Abalewi 18

30 verses

Abalewi 18:1

Uwiteka abwira Mose ati

Abalewi 18:2

“Bwira Abisirayeli uti: Ndi Uwiteka Imana yanyu.

Abalewi 18:3

Ntimugakore nk'ibyo abo mu gihugu cya Egiputa bajya bakora, abo mwahoze mutuyemo, kandi ntimuzakore nk'ibyo abo mu gihugu cy'i Kanāni bajya bakora, aho mbajyana, kandi ntimuzakurikize amategeko yabo.

Abalewi 18:4

Amateka yanjye abe ari yo mujya mwumvira, amategeko yanjye abe ari yo mujya mwitondera, abe ari byo mugenderamo. Ndi Uwiteka Imana yanyu.

Abalewi 18:5

Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye n'amateka yanjye, ibyo uzabikora azabeshwaho na byo. Ndi Uwiteka. 3.12.

Abalewi 18:6

“Ntihakagire uwo muri mwe wiyegereza mwene wabo wa bugufi ngo amwambike ubusa. Ndi Uwiteka.

Abalewi 18:7

Ubwambure bwa so ni bwo bwambure bwa nyoko ntukamwambike ubusa, uwo ni nyoko ntukamwambike ubusa.

Abalewi 18:8

Ntukambike ubusa muka so, kuko ari ubwambure bwa so.

Abalewi 18:9

Ntukambike ubusa mushiki wawe musangiye so cyangwa nyoko, naho yavutse iwanyu cyangwa ahandi, ntukamwambike ubusa.

Abalewi 18:10

Ntukambike ubusa umukobwa w'umuhungu wawe cyangwa uw'umukobwa wawe, ntukabambike ubusa kuko ubwambure bwabo ari ubwawe.

Abalewi 18:11

Ntukambike ubusa umukobwa wa muka so wabyawe na so, uwo ni mushiki wawe ntukamwambike ubusa.

Abalewi 18:12

Ntukambike ubusa nyogosenge, ni mwene wabo wa so wa bugufi.

Abalewi 18:13

Ntukambike ubusa nyoko wanyu, kuko ari mwene wabo wa nyoko wa bugufi.

Abalewi 18:14

Ntukambike ubusa so wanyu, ntukiyegereze umugore we, kuko ari nyoko wanyu.

Abalewi 18:15

Ntukambike ubusa umukazana wawe: uwo ni we mugore w'umuhungu wawe ntukamwambike ubusa.

Abalewi 18:16

Ntukambike ubusa umugore wanyu, ubwambure bwe ni ubwa mwene so.

Abalewi 18:17

Ntukambike ubusa umugore n'umukobwa we, ntukende umukobwa w'umuhungu we cyangwa uw'umukobwa we ngo umwambike ubusa: abo ni bene wabo b'umugore wawe ba bugufi, icyo ni icyaha gikomeye.

Abalewi 18:18

Ntugaharike umugore mwene se ngo abe mukeba we, ngo umwambikane ubusa na wa wundi akiriho.

Abalewi 18:19

“Ntukiyegereze umugore ngo umwambike ubusa, agihumanijwe n'umuhango w'abakobwa.

Abalewi 18:20

Ntugasambane na muka mugenzi wawe ngo umwiyandurishe.

Abalewi 18:21

“Ntugatange uwo mu rubyaro rwawe ngo umutambire Moleki, kandi ntugasuzuguze izina ry'Imana yawe. Ndi Uwiteka.

Abalewi 18:22

Ntugatinge abagabo, ni ikizira.

Abalewi 18:23

Ntukaryamane n'itungo ryose cyangwa n'inyamaswa yose ngo ucyiyandurishe, kandi he kugira umugore cyangwa umukobwa uhagarara imbere y'itungo ngo aryamane na ryo, ibyo ni ukuvanga ibidahuye.

Abalewi 18:24

“Ntimukagire icyo muri ibyo byose mwiyandurisha, kuko ibyo byose byanduje amahanga nzirukana akabahunga,

Abalewi 18:25

igihugu cyayo kikaba cyanduye. Ni cyo gituma ngihora gukiranirwa kwacyo, kikaruka abagituyemo.

Abalewi 18:26

Nuko mwebweho mujye mwitondera amategeko yanjye n'amateka yanjye, ntimukagire icyo muri ibyo bizira mukora, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga ubasuhukiyemo.

Abalewi 18:27

Kuko ibyo bizira byose bene icyo gihugu bakoze, batuyemo mbere yanyu, icyo gihugu kikaba cyanduye.

Abalewi 18:28

Ntimuzabikore kugira ngo icyo gihugu kitabaruka namwe nimucyanduza, nk'uko kirutse ishyanga ryatuyemo mbere yanyu.

Abalewi 18:29

Umuntu wese uzakora icyo muri ibyo bizira, ubugingo bw'ababikora buzakurwa mu bwoko bwabo.

Abalewi 18:30

“Ni cyo gituma mukwiriye kwitondera ibyo mbihanangirije, kugira ngo mutagira iyo muri iyo mihango izira mukora, yakorwaga n'abababanjirije mukayiyandurisha. Ndi Uwiteka Imana yanyu.”