Abalewi 21

24 verses

Abalewi 21:1

Uwiteka abwira Mose ati “Bwira abatambyi bene Aroni uti: Ntihakagire uwo muri mwe wiyandurisha intumbi ngo yandurire hagati mu bwoko bwe,

Abalewi 21:2

keretse yakwanduzwa n'iya mwene wabo wa bugufi, nyina na se, n'umuhungu we, n'umukobwa we na mwene se,

Abalewi 21:3

na mushiki we wari ukiri umwari, akaba mwene wabo wa bugufi kuko atararongorwa, intumbi ye yayiyandurisha.

Abalewi 21:4

Ubwo ari umukuru mu bwoko bwe, ntakiyanduze ngo yiyonone.

Abalewi 21:5

“Ntibakogoshwe ibiharonjongo, ntibakiyogoshe inkokora z'ubwanwa bwabo, ntibakikebe ku mubiri.

Abalewi 21:6

Babere Imana yabo abera, ntibagasuzuguze izina ry'Imana yabo, kuko ari bo batambira Uwiteka ibitambo bikongorwa n'umuriro, ari byo byokurya by'Imana yabo. Ni cyo gituma bakwiriye kuba abera.

Abalewi 21:7

Ntibakarongore malaya cyangwa uwanduye, kandi ntibagacyure uwasenzwe, kuko umutambyi ari uwera ku Mana ye.

Abalewi 21:8

Ni cyo gituma ukwiriye guhora umutekereza ko ari uwera, kuko ajya atamba ibyokurya by'Imana yawe, ahora akubera uwera kuko Uwiteka ukweza ndi uwera.

Abalewi 21:9

Kandi umukobwa w'umutambyi wese niyiyononesha gusambana, aba yononnye se, bamutwike.

Abalewi 21:10

“Umutambyi mukuru muri bagenzi be wasutswe ku mutwe amavuta ya elayo yo gusīga, akerezwa kwambara ya myambaro, ntagatendeze umusatsi we, ntagashishimure imyenda ye,

Abalewi 21:11

ntakinjire aho intumbi yose iri, ntakiyandurishe intumbi ya se cyangwa nyina,

Abalewi 21:12

ntibikamukure Ahera, ntakonone Ahera h'Imana ye, kuko kwereshwa amavuta yasīzwe y'Imana ye kumuriho. Ndi Uwiteka.

Abalewi 21:13

Kandi umukobwa arongora, azabe ari umwari.

Abalewi 21:14

Umupfakazi cyangwa uwasenzwe cyangwa uwanduye, cyangwa malaya ntakabarongore, ahubwo umwari wo mu bwoko bwe azabe ari we arongora.

Abalewi 21:15

Ntakononere urubyaro rwe hagati mu bwoko bwe, kuko ndi Uwiteka umweza.”

Abalewi 21:16

Uwiteka abwira Mose ati

Abalewi 21:17

“Bwira Aroni uti ‘Umuntu wese wo mu rubyaro rwawe mu bihe byabo byose uzagira inenge, ntakigire hafi ngo atambe ibyokurya by'Imana ye.

Abalewi 21:18

Umuntu wese ufite inenge ntakigire hafi: impumyi cyangwa uremaye ukuguru, cyangwa ubutaraye izuru, cyangwa ufite urugingo ruruta urundi nka rwo,

Abalewi 21:19

cyangwa uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza,

Abalewi 21:20

cyangwa ufite inyonjo cyangwa igikuri , cyangwa ufite inenge ku jisho, cyangwa urwaye ubuheri cyangwa ibikoko, cyangwa umenetse ibinyita bito.

Abalewi 21:21

Ntihakagire umuntu wo mu rubyaro rwa Aroni umutambyi ufite inenge, wigira hafi ngo atambe ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro. Kuko afite inenge, ntakigire hafi ngo atambe ibyokurya by'Imana ye.

Abalewi 21:22

Ajye arya ku byokurya by'Imana ye, ku byera cyane no ku byera.

Abalewi 21:23

Ariko ntakigire hafi ya wa mwenda ukingiriza Ahera cyane, ntakegere igicaniro kuko afite inenge, kugira ngo atagira Ahera hanjye yonona, kuko ndi Uwiteka uheza.’ ”

Abalewi 21:24

Ibyo byose Mose abibwira Aroni n'abana be n'Abisirayeli bose.