Luka 11

54 verses

Luka 11:1

Nuko ari ahantu hamwe asenga, arangije umwe mu bigishwa be aramubwira ati “Databuja, twigishe gusenga nk'uko Yohana yigishije abigishwa be.”

Luka 11:2

Arababwira ati “Nimusenga mujye muvuga muti ‘Data wa twese, Izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe buze.

Luka 11:3

Uko bukeye ujye uduha ibyokurya byacu by'uwo munsi.

Luka 11:4

Utubabarire ibyaha byacu, Kuko natwe duharira abarimo imyenda yacu bose, Kandi ntuduhāne mu bitwoshya.’

Luka 11:5

Arababwira ati “Ni nde muri mwe ufite incuti, wayisanga mu gicuku akayibwira ati ‘Ncuti yanjye, nzimānira imitsima itatu

Luka 11:6

kuko incuti yanjye impingutseho ivuye mu rugendo, none nkaba ntafite icyo nyizimānira’,

Luka 11:7

uwo mu nzu akamusubiza ati ‘Windushya namaze kugarira, ndaryamye n'abana banjye na bo ni uko, sinshoboye kubyuka ngo nyiguhe.’

Luka 11:8

Ndababwira yuko nubwo atabyukijwe no kuyimuhera ko ari incuti ye, ariko kuko amutitirije biramubyutsa amuhe ibyo ashaka byose.

Luka 11:9

“Nanjye ndababwira nti ‘Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa,

Luka 11:10

kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n'ukomanga agakingurirwa.’

Luka 11:11

Mbese ni nde muri mwe ufite umwana, yamusaba umutsima akamuha ibuye? Cyangwa ifi akamuha inzoka?

Luka 11:12

Cyangwa yamusaba igi akamuha sikorupiyo?

Luka 11:13

None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha Umwuka Wera abamumusabye?”

Luka 11:14

Yesu yirukanye dayimoni utera uburagi mu muntu, dayimoni amaze kuva mu kiragi kiravuga, abantu baratangara.

Luka 11:15

Ariko bamwe muri bo baravuga bati “Ni Belizebuli umutware w'abadayimoni umuha kwirukana abadayimoni.”

Luka 11:16

Abandi bamushakaho ikimenyetso kiva mu ijuru, bamugerageza.

Luka 11:17

Ariko amenya ibyo bibwira arababwira ati “Ubwami bwose iyo bwigabanije ubwabwo burarimbuka, n'inzu ikagwira indi.

Luka 11:18

Na Satani niba yigabanije ubwe ubwami bwe bwakomeza bute, ko muvuga yuko ari Belizebuli umpa kwirukana abadayimoni?

Luka 11:19

Ariko jyewe niba Belizebuli ari we umpa kwirukana abadayimoni, abana banyu ni nde ubaha kubirukana? Ni cyo gituma abo ari bo babacira urubanza.

Luka 11:20

Ariko urutoki rw'Imana niba ari rwo rumpa kwirukana abadayimoni, noneho ubwami bw'Imana bubaguye gitumo.

Luka 11:21

“Umunyamaboko ufite intwaro iyo arinze urugo rwe, ibintu bye biba amahoro.

Luka 11:22

Ariko umurusha amaboko iyo amuteye akamunesha, izo ntwaro ze zose yari yizigiye arazimwambura, n'ibyo amunyaze akabigaba.

Luka 11:23

“Uwo tutabana ni umwanzi wanjye, kandi uwo tudateraniriza hamwe arasandaza.

Luka 11:24

“Dayimoni iyo avuye mu muntu, azerera ahadafite amazi ashaka uburuhukiro, akabubura akavuga ati ‘Reka nisubirire mu nzu yanjye navuyemo.’

Luka 11:25

Yagerayo agasanga ikubuye kandi iteguye,

Luka 11:26

akagenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakayibamo. Nuko ibyo hanyuma by'uwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi.”

Luka 11:27

Akivuga ibyo, umugore wari muri iryo teraniro ashyira ejuru aramubwira ati “Hahirwa inda yakubyaye n'amabere yakonkeje.”

Luka 11:28

Na we aramusubiza ati “Ahubwo hahirwa abumva ijambo ry'Imana bakaryitondera.”

Luka 11:29

Abantu benshi bateraniye aho atangira kubabwira ati “Ab'iki gihe ni abantu babi, bashaka ikimenyetso nyamara nta kimenyetso bazahabwa keretse icya Yona.

Luka 11:30

Nk'uko Yona yabereye ab'i Nineve ikimenyetso, ni ko Umwana w'umuntu azakibera ab'iki gihe.

Luka 11:31

Umugabekazi w'igihugu cy'ikusi, azahagurukana n'ab'iki gihe ku munsi w'amateka abatsindishe, kuko yavanywe ku mpera y'isi no kumva ubwenge bwa Salomo, kandi dore uruta Salomo ari hano.

Luka 11:32

Kandi ab'i Nineve bazahagurukana n'ab'iki gihe ku munsi w'amateka babatsindishe, kuko bihannye ubwo bumvaga kwigisha kwa Yona, kandi dore uruta Yona ari hano.

Luka 11:33

“Nta wukongeza itabaza ngo arishyire mu mwobo cyangwa munsi y'intonga, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo ngo abinjira babone umucyo.

Luka 11:34

Itabaza ry'umubiri ni ijisho. Nuko rero ijisho ryawe iyo rirebye neza, n'umubiri wawe wose ugira umucyo. Ariko iyo ribaye ribi, umubiri wawe wose ugira umwijima.

Luka 11:35

Witonde rero umucyo ukurimo utaba umwijima.

Luka 11:36

Niba umubiri wawe wose usābwa n'umucyo, ari nta mwanya n'umwe ufite umwijima, umubiri wose uzaba ufite umucyo nk'uko itabaza rikumurikishiriza umucyo waryo.”

Luka 11:37

Akivuga ibyo Umufarisayo aramurarika ngo aze iwe basangire, arinjira, aricara arafungura.

Luka 11:38

Umufarisayo abibonye atyo, aratangara kuko atabanje kujabika intoki mu mazi ngo abone kurya.

Luka 11:39

Umwami Yesu aramubwira ati “Mwebwe Abafarisayo mwoza inyuma y'igikombe n'imbehe, ariko mu nda yanyu huzuyemo ubwambuzi n'ububi.

Luka 11:40

Mwa bapfu mwe, iyaremye inyuma si yo yaremye no mu nda?

Luka 11:41

Ahubwo ibiri imbere abe ari byo mutangana ubuntu, ni bwo byose bizabatunganira.

Luka 11:42

“Ariko muzabona ishyano Bafarisayo, kuko mutanga kimwe mu icumi cy'isogi na nyiragasogereza n'imboga zose, mukirengagiza gukiranuka no gukunda Imana! Ibyo mwari mukwiriye kubikora na byo, na bya bindi ntimubireke.

Luka 11:43

“Muzabona ishyano Bafarisayo, kuko mukunda intebe z'icyubahiro mu masinagogi, no kuramukirizwa mu maguriro!

Luka 11:44

Muzabona ishyano kuko mumeze nk'ibituro bitagaragara, abantu bakabigendaho batabizi!”

Luka 11:45

Umwe mu bigishamategeko aramusubiza ati “Mwigisha, ubwo uvuze utyo natwe uradututse.”

Luka 11:46

Aramubwira ati “Namwe abigishamategeko muzabona ishyano, kuko mwikoreza abantu imitwaro idaterurwa, namwe ubwanyu ntimuyikozeho n'urutoki!

Luka 11:47

Muzabona ishyano kuko mwubaka ibituro by'abahanuzi, ba sogokuruza banyu ari bo babīshe!

Luka 11:48

Uko ni ko mwihamije ko mushima ibyo ba sogokuruza banyu bakoze, kuko ari bo babīshe namwe mukabubakira ibituro.

Luka 11:49

Ni cyo cyatumye Imana ivugisha ubwenge bwayo iti ‘Nzabatumaho abahanuzi n'intumwa bamwe muri bo bazabica, abandi bazabarenganya’,

Luka 11:50

kugira ngo amaraso y'abahanuzi bose yavuye uhereye ku kuremwa kw'isi abazwe ab'iki gihe,

Luka 11:51

uhereye ku maraso ya Abeli ukageza ku maraso ya Zakariya wiciwe hagati y'igicaniro n'urusengero. Ni koko ndababwira yuko azabazwa ab'iki gihe.

Luka 11:52

“Muzabona ishyano abigishamategeko, kuko mwatwaye urufunguzo rw'ubwenge ubwanyu ntimwinjira, n'abashakaga kwinjira mwarababujije!”

Luka 11:53

Nuko asohotse, abanditsi n'Abafarisayo batangira kumuhataniraho cyane no kumwiyenzaho ngo bamuvugishe byinshi,

Luka 11:54

bashaka kumutega kugira ngo bamufateho ijambo rizamushinja.