Abalewi 9

24 verses

Abalewi 9:1

Ku munsi wa munani Mose ahamagara Aroni n'abana be n'abakuru b'Abisirayeli.

Abalewi 9:2

Abwira Aroni ati “Enda ikimasa cyo kwitambirira ibyaha, n'isekurume y'intama yo koswa bidafite inenge, ubitambire imbere y'Uwiteka.

Abalewi 9:3

Kandi bwira Abisirayeli uti ‘Mwende isekurume y'ihene yo gutambirwa ibyaha, n'ikimasa n'umwana w'intama byombi bitaramara umwaka, bidafite inenge byo koswa,

Abalewi 9:4

n'impfizi n'isekurume y'intama by'ibitambo by'uko muri amahoro bitambirwe imbere y'Uwiteka, mwende n'ituro ry'ifu ivanze n'amavuta ya elayo kuko uyu munsi Uwiteka ari bubabonekere.’ ”

Abalewi 9:5

Bazana ibyo Mose yategetse imbere y'ihema ry'ibonaniro, iteraniro ryose ryigira hafi, rihagarara imbere y'Uwiteka.

Abalewi 9:6

Mose arababwira ati “Ibi ni byo Uwiteka yategetse ko mukora, maze ubwiza bw'Uwiteka burababonekera.”

Abalewi 9:7

Mose abwira Aroni ati “Egera igicaniro witambirire igitambo cyo gutambirwa ibyaha n'icyo koswa, wihongerere, uhongerere n'abantu, maze utambirire n'abantu ibitambo byabo, ubahongerere, uko Uwiteka yategetse.”

Abalewi 9:8

Nuko Aroni yegera igicaniro, abīkīra ikimasa cyo kwitambiririra ibyaha.

Abalewi 9:9

Bene Aroni bamushyira amaraso yacyo, ayakozamo urutoki, ayashyira ku mahembe y'igicaniro, ayandi ayabyarira ku gicaniro hasi,

Abalewi 9:10

maze urugimbu n'impyiko n'umwijima w'ityazo byo kuri icyo gitambo gitambiwe ibyaha, abyosereza ku gicaniro, uko Uwiteka yategetse Mose.

Abalewi 9:11

Inyama n'uruhu abyosereza inyuma y'ingando z'amahema.

Abalewi 9:12

Abīkīra igitambo cyo koswa, abana be bamuhereza amaraso yacyo ayamisha impande zose z'igicaniro.

Abalewi 9:13

Maze bamuhereza ibice byacyo kimwe kimwe n'igihanga cyacyo, abyosereza ku gicaniro.

Abalewi 9:14

Yoza amara n'ibinyita, abyosereza ku gitambo cyoshejwe cyo ku gicaniro.

Abalewi 9:15

Maze amurika ibitambo byo gutambirwa abantu, yenda ya hene yo gutambirwa ibyaha by'abantu arayibīkīra, ayitambira ibyaha nk'uko yatambye cya gitambo cya mbere cyatambiwe ibyaha.

Abalewi 9:16

Amurika n'igitambo cyo koswa, agitamba nk'uko byabwirijwe.

Abalewi 9:17

Amurika n'ituro ry'ifu, yendaho ibyuzuye urushyi abyosereza ku gicaniro, abyongera ku gitambo cyoshejwe cya mu gitondo.

Abalewi 9:18

Kandi abīkīra na ya mpfizi na ya sekurume y'intama by'ibitambo by'uko bari amahoro byo gutambirirwa abantu, abana be bamuhereza amaraso yabyo ayamisha impande zose z'igicaniro.

Abalewi 9:19

Bamuhereza n'urugimbu rw'iyo mpfizi, n'umurizo w'iyo sekurume y'intama, n'uruta n'urugimbu rundi rwo ku mara yayo, n'impyiko zayo, n'umwijima w'ityazo wayo.

Abalewi 9:20

Kandi bashyira urwo rugimbu ku nkoro zabyo, arwosereza ku gicaniro.

Abalewi 9:21

Inkoro zabyo n'inshyi z'amaboko y'iburyo, Aroni abizunguriza kuba ituro rijungurijwe imbere y'Uwiteka, uko Mose yategetse.

Abalewi 9:22

Aroni amanika amaboko yerekeje ku bantu, abahesha umugisha. Arururuka ava aho atambiye cya gitambo cyatambiwe ibyaha, na cya gitambo cyoshejwe n'ibyo bitambo by'uko bari amahoro.

Abalewi 9:23

Mose na Aroni binjira mu ihema ry'ibonaniro, barisohokamo bahesha abantu umugisha, maze ubwiza bw'Uwiteka bubonekera ubwo bwoko bwose.

Abalewi 9:24

Umuriro uva imbere y'Uwiteka, ukongorera ku gicaniro cya gitambo cyoshejwe kitagabanije na rwa rugimbu. Ubwo bwoko bwose bubibonye burayogora, bwikubita hasi bwubamye.