Abalewi 16

34 verses

Abalewi 16:1

Uwiteka abwira Mose hanyuma yo gupfa kwa ba bana ba Aroni babiri, ubwo bigiraga hafi imbere y'Uwiteka bagapfa,

Abalewi 16:2

Uwiteka abwira Mose ati “Bwira Aroni mwene so, ye kujya yinjira igihe ashakiye cyose Ahera ho hirya y'umwenda ukinze, imbere y'intebe y'ihongerero iri ku isanduku yera adapfa, kuko nzabonekera ku ntebe y'ihongerero, ndi muri cya gicu.

Abalewi 16:3

Uku azabe ari ko Aroni agenza, ngo abone kwinjira aho hera. Yende ikimasa cy'umusore ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha, n'isekurume y'intama ho igitambo cyo koswa.

Abalewi 16:4

“Yambare ya kanzu y'igitare yejejwe na ya kabutura y'igitare, akenyeze wa mushumi w'igitare, yambare mu mutwe cya gitambaro cy'igitare kizinze. Iyo ni yo myambaro yejejwe, abanze kwiyuhagira ayambare.

Abalewi 16:5

“Yake iteraniro ry'Abisirayeli amasekurume y'ihene abiri ho ibitambo byo gutambirwa ibyaha, n'isekurume y'intama imwe ho igitambo cyo koswa.

Abalewi 16:6

Aroni amurike cya kimasa cyo kwitambirira ibyaha, yihongererane n'inzu ye.

Abalewi 16:7

Maze ajyane za hene zombi, azishyire imbere y'Uwiteka ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.

Abalewi 16:8

Aroni afindire izo hene zombi, icyo afindisha kimwe cyerekane iy'Uwiteka, ikindi cyerekane iyo koherwa.

Abalewi 16:9

Aroni amurike ihene ifindiwe kuba iy'Uwiteka, ayitambe ho igitambo gitambirwa ibyaha.

Abalewi 16:10

Maze iyafindiwe koherwa ishyirwe imbere y'Uwiteka ari nzima, ngo ihongererweho ibyaha, yohererezwe mu butayu koherwa.

Abalewi 16:11

“Aroni amurike cya kimasa cyo kwitambirira ibyaha, yihongererane n'inzu ye, abīkīre icyo kimasa yitambiriye ibyaha.

Abalewi 16:12

Yende icyotero acyuzuze amakara yaka akuye ku gicaniro cy'imbere y'Uwiteka, n'imibavu isekuwe cyane yuzuye amashyi, abijyane hirya ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane,

Abalewi 16:13

iyo mibavu ayishyirire kuri uwo muriro imbere y'Uwiteka, uwo mubavu umere nk'igicu gikingiriza intebe y'ihongerero iri hejuru y'Ibihamya adapfa.

Abalewi 16:14

Kandi yende ku maraso ya cya kimasa, ayaminjagize urutoki ku ntebe y'ihongerero mu ruhande rw'iburasirazuba, kandi n'imbere y'intebe y'ihongerero ayaminjagize urutoki karindwi.

Abalewi 16:15

“Maze abīkīre ya hene y'igitambo cyo gutambirwa ibyaha by'abantu, ajyane amaraso yayo hirya ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane, ayagenze nk'uko yagenjeje aya cya kimasa, ayaminjagire ku ntebe y'ihongerero n'imbere yayo.

Abalewi 16:16

Nuko ahongerere Ahera ku bwo guhumana kw'Abisirayeli kwinshi, no ku bw'ibicumuro byabo ku bw'ibyaha bakoze byose. Abe ari ko agenza n'ihema ry'ibonaniro, ribana na bo hagati yo guhumana kwabo kwinshi.

Abalewi 16:17

Ntihakagire umuntu uba mu ihema ry'ibonaniro Aroni agiye kwinjira Ahera kuhahongererera ibyaha, kugeza aho asohokeye amaze kwihongererana n'inzu ye n'iteraniro ry'Abisirayeli ryose.

Abalewi 16:18

Kandi asohoke ajye ku gicaniro cy'imbere y'Uwiteka agihongerere, yende ku maraso ya cya kimasa no ku ya ya hene, ayashyire ku mahembe y'igicaniro impande zose.

Abalewi 16:19

Kandi akiminjagirisheho urutoki ayo maraso karindwi, agihumanure, acyeze gikurweho guhumana kw'Abisirayeli kwinshi.

Abalewi 16:20

“Amaze guhongerera Ahera n'ihema ry'ibonaniro n'igicaniro, amurike ya hene nzima.

Abalewi 16:21

Aroni arambike ibiganza bye byombi mu ruhanga rw'iyo hene nzima, yaturire hejuru yayo gukiranirwa kw'Abisirayeli kose n'ibicumuro byabo byose, ibyaha bakoze byose abishyire mu ruhanga rw'iyo hene, ayihe umuntu witeguriye ibyo ngo ayijyane mu butayu.

Abalewi 16:22

Iyo hene ijye ahatagira abantu, yikoreye gukiranirwa kwabo kose, uwo muntu ayirekurire mu butayu.

Abalewi 16:23

“Aroni yinjire mu ihema ry'ibonaniro, yiyambure ya myambaro y'ibitare yambaye agiye kwinjira Ahera, ayisigeyo.

Abalewi 16:24

Yiyuhagirire ahantu hera, yambare imyambaro ye asohoke, yitambirire igitambo cye cyoswa, atambirire n'abantu icyabo, yihongerere, ahongerere n'abantu.

Abalewi 16:25

Kandi urugimbu rwa cya gitambo cyatambiwe ibyaha, arwosereze ku gicaniro.

Abalewi 16:26

Kandi uwarekuriye ya hene koherwa, amese imyenda ye yiyuhagire, abone kugaruka mu ngando zanyu.

Abalewi 16:27

Kandi cya kimasa cy'igitambo cyatambiwe ibyaha, na ya hene y'igitambo cyatambiwe ibyaha, n'amaraso yabyo yinjirijwe Ahera guhongererwa ibyaha, babiterure babijyane inyuma y'ingando, bōse impu zabyo n'inyama zabyo n'amayezi yabyo.

Abalewi 16:28

Uwabyosheje amese imyenda ye yiyuhagire, abone gusubira mu ngando.

Abalewi 16:29

“Ibi bibabere itegeko ridakuka: mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wako wa cumi, mujye mwibabaza imitima, ntimukagire umurimo muwukoraho, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga usuhukiye muri mwe.

Abalewi 16:30

Kuko uwo munsi ari ho muzajya muhongerererwa kugira ngo muhumanurwe, nuko imbere y'Uwiteka muzaba muhumanutse ibyaha byanyu byose.

Abalewi 16:31

Uwo munsi ujye ubabera isabato yo kuruhuka, mujye muwibabarizaho imitima, iryo ni itegeko ridakuka.

Abalewi 16:32

Kandi umutambyi uzasīgwa akerezwa kuba umutambyi ngo azungure se, ajye abahongerera, yambare iyo myambaro y'ibitare, imyambaro yejejwe,

Abalewi 16:33

ahongerere ubuturo bwera n'ihema ry'ibonaniro n'igicaniro, kandi ahongerere n'abatambyi n'abantu b'iteraniro bose.

Abalewi 16:34

Iryo ribabere itegeko ridakuka, ko ajya ahongerera Abisirayeli impongano y'ibyaha byabo byose, rimwe uko umwaka utashye.” Aroni agenza uko Uwiteka yategetse Mose.