Luka 24

53 verses

Luka 24:1

Ku wa mbere w'iminsi irindwi, kare mu museke bajya ku gituro bajyanye bya bihumura neza batunganije.

Luka 24:2

Babona igitare kibirinduye kivuye ku gituro,

Luka 24:3

binjiramo ntibasangamo intumbi y'Umwami Yesu.

Luka 24:4

Bakiguye mu kantu, abagabo babiri bahagarara aho bari bambaye imyenda irabagirana.

Luka 24:5

Abagore baratinya bubika amaso, nuko abo bagabo barababaza bati “Ni iki gitumye mushakira umuzima mu bapfuye?

Luka 24:6

Ntari hano ahubwo yazutse. Mwibuke ibyo yavuganye namwe akiri i Galilaya ati

Luka 24:7

‘Umwana w'umuntu akwiriye kugambanirwa ngo afatwe n'amaboko y'abanyabyaha, abambwe maze azazuke ku munsi wa gatatu.’ ”

Luka 24:8

Bibuka amagambo ye.

Luka 24:9

Bava ku gituro basubirayo, ibyo byose babibwira abigishwa cumi n'umwe n'abandi bose.

Luka 24:10

Abo ni Mariya Magadalena na Yowana, na Mariya nyina wa Yakobo, n'abandi bagore bari hamwe na bo babwira intumwa ibyo babonye.

Luka 24:11

Ariko ayo magambo ababera nk'impuha ntibayemera.

Luka 24:12

Maze Petero arahaguruka yirukanka ajya ku gituro, arunama arungurukamo, abona imyenda y'ibitare iri yonyine. Asubira iwe atangazwa n'ibyabaye.

Luka 24:13

Nuko uwo munsi babiri muri bo bajyaga mu kirorero cyitwa Emawusi. (Kuva i Yerusalemu kugerayo ni nka sitadiyo mirongo itandatu.)

Luka 24:14

Nuko baganira ibyabaye byose.

Luka 24:15

Bakiganira babazanya, Yesu arabegera ajyana na bo,

Luka 24:16

Ariko amaso yabo arabuzwa ngo batamumenya.

Luka 24:17

Arababaza ati “Muragenda mubazanya ibiki?” Bahagarara bagaragaje umubabaro.

Luka 24:18

Umwe muri bo witwaga Kilewopa aramusubiza ati “Mbese ni wowe wenyine mu bashyitsi b'i Yerusalemu, utazi ibyahabaye muri iyi minsi?”

Luka 24:19

Arababaza ati “Ni ibiki?” Bati “Ni ibya Yesu w'i Nazareti, wari umuhanuzi ukomeye mu byo yakoraga n'ibyo yavugaga imbere y'Imana n'imbere y'abantu bose,

Luka 24:20

kandi twavuganaga uburyo abatambyi bakuru n'abatware bacu, bamutanze ngo acirwe urubanza rwo gupfa bakamubamba,

Luka 24:21

kandi twiringiraga yuko ari we uzacungura Abisirayeli. Uretse ibyo, dore uyu munsi ni uwa gatatu uhereye aho ibyo byabereye.

Luka 24:22

None abagore bo muri twe badutangaje, kuko bazindutse bajya ku gituro

Luka 24:23

ntibasangamo intumbi ye. Nuko baraza batubwira ko babonekewe n'abamarayika, bakababwira ko ari muzima.

Luka 24:24

Kandi bamwe mu bari bari kumwe na twe bagiye ku gituro basanga ari ko biri, uko abagore batubwiye, ariko we ntibamubona.”

Luka 24:25

Arababwira ati “Mwa bapfu mwe, imitima yanyu itinze cyane kwizera ibyo abahanuzi bavuze byose.

Luka 24:26

None se Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo, ngo abone kwinjira mu bwiza bwe?”

Luka 24:27

Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we.

Luka 24:28

Bageze bugufi bw'ikirorero bajyagamo, agira nk'ushaka kugicaho.

Luka 24:29

Baramuhata bati “Se waretse tukagumana kuko bwije kandi umunsi ukaba ukuze?” Nuko arinjira ngo agumane na bo.

Luka 24:30

Yicaye ngo asangire na bo, yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha.

Luka 24:31

Amaso yabo arahumuka baramumenya, maze aburira imbere yabo ntibongera kumubona.

Luka 24:32

Baravugana bati “Yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira adusobanurira ibyanditswe!”

Luka 24:33

Uwo mwanya barahaguruka basubira i Yerusalemu, basanga abo cumi n'umwe bateranye hamwe n'abandi,

Luka 24:34

bumva bavuga bati “Ni ukuri Umwami Yesu yazutse, ndetse yabonekeye Simoni.”

Luka 24:35

Nuko ba bandi babiri na bo babatekerereza ibyabereye mu nzira, n'uburyo bamumenyeshejwe n'uko amanyaguye umutsima.

Luka 24:36

Bakivuga ibyo, Yesu ahagarara hagati yabo arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.”

Luka 24:37

Maze barikanga, bagira ubwoba bwinshi bagira ngo ni umuzimu babonye.

Luka 24:38

Arababwira ati “Ikibahagaritse imitima ni iki, kandi ni iki gitumye mwiburanya mu mitima yanyu?

Luka 24:39

Nimurebe ibiganza byanjye n'ibirenge byanjye, mumenye ko ari jye ubwanjye. Ndetse nimunkoreho murebe, kuko umuzimu atagira umubiri n'amagufwa nk'ibyo mundebana.”

Luka 24:40

Avuze ibyo abereka ibiganza bye n'ibirenge bye.

Luka 24:41

Nuko ibinezaneza bikibabujije kubyemera, bagitangara arababaza ati “Hari icyo kurya mufite hano?”

Luka 24:42

Bamuha igice cy'ifi yokeje,

Luka 24:43

aracyākira akirīra imbere yabo.

Luka 24:44

Maze arababwira ati “Aya ni amagambo nababwiraga nkiri kumwe namwe, yuko ibyanditswe kuri jye byose mu mategeko ya Mose, no mu byahanuwe no muri Zaburi bikwiriye gusohora.”

Luka 24:45

Maze abungura ubwenge ngo basobanukirwe n'ibyanditswe,

Luka 24:46

ati “Ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu,

Luka 24:47

kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu.

Luka 24:48

Ni mwe bagabo b'ibyo.

Luka 24:49

Kandi dore ngiye kuboherereza ibyo Data yasezeranye, ariko mugume mu murwa kugeza ubwo muzambikwa imbaraga zivuye mu ijuru.”

Luka 24:50

Abajyana hanze, abageza i Betaniya arambura amaboko hejuru, abaha umugisha.

Luka 24:51

Akibaha umugisha atandukanywa na bo, ajyanwa mu ijuru.

Luka 24:52

Na bo baramuramya, basubirana i Yerusalemu umunezero mwinshi,

Luka 24:53

baguma mu rusengero iteka bashima Imana.