Luka 1

80 verses

Luka 1:1

Abantu benshi bagerageje kuringaniza igitekerezo cy'imvaho cy'ibyemewe natwe rwose,

Luka 1:2

nk'uko twabibwiwe n'abahereye mbere bigitangira babyibonera ubwabo, kandi bakaba ari abigisha b'ijambo ry'Imana.

Luka 1:3

Nuko nanjye maze gukurikiranya byose neza mpereye ku bya mbere, nabonye ko ari byiza kubikwandikira uko bikurikirana wowe Tewofilo mwiza rwose,

Luka 1:4

kugira ngo umenye ibyo wigishijwe ko ari iby'ukuri.

Luka 1:5

Ku ngoma ya Herode umwami w'i Yudaya hariho umutambyi witwaga Zakariya, wo mu mugabane wa Abiya, wari ufite umugore wo mu bakobwa ba Aroni witwaga Elizabeti.

Luka 1:6

Bombi bari abakiranutsi imbere y'Imana, bagendera mu mategeko n'imihango by'Umwami Imana bose ari inyangamugayo.

Luka 1:7

Ariko ntibagiraga umwana kuko Elizabeti yari ingumba, kandi bombi bari bageze mu za bukuru.

Luka 1:8

Nuko ubwo Zakariya yari agikora umurimo w'ubutambyi imbere y'Imana, kuko umugabane we utahiwe n'igihe,

Luka 1:9

ubufindo buramufata nk'uko umugenzo w'abatambyi wari uri, ngo ajye mu rusengero rw'Uwiteka kōsa imibavu.

Luka 1:10

Muri icyo gihe cyo kōserezamo imibavu, rubanda rwasengeraga hanze.

Luka 1:11

Maze marayika w'Umwami Imana amubonekera ahagaze iburyo bw'igicaniro cy'imibavu,

Luka 1:12

Zakariya amubonye arikanga agira ubwoba,

Luka 1:13

ariko marayika aramubwira ati “Witinya Zakariya, kuko ibyo wasabye byumviswe. Umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, uzamwite Yohana.

Luka 1:14

Azakubera umunezero n'ibyishimo, kandi benshi bazanezererwa kuvuka kwe,

Luka 1:15

kuko azaba mukuru imbere y'Umwami Imana. Ntazanywa vino cyangwa igishindisha cyose, kandi azuzuzwa Umwuka Wera ahereye akiva mu nda ya nyina.

Luka 1:16

Benshi mu Bisirayeli azabahindurira ku Mwami Imana yabo,

Luka 1:17

azagendera imbere yayo mu mwuka n'ububasha bya Eliya, asanganye imitima ya ba se n'iy'abana, n'abatumvira Imana azabayobora mu bwenge bw'abakiranutsi, ngo ategure ubwoko bwatunganirijwe Umwami Imana.”

Luka 1:18

Zakariya abaza marayika ati “Ibyo nzabibwirwa n'iki, ko ndi umusaza n'umugore wanjye akaba ari umukecuru?”

Luka 1:19

Marayika aramusubiza ati “Ndi Gaburiyeli uhagarara imbere y'Imana, kandi natumwe kuvugana nawe ngo nkubwire ubwo butumwa bwiza.

Luka 1:20

Nuko dore uragobwa ururimi, kandi ntuzabasha kuvuga kugeza umunsi ibyo bizakuberaho, kuko utemeye ko amagambo yanjye azasohora mu gihe cyayo.”

Luka 1:21

Abantu bategereza Zakariya, batangazwa n'uko atinze mu rusengero.

Luka 1:22

Maze asohotse ntiyabasha kuvugana na bo, bamenya yuko hari icyo yerekewe mu rusengero, akajya abacira amarenga akomeza kuba ikiragi.

Luka 1:23

Iminsi y'imirimo ye ishize asubira iwe.

Luka 1:24

Bukeye umugore we Elizabeti asama inda, abihisha amezi atanu

Luka 1:25

aravuga ati “Uku ni ko Umwami Imana yankoreye mu minsi yandebagamo, ikanteturura mu bantu.”

Luka 1:26

Mu kwezi kwa gatandatu, Marayika Gaburiyeli atumwa n'Imana mu mudugudu w'i Galilaya witwa i Nazareti,

Luka 1:27

ku mwari wari warasabwe n'umugabo witwaga Yosefu wo mu nzu ya Dawidi, izina ry'uwo mwari ni Mariya.

Luka 1:28

Amusanga aho yari ari aramubwira ati “Ni amahoro Uhiriwe, Umwami Imana iri kumwe nawe.”

Luka 1:29

Ariko we ahagarika umutima cyane w'iryo jambo, atekereza iyo ndamutso icyo ari cyo.

Luka 1:30

Marayika aramubwira ati “Witinya Mariya, kuko uhiriwe ku Mana.

Luka 1:31

Kandi dore uzasama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yesu.

Luka 1:32

Azaba mukuru, azitwa Umwana w'Isumbabyose kandi Umwami Imana izamuha intebe y'ubwami ya sekuruza Dawidi,

Luka 1:33

azima mu nzu ya Yakobo iteka ryose, ubwami bwe ntibuzashira.”

Luka 1:34

Mariya abaza marayika ati “Ibyo bizabaho bite ko ntararyamana n'umugabo?”

Luka 1:35

Marayika aramusubiza ati “Umwuka Wera azakuzaho, n'imbaraga z'Isumbabyose zizagukingiriza, ni cyo gituma Uwera uzavuka azitwa Umwana w'Imana.

Luka 1:36

Kandi dore mwene wanyu Elizabeti na we afite inda y'umuhungu yo mu za bukuru, uwitwaga ingumba none uku ni ukwezi kwe kwa gatandatu,

Luka 1:37

kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere.”

Luka 1:38

Mariya aramubwira ati “Dore ndi umuja w'Umwami Imana, bimbere uko uvuze.” Nuko marayika amusiga aho aragenda.

Luka 1:39

Muri iyo minsi Mariya arahaguruka agenda yihuta, ajya mu gihugu cy'urukiga mu mudugudu w'i Yudaya,

Luka 1:40

yinjira mu nzu ya Zakariya aramukanya na Elizabeti.

Luka 1:41

Maze Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya umwana asimbagurika mu nda ye, Elizabeti yuzuzwa Umwuka Wera

Luka 1:42

avuga ijwi rirenga ati “Mu bagore urahirwa, n'imbuto yo mu nda yawe irahirwa.

Luka 1:43

Mbese ibi nabikesha iki ko nyina w'Umwami wanjye angendereye?

Luka 1:44

Ijwi ry'indamutso yawe ryinjiye mu matwi yanjye, umwana asimbaguritswa mu nda yanjye no kwishima.

Luka 1:45

Kandi hahirwa uwizeye, kuko ibyo yabwiwe n'Umwami Imana bizasohora.”

Luka 1:46

Mariya aravuga ati “Umutima wanjye uhimbaza Umwami Imana,

Luka 1:47

N'ubugingo bwanjye bwishimiye Imana umukiza wanjye,

Luka 1:48

Kuko yabonye ubukene bw'umuja wayo, Kandi uhereye none ab'ibihe byose bazanyita Uhiriwe.

Luka 1:49

Kuko Ushoborabyose ankoreye ibikomeye, N'izina rye ni iryera.

Luka 1:50

Imbabazi ze ziri ku bamwubaha, Uko ibihe bihaye ibindi.

Luka 1:51

Yerekanishije imbaraga ukuboko kwe, Atatanije abibone mu byo batekereza mu mitima yabo.

Luka 1:52

Anyaze abakomeye intebe zabo, Ashyize hejuru aboroheje.

Luka 1:53

Abashonje yabahagije ibyiza, Naho abakire yabasezereye amāra masa.

Luka 1:54

Atabaye Isirayeli umugaragu we, Kuko yibutse imbabazi ze,

Luka 1:55

Yasezeranije ba sogokuruza, Ko azazigirira Aburahamu n'urubyaro rwe iteka ryose.”

Luka 1:56

Nuko Mariya amara amezi nk'atatu kwa Elizabeti, abona gutaha.

Luka 1:57

Nuko iminsi yo kubyara kwa Elizabeti irasohora, abyara umuhungu.

Luka 1:58

Abaturanyi be na bene wabo bumva yuko Umwami Imana yamugiriye imbabazi nyinshi, bishimana na we.

Luka 1:59

Nuko ku munsi wa munani bajya gukeba umwana, bashaka kumwita izina rya se Zakariya.

Luka 1:60

Nyina arabasubiza ati “Oya, ahubwo yitwe Yohana.”

Luka 1:61

Baramubwira bati “Ko ari nta wo mu muryango wanyu witwa iryo zina!”

Luka 1:62

Bacira se amarenga kugira ngo bamubaze uko ashaka kumwita.

Luka 1:63

Atumira icyo kwandikiraho arandika ati “Izina rye ni Yohana.”

Luka 1:64

Bose baratangara. Muri ako kanya akanwa ke karazibuka, n'ururimi rwe ruragobodoka aravuga, ashima Imana.

Luka 1:65

Abaturanyi bose baterwa n'ubwoba, ibyo byose byamamara mu misozi y'i Yudaya yose.

Luka 1:66

Ababyumvise bose babishyira mu mitima yabo bati “Mbese uyu mwana azaba iki?” Nuko ukuboko k'Umwami Imana gukomeza kubana na we.

Luka 1:67

Se Zakariya yuzuzwa Umwuka Wera arahanura ati

Luka 1:68

“Umwami ahimbazwe, Imana y'Abisirayeli, Kuko igendereye abantu bayo ikabacungura.

Luka 1:69

Kandi iduhagurukirije ihembe ry'agakiza, Mu nzu y'umugaragu wayo Dawidi,

Luka 1:70

(Nk'uko yavugiye mu kanwa k'abera bayo, Bahanuraga uhereye kera kose.)

Luka 1:71

Kudukiza abanzi n'amaboko y'abatwanga bose,

Luka 1:72

Kugirira ba sogokuruza imbabazi, No kwibuka isezerano ryayo ryera,

Luka 1:73

Indahiro yarahiye sogokuruza Aburahamu,

Luka 1:74

Ko nitumara gukizwa amaboko y'abanzi bacu, Tuzayisenga tudatinya,

Luka 1:75

Turi abera dukiranuka imbere yayo iminsi yacu yose.

Luka 1:76

“Kandi nawe mwana, uzitwa umuhanuzi w'Isumbabyose, Kuko uzabanziriza Umwami ngo utunganye inzira ze,

Luka 1:77

No kumenyesha abantu be iby'agakiza, Ko ari ukubabarirwa ibyaha byabo.

Luka 1:78

Ku bw'umutima w'imbabazi w'Imana yacu, Ni wo uzatuma umuseke udutambikira uvuye mu ijuru,

Luka 1:79

Ukamurikira abicaye mu mwijima no mu gicucu cy'urupfu, No kuyobora ibirenge byacu mu nzira y'amahoro.”

Luka 1:80

Uwo mwana arakura, agwiza imbaraga z'umutima, aguma mu butayu kugeza umunsi yerekewemo Abisirayeli.