Amaganya 4

22 verses

Amaganya 4:1

Izahabu ko yafutukuye, Izahabu nziza cyane ko yahindutse, Amabuye y'ubuturo bwera yanyanyagijwe mu mahuriro y'inzira zose!

Amaganya 4:2

Abahungu b'ibikundiro b'i Siyoni, Bari bameze nk'izahabu nziza, Ko bagereranijwe nk'ibibindi bibumbwa, Umurimo w'amaboko y'umubumbyi!

Amaganya 4:3

Ndetse imbwebwe na zo ziha ibibwana byazo amabwabwa ngo zibyonse. Umukobwa w'ubwoko bwanjye yahindutse inkazi, Nk'imbuni zo mu butayu.

Amaganya 4:4

Ururimi rw'umwana wonka, Rufata mu rusenge rw'akanwa ruguye ubuga. Abana bato baragabuza, Ariko nta muntu ubagaburira.

Amaganya 4:5

Abasanzwe bafungura bitonze bihebeye mu nzira, Abarerewe mu mihemba barambaraye ku macukiro.

Amaganya 4:6

Kuko igicumuro cy'umukobwa w'ubwoko bwanjye, Kirusha icyaha cy'i Sodomu gukomera. Ni ho hubamye mu kanya, Kandi nta maboko ahakozeho.

Amaganya 4:7

Imfura ze zari ziboneye kuruta shelegi, Zarushaga amata kwera. Zari zikeye mu maso kurusha amabuye ya marijani, Zarabagiranaga nka safiro.

Amaganya 4:8

Mu maso habo hahindutse imbyiro kurusha umukara, Ntibakimenyekana mu nzira. Umubiri wabo wumatanye n'amagufwa yabo, Warumye wabaye nk'igiti.

Amaganya 4:9

Abicwa n'inkota bapfa neza kuruta abicwa n'inzara, Kuko bo bapfa urupfu n'agashinyaguro, Babitewe no kubura umwero w'imirima.

Amaganya 4:10

Abagore b'imbabazi bafashe abana bibyariye, Barabateka baba ibyokurya byabo, Igihe umukobwa w'ubwoko bwanjye arimbutse.

Amaganya 4:11

Uwiteka yashohoje uburakari bwe, Yasutse umujinya we ukaze, Kandi yakongeje umuriro muri Siyoni, Utwika imfatiro zaho.

Amaganya 4:12

Abami bo mu isi n'abatuye mu isi bose, Ntabwo bibwiraga ko ababisha n'abanzi, Batwaranira mu marembo y'i Yerusalemu.

Amaganya 4:13

Ibyaha by'abahanuzi baho, N'ibicumuro by'abatambyi baho, Basheshe amaraso y'abakiranutsi muri yo, Ibyo ni byo byabiteye.

Amaganya 4:14

Barindagira mu nzira nk'impumyi, Biyanduje amaraso, Bituma abantu badatinyuka gukora ku myambaro yabo.

Amaganya 4:15

Barabamagana bati “Nimugende mwa bahumanye mwe, Nimuhave, nimuhave ntimugire icyo mukoraho.” Igihe bahungaga bateraganwa, Abo mu banyamahanga baravugaga bati “Ntibazongera gutura hano ukundi.”

Amaganya 4:16

Uburakari bw'Uwiteka bwarabatatanije, Ntazasubira kubitaho. Ntibitaye ku batambyi, Ntibasonera n'abasaza.

Amaganya 4:17

Amaso yacu arembejwe no gutegereza gutabarwa kwacu, Kandi ari iby'ubusa. Ubwo twategerezaga, Twategereje ubwoko butabasha kudukiza.

Amaganya 4:18

Baratwubikiye, Bituma tutabasha kunyura mu mayira yacu. Iherezo ryacu riri hafi, Iminsi yacu irashize, Kuko iherezo ryacu rigeze.

Amaganya 4:19

Abatwirukana barusha ibisiga byo mu kirere imbaraga, Batwirukanye ku misozi miremire, No mu butayu bakaducira igico.

Amaganya 4:20

Uwatumaga duhumeka ari we wasīzwe n'Uwiteka, Yafatiwe mu myobo yabo, Kandi ari we twari twizeranye, tuti “Mu gicucu cye ni ho tuzatura, Dukikijwe n'abanyamahanga.”

Amaganya 4:21

Ishime kandi unezerwe, mukobwa wa Edomu we, Utuye mu gihugu cyo muri Usi. Nawe igikombe kizahita kikugeraho, Uzasinda wiyambike ubusa.

Amaganya 4:22

Igihano cy'igicumuro cyawe kirarangiye, Yewe mukobwa w'i Siyoni we, Ntazongera kukujyana kure uri imbohe. Yewe mukobwa wa Edomu we, Azaguhanira igicumuro cyawe, Azatwikurura ibyaha byawe.