Abalewi 22

33 verses

Abalewi 22:1

Uwiteka abwira Mose ati

Abalewi 22:2

“Bwira Aroni n'abana be bitandukanye n'ibyera Abisirayeli banyereza, be gusuzuguza izina ryanjye ryera. Ndi Uwiteka.

Abalewi 22:3

Ubabwire uti: Umuntu wese wo mu rubyaro rwanyu mu bihe byanyu byose, uzegera ibyera Abisirayeli bereje Uwiteka agihumanye, uwo muntu azakurweho ave imbere yanjye. Ndi Uwiteka.

Abalewi 22:4

“Umuntu wese wo mu rubyaro rwa Aroni ubembye cyangwa uninda, ntarye ku byera atarahumanuka. Kandi ukoze ku muntu wese cyangwa ku kintu cyose cyahumanijwe n'intumbi, cyangwa ku muntu uvuwemo n'intanga ze,

Abalewi 22:5

cyangwa ukoze ku gikururuka cyose cyamuhumanya, cyangwa ku muntu wamuhumanisha guhumana k'uburyo bwose,

Abalewi 22:6

ukoze ku bimeze bityo azaba ahumanye ageze nimugoroba, ntakarye ku byera ariko yiyuhagire.

Abalewi 22:7

Izuba nirirenga azaba ahumanutse abone kurya ku byera, kuko ari ibyokurya bye.

Abalewi 22:8

Intumbyi n'ikirīra ntakabirye ngo abyiyandurishe. Ndi Uwiteka.

Abalewi 22:9

“Ni cyo gituma bakwiriye kwitondera umurimo nabarindishije kugira ngo utabazanira icyaha, ukabicisha kuko bawononnye. Ndi Uwiteka ubeza.

Abalewi 22:10

“Utari uwo mu batambyi ntakarye ku cyera, umushyitsi wo mu nzu y'umutambyi cyangwa umukorerera ibihembo ntibakarye ku cyera.

Abalewi 22:11

Ariko umutambyi nagura umuntu ifeza, uwo ajye akiryaho, n'abavukiye mu rugo rwe bajye barya ku byokurya bye.

Abalewi 22:12

Kandi umukobwa w'umutambyi narongorwa n'utari uwo mu batambyi, ntakarye mu byera byatuwe bikererezwa.

Abalewi 22:13

Ariko umukobwa w'umutambyi niba ari umupfakazi, cyangwa yarasenzwe ntagire umwana, akaba igishubaziko agasubira mu nzu ya se nk'uko yari ari mu bwana bwe, ajye arya ku byokurya bya se, ariko ntihakagire utari uwo mu batambyi ubiryaho.

Abalewi 22:14

“Umuntu narya ku cyera atabizi, arihe umutambyi ikingana n'icyera yariye, yongereho igice cyacyo cya gatanu.

Abalewi 22:15

Kandi abatambyi ntibakonone ibyera byatuwe n'Abisirayeli, ibyo berereje Uwiteka

Abalewi 22:16

ngo babashyirisheho gukiranirwa kuzana urubanza nibarya ibyera byabo, kuko ndi Uwiteka ubeza.”

Abalewi 22:17

Uwiteka abwira Mose ati

Abalewi 22:18

“Bwira Aroni n'abana be n'Abisirayeli bose uti: Umuntu wo mu nzu ya Isirayeli wese, cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo uzatambira Uwiteka igitambo cyo koswa, naho waba umuhigo ahigura, cyangwa ari icyatambishwa n'umutima ukunze,

Abalewi 22:19

azende ikimasa cyangwa isekurume y'intama cyangwa iy'ihene kidafite inenge, kugira ngo yemerwe.

Abalewi 22:20

Ariko igifite inenge cyose ntimukagitambe, kuko kizababera igitambo kitakwemerwa.

Abalewi 22:21

Kandi umuntu wese natambira igitambo cy'uko ari amahoro ngo ahigure umuhigo, cyangwa agitambishwa n'umutima ukunze, naho cyaba icyo mu bushyo cyangwa icyo mu mikumbi gitungane rwose kibone kwemerwa, ntikikagire inenge kibaho.

Abalewi 22:22

Impumyi cyangwa ikivune cyangwa ikivuyeho urugingo, cyangwa ikirwaye ibisebe cyangwa ikirwaye ibisa n'ubuheri n'ibikoko ntimukabitambire Uwiteka, ntimukabigire ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorerwa n'umuriro ku gicaniro.

Abalewi 22:23

Ikimasa cyangwa umwana w'intama gifite urugingo rw'ikirenga cyangwa rugufi, wemererwa kugitambishwa n'umutima ukunze, ariko ntikizemerwa ngo ugihiguze umuhigo.

Abalewi 22:24

Igifite amabya yahombanye cyangwa yamenetse, cyangwa yajanjaguritse cyangwa yashahuwe ntimukagitambire Uwiteka, ntimuzagenzereze mutyo mu gihugu cyanyu.

Abalewi 22:25

“No ku munyamahanga ntimukemere ikimeze gityo cyose, ngo mugitambe ho ibyokurya by'Imana yanyu, kuko ubusembwa bwabyo bubiriho, bifite inenge, ntibyababera ibitambo byemerwa.”

Abalewi 22:26

Uwiteka abwira Mose ati

Abalewi 22:27

“Inka cyangwa intama cyangwa ihene nivuka ijye yonkeshwa iminsi irindwi, uhereye ku munsi wa munani izemerwa ko itambirwa Uwiteka igakongorwa n'umuriro.

Abalewi 22:28

Naho yaba inka cyangwa intama, ntimukazibagane n'izazo ku munsi umwe.

Abalewi 22:29

Kandi nimutambira Uwiteka igitambo cy'ishimwe, mujye mugitamba uburyo butuma mwemerwa.

Abalewi 22:30

Ku munsi cyatambiweho, abe ari wo mukirya, ntimukagire icyo musigaza ngo kirare. Ndi Uwiteka.

Abalewi 22:31

“Nuko mujye mwitondera amategeko yanjye muyumvire. Ndi Uwiteka.

Abalewi 22:32

Ntimugasuzuguze izina ryanjye ryera, kugira ngo nerezwe hagati mu Bisirayeli. Ndi Uwiteka ubeza,

Abalewi 22:33

wabakuriye mu gihugu cya Egiputa kuba Imana yanyu. Ndi Uwiteka.”