Abalewi 17

16 verses

Abalewi 17:1

Uwiteka abwira Mose ati

Abalewi 17:2

“Bwira Aroni n'abana be n'Abisirayeli bose uti: Iki ni cyo Uwiteka ategetse ati

Abalewi 17:3

‘Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli uzabagira inka cyangwa umwana w'intama cyangwa ihene mu ngando, cyangwa uzakibagira inyuma yazo,

Abalewi 17:4

ntakijyane ku muryango w'ihema ry'ibonaniro ngo agitambirire Uwiteka imbere y'ubuturo bwe, uwo muntu azabazwa ayo maraso, azaba avushije amaraso akurwe mu bwoko bwe.

Abalewi 17:5

Ibyo bitegekewe kugira ngo ibitambo Abisirayeli bajya batambira mu gasozi, noneho babijyanire Uwiteka ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, babishyire umutambyi, babitambire Uwiteka ho ibitambo by'uko bari amahoro.

Abalewi 17:6

Uwo mutambyi amishe amaraso yabyo ku gicaniro cyo ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, yose urugimbu rwabyo rube umubabwe uhumurira Uwiteka neza.

Abalewi 17:7

Ntibakongere ukundi gutambira ibitambo byabo amapfizi y'ihene, ayo basambanisha gusenga. Iryo ribabere itegeko ridakuka mu bihe byabo byose.’

Abalewi 17:8

“Kandi ubabwire uti: Umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, utamba igitambo cyo koswa cyangwa igitambo kindi,

Abalewi 17:9

ntakijyane ku muryango w'ihema ry'ibonaniro ngo agitambire Uwiteka, uwo muntu azakurwe mu bwoko bwe.

Abalewi 17:10

“Kandi umuntu wese wo mu nzu ya Isirayeli, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, urya amaraso y'uburyo bwose, nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu uriye amaraso, mukure mu bwoko bwe.

Abalewi 17:11

Kuko ubugingo bw'inyama buba mu maraso, nanjye nyabahereye gusukwa ku gicaniro ngo abe impongano y'ubugingo bwanyu, kuko amaraso ari yo mpongano, ayihindurwa n'ubugingo buyarimo.

Abalewi 17:12

Ni cyo cyatumye mbwira Abisirayeli nti ‘Ntihakagire umuntu muri mwe urya amaraso, kandi ntihakagire umunyamahanga ubasuhukiyemo uyarya.’

Abalewi 17:13

“Kandi umuntu wese wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, ufatira mu muhigo inyamaswa cyangwa igisiga cyangwa inyoni mwemererwa kurya, akivushirize amaraso hasi, ayatwikirize umukungugu.

Abalewi 17:14

Kuko ubugingo bw'inyama zose ari ubu: amaraso yazo ari amwe n'ubugingo bwazo, ni cyo cyatumye mbwira Abisirayeli nti ‘Ntimukarye amaraso y'inyama z'uburyo bwose, kuko ubugingo bw'inyama zose ari amaraso yazo, uyarya wese azakurweho.’

Abalewi 17:15

“Kandi umuntu wese urya intumbi cyangwa ikirīra, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga, amese imyenda ye yiyuhagire, abe ahumanye ageze nimugoroba, ni ho azabona guhumanurwa.

Abalewi 17:16

Ariko natayimesa ntiyiyuhagire, azagibwaho no gukiranirwa kwe.”