Luka 10

42 verses

Luka 10:1

Hanyuma y'ibyo Umwami Yesu atoranya abandi mirongo irindwi, atuma babiri babiri ngo bamubanzirize, bajye mu midugudu yose n'aho yendaga kujya hose.

Luka 10:2

Arababwira ati “Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake, nuko mwinginge nyir'ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.

Luka 10:3

Nimugende, dore mbatumye mumeze nk'abana b'intama hagati y'amasega.

Luka 10:4

Ntimujyane uruhago rurimo ifeza, cyangwa imvumba, cyangwa inkweto, kandi ntimugire uwo muramutsa muri mu nzira.

Luka 10:5

Nimujya mugira inzu yose mwinjiramo, mubanze muvuge muti ‘Amahoro abe muri iyi nzu.’

Luka 10:6

Niba harimo umunyamahoro, amahoro yanyu azaba kuri we. Natahaba, amahoro yanyu azabagarukira.

Luka 10:7

Kandi iyo nzu abe ari yo mugumamo, musangire na bo ibyokurya n'ibyokunywa, kuko umukozi akwiriye guhembwa. Ntimuzacumbukure mu nzu ngo muraraguze.

Luka 10:8

Kandi umudugudu wose mujyamo bakabākīra murye ibyo babahaye,

Luka 10:9

mukize abarwayi bawurimo mubabwire muti ‘Ubwami bw'Imana burabegereye.’

Luka 10:10

Ariko umudugudu wose mujyamo ntibabākire, musohoke mujye mu nzira zawo muti

Luka 10:11

‘Umukungugu wo mu mudugudu wanyu wari ufashe mu birenge byacu, turawubakunkumuriye. Ariko mumenye ibi yuko ubwami bw'Imana bubegereye.’

Luka 10:12

Ndababwira yuko ku munsi w'amateka, i Sodomu hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icy'uwo mudugudu.

Luka 10:13

“Uzabona ishyano Korazini, nawe Betsayida uzabona ishyano! Kuko ibitangaza byakorewe muri mwe iyaba byarakorewe muri Tiro n'i Sidoni, baba barihannye kera bakicara bambaye ibigunira, bīsīze ivu.

Luka 10:14

Ariko ku munsi w'amateka, i Tiro n'i Sidoni hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu.

Luka 10:15

Nawe Kaperinawumu, ushyizwe hejuru ndetse ugeze ku ijuru? Uzamanuka ugere ikuzimu.

Luka 10:16

“Ubumvira ni jye aba yumviye, n'ubanga ni jye aba yanze, kandi unyanga aba yanze n'Uwantumye.”

Luka 10:17

Nuko abo mirongo irindwi bagaruka bishīma bati “Databuja, abadayimoni na bo baratwumvira mu izina ryawe.”

Luka 10:18

Arababwira ati “Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n'umurabyo.

Luka 10:19

Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikorupiyo, n'imbaraga z'Umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.

Luka 10:20

Ariko ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.”

Luka 10:21

Muri uwo mwanya yishimira cyane mu Mwuka Wera aravuga ati “Ndagushima Data, Mwami w'ijuru n'isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n'abahanga, ukabimenyesha abana bato. Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse.

Luka 10:22

“Byose nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana uwo ari we keretse Se, kandi nta wuzi Se uwo ari we keretse Umwana n'uwo Umwana ashatse kumumenyesha.”

Luka 10:23

Ahindukirira abigishwa, ababwira biherereye ati “Hahirwa amaso areba ibyo mureba,

Luka 10:24

kandi ndababwira yuko abahanuzi benshi n'abami bifuje kureba ibyo mureba ntibabireba, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva.”

Luka 10:25

Nuko umwe mu bigisha amategeko ahagurutswa no kumugerageza ati “Mwigisha, nkore nte kugira ngo ndagwe ubugingo buhoraho?”

Luka 10:26

Na we aramubaza ati “Byanditswe bite mu mategeko? Icyo uyasomamo ni iki?”

Luka 10:27

Aramusubiza ati “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n'ubugingo bwawe bwose, n'imbaraga zawe zose, n'ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk'uko wikunda.”

Luka 10:28

Yesu aramubwira ati “Unshubije neza. Nugenza utyo uzagira ubugingo.”

Luka 10:29

Ariko uwo ashatse kwigira shyashya abaza Yesu ati “Harya mugenzi wanjye ni nde?”

Luka 10:30

Yesu aramusubiza ati “Hariho umuntu wavaga i Yerusalemu amanuka i Yeriko, agwa mu gico cy'abambuzi baramwambura, baramukubita, barigendera bamusiga ashigaje hato agapfa.

Luka 10:31

Nuko umutambyi amanuka muri iyo nzira, amubonye arakikira arigendera.

Luka 10:32

N'Umulewi ahageze na we abigenza atyo, amubonye arakikira arigendera.

Luka 10:33

Ariko Umusamariya wari mu rugendo na we amugeraho, amubonye amugirira impuhwe

Luka 10:34

aramwegera amupfuka inguma, amwomoza amavuta ya elayo na vino, amushyira ku ndogobe ye amujyana mu icumbi ry'abashyitsi aramurwaza.

Luka 10:35

Bukeye bwaho yenda idenariyo ebyiri aziha nyir'icumbi ati ‘Umurwaze kandi ibyo uzatanga byose birenze ku byo ngusigiye, nzabikwishyura ngarutse.’

Luka 10:36

“Noneho utekereza ute? Muri abo batatu ni nde wabaye mugenzi w'uwo waguye mu bambuzi?”

Luka 10:37

Aramusubiza ati “Ni uwamugiriye imbabazi.” Yesu aramubwira ati “Genda nawe ugire utyo.”

Luka 10:38

Nuko bakigenda bajya mu kirorero, umugore witwaga Marita aramwakira amujyana iwe.

Luka 10:39

Uwo yari afite mwene se witwaga Mariya, yari yicaye hafi y'ibirenge by'Umwami Yesu yumva ijambo rye.

Luka 10:40

Ariko Marita yari yahagaritswe umutima n'imirimo myinshi yo kuzimāna. Aho bigeze aramwegera aramubaza ati “Databuja, ntibikubabaje yuko mwene data yampariye imirimo? Wamubwiye akamfasha?”

Luka 10:41

Umwami Yesu aramusubiza ati “Marita, Marita, uriganyira wirushya muri byinshi

Luka 10:42

ariko ngombwa ni kimwe, kandi Mariya ahisemo umugabane mwiza atazakwa.”