Luka 23

56 verses

Luka 23:1

Bose barahaguruka bamujyana kwa Pilato.

Luka 23:2

Batangira kumurega bati “Uyu twamubonye agandisha ubwoko bwacu, ababuza guha Kayisari umusoro, avuga kandi ko ari Kristo Umwami.”

Luka 23:3

Pilato aramubaza ati “Ni wowe mwami w'Abayuda?” Aramusubiza ati “Wakabimenye.”

Luka 23:4

Pilato abwira abatambyi bakuru na rubanda ati “Nta cyaha mbonye kuri uyu muntu.”

Luka 23:5

Na bo barashega bati “Agomesha abantu, yigisha i Yudaya hose uhereye i Galilaya ukageza n'ino.”

Luka 23:6

Pilato abyumvise abaza ko ari Umunyagalilaya.

Luka 23:7

Amenye ko ari uwo mu gihugu cya Herode, amwohereza kwa Herode kuko na we yari i Yerusalemu muri iyo minsi.

Luka 23:8

Herode abonye Yesu aranezerwa cyane, kuko uhereye kera yashakaga kumubona, kuko yumvaga inkuru ze kandi yifuzaga kubona ikimenyetso yakora.

Luka 23:9

Amubaza amagambo menshi, ariko ntiyagira icyo amusubiza.

Luka 23:10

Abatambyi bakuru n'abanditsi barahagarara, bakomeza kumurega cyane.

Luka 23:11

Herode n'abasirikare be baramunegura, baramushinyagurira, maze bamwambika umwenda ubengerana bamugarurira Pilato.

Luka 23:12

Herode na Pilato baherako buzura uwo munsi, kuko mbere banganaga.

Luka 23:13

Pilato ateranya abatambyi bakuru n'abatware n'abantu bose,

Luka 23:14

arababwira ati “Mwanzaniye uyu muntu ngo yagandishije abantu, none dore ubwanjye namubarije imbere yanyu, nyamara nta cyaha mbonye kuri we mu byo mwamureze.

Luka 23:15

Ndetse Herode na we nta cyo yabonye kuko yamutugaruriye, kandi dore nta cyo yakoze gikwiriye kumwicisha.

Luka 23:16

Nuko nimara kumukubita, ndamubohora.” [

Luka 23:17

Ibyo yabivugiye kuko yabaga akwiriye kubabohorera imbohe imwe, mu minsi mikuru yose.]

Luka 23:18

Ariko bose basakuriza icyarimwe bati “Kuraho uyu, utubohorere Baraba.”

Luka 23:19

Uwo bari bamushyize mu nzu y'imbohe, bamuhora ubugome n'ubwicanyi bwari mu murwa.

Luka 23:20

Pilato yongera kuvugana na bo, ashaka kubohora Yesu.

Luka 23:21

Ariko bo barasakuza bati “Mubambe! Mubambe!”

Luka 23:22

Ababaza ubwa gatatu ati “Kuki? Uyu yakoze cyaha ki? Simubonyeho icyaha cyo kumwicisha. Nuko nimara kumukubita, ndamubohora.”

Luka 23:23

Ariko baramukoranira basakuza n'amajwi arenga, bamuhata ko Yesu abambwa, amajwi yabo aramuganza.

Luka 23:24

Nuko Pilato aca urubanza ngo icyo bashaka bagihabwe:

Luka 23:25

abohora uwashyizwe mu nzu y'imbohe bamuhora ubugome n'ubwicanyi, uwo bashakaga, maze atanga Yesu ngo bamugire uko bashaka.

Luka 23:26

Baramujyana, batangīra umuntu witwaga Simoni w'Umunyakurene waturukaga imusozi, bamukorera umusaraba ngo awikorere akurikiye Yesu.

Luka 23:27

Abantu benshi baramukurikira, barimo n'abagore bikubita mu bituza bamuborogera.

Luka 23:28

Yesu arabakebuka arababwira ati “Bakobwa b'i Yerusalemu, ntimundirire, ahubwo mwiririre n'abana banyu,

Luka 23:29

kuko iminsi izaza bazavuga bati ‘Hahirwa ingumba n'inda zitabyaye, n'amabere atonkeje.’

Luka 23:30

Ni bwo bazatangira kubwira imisozi bati ‘Nimutugwire’, babwire n'udusozi bati ‘Nimudutwikire.’

Luka 23:31

Mbese ubwo bagenje batya igiti kikiri kibisi, nikimara kuma bizacura iki?”

Luka 23:32

Kandi bajyana n'abandi babiri bari inkozi z'ibibi, ngo babīcane na we.

Luka 23:33

Nuko bageze ahitwa i Nyabihanga, bamubambanaho n'abo bagome, umwe iburyo bwe n'undi ibumoso.

Luka 23:34

Yesu aravuga ati “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.” Bagabana imyenda ye barayifindira.

Luka 23:35

Abantu barahagarara bareba. Abatware na bo baramukoba cyane bati “Yakijije abandi, ngaho na we niyikize niba ari we Kristo watoranijwe n'Imana.”

Luka 23:36

Abasirikare na bo baramushinyagurira, bamwegereye bamuha inzoga isharira

Luka 23:37

bati “Niba uri umwami w'Abayuda ikize.”

Luka 23:38

Hejuru ye hari urwandiko rwanditswe ngo “UYU NI UMWAMI W'ABAYUDA.”

Luka 23:39

Umwe muri abo bagome babambwe aramutuka ati “Si wowe Kristo? Ngaho ikize natwe udukize.”

Luka 23:40

Ariko uwa kabiri amusubiza amucyaha ati “No kūbaha Imana ntuyubaha, uri mu rubanza rumwe n'urwe?

Luka 23:41

Twebweho duhowe ukuri, tukaba twituwe ibihwanye n'ibyo twakoze, ariko uyu nta kibi yakoze.”

Luka 23:42

Nuko abwira Yesu ati “Mwami, uzanyibuke ubwo uzazira mu bwami bwawe.”

Luka 23:43

Aramusubiza ati “Ndakubwira ukuri, yuko uyu munsi turi bubane muri Paradiso.”

Luka 23:44

Nuko isaha zibaye nk'esheshatu, haza ubwirakabiri mu gihugu cyose kugeza ku isaa cyenda,

Luka 23:45

izuba ntiryava, umwenda ukingiriza Ahera cyane h'urusengero utabukamo kabiri.

Luka 23:46

Yesu avuga ijwi rirenga ati “Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye.” Amaze kuvuga atyo umwuka urahera.

Luka 23:47

Nuko umutware w'abasirikare abonye ibibaye ahimbaza Imana ati “Ni ukuri uyu muntu yari umukiranutsi.”

Luka 23:48

Inteko z'abantu bari bateraniye aho kurebēra, babonye ibibaye basubirayo bīkubita mu bituza.

Luka 23:49

N'incuti ze zose n'abagore bavanye i Galilaya, bari bahagaze kure babireba.

Luka 23:50

Umuntu witwaga Yosefu, yari umujyanama wo mu Bayuda, w'umunyangeso nziza kandi ukiranuka.

Luka 23:51

Uwo ntiyafatanije n'inama zabo n'ibyo bakoze, yari Umunyarimataya, umudugudu w'Abayuda, na we yategerezaga ubwami bw'Imana.

Luka 23:52

Nuko ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu.

Luka 23:53

Arayibambūra ayizingira mu mwenda w'igitare, ayihamba mu mva yakorogoshowe mu rutare, itarahambwamo umuntu.

Luka 23:54

Hāri ku munsi wo Kwitegura, isabato yenda gusohora.

Luka 23:55

Nuko abagore bavanye na Yesu i Galilaya bamukurikiye, babona imva n'intumbi ye uko ihambwe,

Luka 23:56

basubirayo batunganya ibihumura neza n'imibavu. Kandi ku munsi w'isabato bararuhuka nk'uko byategetswe.