye.

Amaganya 3:52

Abanyangira ubusa bampize cyane nk'inyoni,

Amaganya 3:53

Banyiciye ubugingo mu rwobo rw'inzu y'imbohe, Bambirinduriraho ibuye.

Amaganya 3:54

Amazi yarandengeye ku mutwe, Maze ndavuga nti “Ndapfuye.”

Amaganya 3:55

Natakiye izina ryawe, Uwiteka, Ndi mu rwobo rw'imbohe rw'ikuzimu.

Amaganya 3:56

Wumviye ijwi ryanjye, ntunyime ugutwi kwawe, Ngo utumva kuniha kwanjye no gutaka kwanjye.

Amaganya 3:57

Umunsi nagutakiraga wanje hafi, Uravuga uti “Witinya.”

Amaganya 3:58

Ayii, Mwami, Wamburaniye urubanza rw'umutima wanjye, Wacunguye ubugingo bwanjye!

Amaganya 3:59

Ayii, Uwiteka, Wabonye akarengane kanjye, None ncira urubanza.

Amaganya 3:60

Wabonye guhōra kwabo kose, N'imigambi yabo yose bangīra.

Amaganya 3:61

Wumvise ibitutsi byabo, ayii Uwiteka, N'imigambi yabo yose bangīra,

Amaganya 3:62

N'iminwa y'abahagurutswa no kuntera, N'inama zabo zose bangīra umunsi ukira.

Amaganya 3:63

Itegereze imyicarire yabo, Reba imihagurukire yabo, Bangize indirimbo.

Amaganya 3:64

Ayii, Uwiteka, Uzabiture ibihwanye n'imirimo y'amaboko yabo!

Amaganya 3:65

Uzabahe umutima uhumye , Umuvumo wawe ubagereho.

Amaganya 3:66

Uzabakurikirane ufite uburakari, Kandi ubarimbure ngo bashire munsi y'ijuru ry'Uwiteka.