Luka 2

52 verses

Luka 2:1

Nuko muri iyo minsi itegeko riva kwa Kayisari Awugusito, ngo abo mu bihugu bye bose bandikwe.

Luka 2:2

Uko ni ko kwandikwa kwa mbere, kwabayeho Kureniyo ategeka i Siriya.

Luka 2:3

Bose bajya kwiyandikisha, umuntu wese ajya mu mudugudu w'iwabo.

Luka 2:4

Yosefu na we ava i Galilaya mu mudugudu w'i Nazareti, ajya i Yudaya mu mudugudu wa Dawidi witwa i Betelehemu, kuko yari uwo mu nzu ya Dawidi no mu muryango we,

Luka 2:5

ajya kwiyandikishanya na Mariya, uwo yasabye wari utwite.

Luka 2:6

Bakiri iyo igihe cye cyo kubyara kirasohora,

Luka 2:7

abyara umuhungu w'imfura amworosa imyenda y'impinja, amuryamisha mu muvure w'inka kuko bari babuze umwanya mu icumbi.

Luka 2:8

Muri icyo gihugu harimo abungeri bararaga ku gikumba, bahindana kurinda umukumbi wabo.

Luka 2:9

Nuko marayika w'Umwami Imana abahagarara iruhande, ubwiza bw'Umwami burabagirana bubagota impande zose bagira ubwoba bwinshi.

Luka 2:10

Marayika arababwira ati “Mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw'umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose,

Luka 2:11

kuko uyu munsi Umukiza abavukiye mu murwa wa Dawidi, uzaba Kristo Umwami.

Luka 2:12

Iki ni cyo kiri bubabere ikimenyetso: ni uko muri busange umwana w'uruhinja yoroshwe imyenda y'impinja, aryamishijwe mu muvure w'inka.”

Luka 2:13

Muri ako kanya haboneka ingabo zo mu ijuru nyinshi ziri kumwe na marayika uwo, zisingiza Imana ziti

Luka 2:14

“Mu ijuru icyubahiro kibe icy'Imana,

Luka 2:15

Abamarayika bamaze gusubira mu ijuru abungeri baravugana bati “Nimuze tujye i Betelehemu turebe ibyabayeyo, ibyo Umwami Imana itumenyesheje.”

Luka 2:16

Bagenda bihuta, basanga Mariya na Yosefu n'umwana w'uruhinja aryamishijwe mu muvure w'inka.

Luka 2:17

Babibonye babatekerereza iby'uwo mwana nk'uko babibwiwe.

Luka 2:18

Ababumvise bose batangazwa n'ibyo abungeri bababwiye.

Luka 2:19

Ariko Mariya abika ayo magambo yose mu mutima we, akajya ayatekereza.

Luka 2:20

Maze abungeri basubirayo bahimbaza, bashima Imana ku byo bumvise byose no ku byo babonye nk'uko babibwiwe.

Luka 2:21

Nuko iminsi munani ishize arakebwa bamwita Yesu, rya zina ryari ryaravuzwe na marayika, nyina atarasama inda ye.

Luka 2:22

Iminsi yo kwezwa kwabo ishize, bakurikije amategeko ya Mose, bamujyana i Yerusalemu ngo bamumurikire Umwami Imana,

Luka 2:23

(nk'uko byanditswe mu mategeko y'Umwami ngo “Umuhungu wese w'uburiza azitwa uwera ku Uwiteka”),

Luka 2:24

batamba n'igitambo nk'uko byavuzwe mu mategeko y'Umwami ngo “Intungura ebyiri cyangwa ibyana by'inuma bibiri.”

Luka 2:25

I Yerusalemu hariho umuntu witwaga Simiyoni. Uwo yari umukiranutsi witonda kandi yategerezaga Ihumure ry'Abisirayeli, Umwuka Wera yari muri we.

Luka 2:26

Yari yarahanuriwe n'Umwuka Wera, ko atazapfa atarabona Kristo w'Umwami Imana.

Luka 2:27

Ajyanwa n'Umwuka mu rusengero, maze ababyeyi bajyanye umwana Yesu ngo bamugenze nk'uko umuhango w'amategeko wari uri,

Luka 2:28

Simiyoni aramuterura ashima Imana ati

Luka 2:29

“Mwami, noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro nk'uko wabivuze,

Luka 2:30

Kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe,

Luka 2:31

Ako witeguye mu maso y'abantu bose,

Luka 2:32

Kuba umucyo uvira amahanga, No kuba ubwiza bw'ubwoko bwawe bw'Abisirayeli.”

Luka 2:33

Se na nyina batangazwa n'ayo magambo avuzwe kuri we.

Luka 2:34

Simiyoni abaha impundu abwira nyina Mariya ati “Dore uyu ashyiriweho kugira ngo benshi mu Bisirayeli bagwe, benshi babyuke, abe n'ikimenyetso kigīrwa impaka,

Luka 2:35

ngo ibyo abantu benshi batekereza mu mitima bizahishurwe, kandi nawe inkota izagucumita mu mutima.”

Luka 2:36

Hariho n'umuhanuzikazi witwaga Ana, mwene Fanuweli wo mu muryango wa Asheri, yari umukecuru wa kera. Amaze gushyingirwa yamaranye n'umugabo we imyaka irindwi,

Luka 2:37

noneho amara imyaka mirongo inani n'ine ari umupfakazi. Yahoraga mu rusengero aramya Imana, yiyiriza ubusa, asenga ku manywa na nijoro.

Luka 2:38

Muri uwo mwanya na we araza ashima Imana, avuga ibya Yesu abibwira bose bari bategereje gucungurwa kw'i Yerusalemu.

Luka 2:39

Ababyeyi ba Yesu barangije ibyategetswe n'amategeko y'Umwami Imana byose, basubira i Galilaya mu mudugudu wabo i Nazareti.

Luka 2:40

Nuko uwo mwana arakura, agwiza imbaraga, yuzuzwa ubwenge kandi ubuntu bw'Imana bwari muri we.

Luka 2:41

Uko umwaka utashye, ababyeyi be bajyaga i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika.

Luka 2:42

Nuko amaze imyaka cumi n'ibiri avutse, barazamuka nk'uko umugenzo w'iyo minsi mikuru wari uri.

Luka 2:43

Bamaze iyo minsi basubirayo, uwo mwana Yesu asigara i Yerusalemu ababyeyi be batabizi.

Luka 2:44

Icyakora bibwiraga yuko ari mu itara ry'abantu bajyanye na bo, nuko bagenda urugendo rw'umunsi umwe maze bamushakira muri bene wabo no mu ncuti zabo,

Luka 2:45

bamubuze basubira i Yerusalemu bamushaka.

Luka 2:46

Hashize iminsi itatu bamubona mu rusengero yicaye hagati y'abigisha, abateze amatwi kandi ababaza.

Luka 2:47

Abamwumvise bose batangazwa n'ubwenge bwe n'ibyo abasubiza.

Luka 2:48

Bamubonye baratangara nyina aramubaza ati “Mwana wanjye, ni iki cyatumye utugenza utya? Dore jye na so twagushatse dufite umutima uhagaze.”

Luka 2:49

Arabasubiza ati “Mwanshakiraga iki? Ntimuzi yuko binkwiriye kuba mu rugo rwa Data?”

Luka 2:50

Ntibasobanukirwa n'iryo jambo ababwiye.

Luka 2:51

Amanukana na bo ajya i Nazareti, agahora abumvira. Ibyo byose nyina abibika mu mutima we.

Luka 2:52

Yesu akomeza kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n'Imana n'abantu.