Abalewi 20

27 verses

Abalewi 20:1

Uwiteka abwira Mose ati

Abalewi 20:2

“Ongera ubwire Abisirayeli uti: Nihagira umuntu wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo uha Moleki uwo mu rubyaro rwe, ntakabure kwicwa. Abo mu gihugu bamwicishe amabuye.

Abalewi 20:3

Nanjye nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu, mukure mu bwoko bwe muhoye guha Moleki uwo mu rubyaro rwe, akanduza Ahera hanjye, agasuzuguza izina ryanjye ryera.

Abalewi 20:4

Abo mu gihugu nibirengagiza uwo muntu uha Moleki uwo mu rubyaro rwe, ntibamwice,

Abalewi 20:5

ubwanjye nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu no ku muryango we, mukurane mu bwoko bwabo n'abamukurikiza gusambana, basambanisha gusenga Moleki.

Abalewi 20:6

“Kandi umuntu uhindukirira abashitsi n'abapfumu, ngo asambanishe kubashikisha no kubaraguza, nzahoza igitsure cyanjye kuri uwo muntu, mukure ku bwoko bwe.

Abalewi 20:7

Nuko mwiyeze mube abera, kuko ndi Uwiteka Imana yanyu.

Abalewi 20:8

Kandi mujye mwitondera amategeko yanjye, muyumvire. Ndi Uwiteka ubeza.

Abalewi 20:9

“Umuntu wese uvuma se cyangwa nyina ntakabure kwicwa, kuko avumye se cyangwa nyina, urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama.

Abalewi 20:10

“Umuntu nasambana n'umugore w'undi, usambanye na muka mugenzi we, umusambanyi n'umusambanyikazi ntibakabure kwicwa.

Abalewi 20:11

Usambana na muka se aba yambitse se ubusa, bombi ntibakabure kwicwa. Urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama.

Abalewi 20:12

Umuntu nasambana n'umukazana we bombi ntibakabure kwicwa, bazaba bavanze ibidahuye. Urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama.

Abalewi 20:13

Umugabo natinga undi bombi bazaba bakoze ikizira, ntibakabure kwicwa. urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama.

Abalewi 20:14

Umuntu narongora umukobwa na nyina kizaba icyaha gikomeye, azatwikanwe na bo kugira ngo icyaha gikomeye kitaba muri mwe.

Abalewi 20:15

Umugabo naryamana n'itungo ntakabure kwicwa, iryo tungo na ryo muzaryice.

Abalewi 20:16

Kandi umugore cyangwa umukobwa niyegera itungo ryose akaryamana na ryo, uzamwicane na ryo. Urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama.

Abalewi 20:17

“Umuntu niyenda mushiki we basangiye se cyangwa nyina bakarebana ubwambure, kizaba igihemu giteye isoni. Bazakurirweho mu maso y'abo mu bwoko bwabo kuko yambitse ubusa mushiki we, azagibwaho no gukiranirwa kwe.

Abalewi 20:18

Umuntu naryamana n'umugore uri mu muhango w'abakobwa akamwambika ubusa, azaba yambitse ubusa isōko ye, na we azaba yiyambitse ubusa isōko y'amaraso ye, bombi bazakurwe mu bwoko bwabo.

Abalewi 20:19

“Kandi ntukambike ubusa nyoko wanyu cyangwa nyogosenge, ukoze atyo azaba yambitse ubusa bene wabo ba bugufi, bazagibwaho no gukiranirwa kwabo.

Abalewi 20:20

Umuntu naryamana na muka se wabo azaba yambitse ubusa se wabo, bazagibwaho n'icyaha cyabo, bazapfa ari incike.

Abalewi 20:21

Umuntu niyenda muka mwene se kizaba ari ukwiyanduza, azaba yambitse ubusa mwene se, bazaba incike.

Abalewi 20:22

“Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye yose n'amateka yanjye yose mubyumvire, kugira ngo igihugu mbajyana guturamo kitazabaruka.

Abalewi 20:23

Ntimuzakurikize imihango y'ishyanga nzirukana imbere yanyu, kuko ibyo byose babikoraga bigatuma mbanga urunuka.

Abalewi 20:24

Ariko nabwiye mwe nti ‘Ni mwe muzahabwa igihugu cyabo ho gakondo, nzakibaha kugihindūra igihugu cy'amata n'ubuki.’ Ndi Uwiteka Imana yanyu yabatandukanije n'andi mahanga.

Abalewi 20:25

Ni cyo gituma mukwiriye gutandukanya itungo n'inyamaswa bidahumanya n'ibihumanya, n'ibisiga n'inyoni bihumanya n'ibidahumanya. Ntimukiyandavurishe itungo cyangwa inyamaswa cyangwa igisiga cyangwa inyoni, cyangwa ikintu cyose gikururuka hasi, nabigishije kwitandukaniriza na byo kuko bihumanya.

Abalewi 20:26

Kandi mumbere abera kuko Uwiteka ndi uwera, kandi nabatandukanirije n'andi mahanga kuba abanjye.

Abalewi 20:27

“Umushitsi cyangwa umushitsikazi, n'umupfumu cyangwa umupfumukazi ntibakabure kwicwa, babicishe amabuye. Urubanza rw'amaraso ye ni we ruzahama.”