Abalewi 10

20 verses

Abalewi 10:1

Nadabu na Abihu bene Aroni, benda ibyotero byabo bashyiramo umuriro, bashyiraho imibavu bayosheshereza imbere y'Uwiteka umuriro udakwiriye, uwo atabategetse.

Abalewi 10:2

Imbere y'Uwiteka hava umuriro urabatwika, bapfira imbere y'Uwiteka.

Abalewi 10:3

Mose abwira Aroni ati “Ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati ‘Kwera kwanjye kuzerekanirwa mu banyegera, kandi nzaherwa icyubahiro imbere y'ubu bwoko bwose.’ ” Aroni aricecekera.

Abalewi 10:4

Mose ahamagara Mishayeli na Elizafani bene Uziyeli se wabo wa Aroni, arababwira ati “Nimwigire hafi muterure bene wanyu, mubakure imbere y'Ahera, mubajyane inyuma y'ingando z'amahema.”

Abalewi 10:5

Bigira hafi babaterurira mu makanzu yabo, babakura mu ngando nk'uko Mose yategetse.

Abalewi 10:6

Mose abwira Aroni na Eleyazari na Itamari bene Aroni ati “Ntimutendeze imisatsi , ntimushishimure imyenda mudapfa, Uwiteka akarakarira iteraniro ryose, ahubwo bene wanyu, inzu ya Isirayeli yose, baborogeshwe no gutwika Uwiteka yatwitse.

Abalewi 10:7

Kandi ntimuve ku muryango w'ihema ry'ibonaniro mudapfa, kuko muriho amavuta y'Uwiteka yabasīze.” Bagenza uko Mose yategetse.

Abalewi 10:8

Uwiteka abwira Aroni ati

Abalewi 10:9

“Ntukanywe vino cyangwa igisindisha kindi wowe n'abana bawe muri kumwe, uko muzajya kwinjira mu ihema ry'ibonaniro mudapfa. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byanyu byose,

Abalewi 10:10

mubone uko mutandukanya ibyera n'ibitari ibyera, n'ibihumanya n'ibidahumanya,

Abalewi 10:11

mukigisha Abisirayeli amategeko yose Uwiteka yabwiriye Abisirayeli mu kanwa ka Mose.”

Abalewi 10:12

Mose abwira Aroni na Eleyazari na Itamari bene Aroni basigaye ati “Mujyane ituro ry'ifu risigaye ku maturo yatuwe Uwiteka agakongorwa n'umuriro, murirīre iruhande rw'igicaniro ridasembuwe, kuko ari iryera cyane.

Abalewi 10:13

Murirīre ahantu hera, kuko ryategetswe kuba iryawe n'abana bawe ku maturo aturwa Uwiteka agakongorwa n'umuriro, uko ni ko nategetswe.

Abalewi 10:14

Na ya nkoro yajungujwe, na rwa rushyi rw'ukuboko rwererejwe, wowe n'abahungu bawe n'abakobwa bawe na bo mubirīre ahantu hadahumanijwe, kuko wabiherewe kuba imyanya yawe n'iy'abahungu bawe, ku bitambo by'Abisirayeli by'uko bari amahoro.

Abalewi 10:15

Urushyi rw'ukuboko rwo kwererezwa n'inkoro yo kuzunguzwa, bajye babizanana n'ibitambo byo gukongorwa n'umuriro by'urugimbu, babizungurize imbere y'Uwiteka bibe ituro rijungujwe rijye riba iryawe n'abana bawe, bitegetswe n'itegeko ritazakuka iteka uko Uwiteka yategetse.”

Abalewi 10:16

Mose ashakana umwete ya hene yatambiwe ibyaha, asanga bayosheje. Arakarira Eleyazari na Itamari bene Aroni basigaye, arababaza ati

Abalewi 10:17

“Mwabujijwe n'iki kurīra ahantu hera cya gitambo cyatambiwe ibyaha, ko ari icyera cyane, mukagiherwa kwishyiraho gukiranirwa ku iteraniro, mukabahongererera imbere y'Uwiteka?

Abalewi 10:18

Dore amaraso yacyo ntarakazanwa imbere mu hera, nta cyo kubabuza kuba mwakirīriye mu buturo bwera, uko nategetse.”

Abalewi 10:19

Aroni asubiza Mose ati “Dore uyu munsi batambiye imbere y'Uwiteka igitambo cyabo cyatambiwe ibyaha, n'igitambo cyabo cyoshejwe, none ibyambayeho ngibyo. Mbese iyo uyu munsi ndya igitambo cyatambiwe ibyaha, ibyo biba byabaye byiza mu maso y'Uwiteka?”

Abalewi 10:20

Mose abyumvise, biba byiza mu maso ye.