Luka 7

50 verses

Luka 7:1

Nuko ayo magambo yose amaze kuyabwira abantu, ajya i Kaperinawumu.

Luka 7:2

Hariyo umutware utwara umutwe w'abasirikare, yari afite umugaragu we akunda cyane, wari urwaye yenda gupfa.

Luka 7:3

Uwo yumvise inkuru ya Yesu, amutumaho abakuru b'Abayuda kumwinginga ngo aze gukiza umugaragu we.

Luka 7:4

Na bo basanze Yesu baramuhendahenda bati “Ni umuntu ukwiriye ko umugirira utyo

Luka 7:5

kuko akunda ubwoko bwacu, ndetse n'isinagogi yacu ni we wayitwubakiye.”

Luka 7:6

Yesu ajyana na bo, ageze hafi y'inzu uwo mutware w'abasirikare amutumaho incuti ze ati “Nyagasani, ntiwirushye kuko bitankwiriye ko winjira mu nzu yanjye,

Luka 7:7

ni cyo gitumye ntekereza ko bitankwiriye ndetse ko nza aho uri ubwanjye. Ahubwo tegeka, umugaragu wanjye arakira.

Luka 7:8

Kuko nanjye ndi umuntu utwarwa n'abandi, mfite n'abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’ aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’ akaza, nabwira umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’ akagikora.”

Luka 7:9

Yesu abyumvise aramutangarira, ahindukirira abantu bamukurikiye ati “Ndababwira yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli.”

Luka 7:10

Izo ntumwa zisubiye mu nzu zisanga uwo mugaragu akize.

Luka 7:11

Bukeye ajya mu mudugudu witwa Nayini, abigishwa be n'abantu benshi bajyana na we.

Luka 7:12

Ageze hafi y'irembo ry'umudugudu ahura n'abikoreye ikiriba. Uwari wapfuye yari umwana w'ikinege, kandi nyina yari umupfakazi, abantu benshi bo muri uwo mudugudu bari bamuherekeje.

Luka 7:13

Umwami Yesu amubonye amugirira imbabazi aramubwira ati “Wirira.”

Luka 7:14

Yegera ikiriba agikoraho, abacyikoreye barahagarara. Ati “Muhungu, ndagutegetse byuka.”

Luka 7:15

Uwari upfuye arabaduka atangira kuvuga, Yesu amusubiza nyina.

Luka 7:16

Bose baterwa n'ubwoba bahimbaza Imana bati “Umuhanuzi ukomeye abonetse muri twe”, kandi bati “Imana igendereye ubwoko bwayo.”

Luka 7:17

Iyo nkuru y'ibyo yakoze yamamara i Yudaya hose, no mu gihugu cyose gihereranye n'aho.

Luka 7:18

Nuko abigishwa ba Yohana bamutekerereza ibyo byose.

Luka 7:19

Yohana ahamagara babiri muri bo, abatuma ku Mwami Yesu ati “Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?”

Luka 7:20

Basohoye kuri Yesu baramubwira bati “Yohana Umubatiza akudutumyeho ngo ‘Ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?’ ”

Luka 7:21

Nuko muri uwo mwanya akiza benshi indwara n'ibyago n'abadayimoni, n'impumyi nyinshi arazihumura.

Luka 7:22

Arabasubiza ati “Nimugende mubwire Yohana ibyo mubonye n'ibyo mwumvise. Impumyi zirahumuka, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.

Luka 7:23

Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.”

Luka 7:24

Intumwa za Yohana zimaze kugenda, atangira kuvugana n'abantu ibya Yohana ati “Mwajyanywe mu butayu no kureba iki? Ni urubingo ruhungabanywa n'umuyaga?

Luka 7:25

Ariko se mwagiye kureba iki? Ni umuntu wambaye imyenda yorohereye? Erega abambara imyenda y'abarimbyi n'abagaburirwa ibyiza baba mu ngo z'abami!

Luka 7:26

Ariko se mwajyanywe no kureba iki? Ni umuhanuzi? Ni koko, kandi ndababwira ko aruta umuhanuzi cyane.

Luka 7:27

Uwo ni we wandikiwe ngo ‘Dore ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe, Izakubanziriza itunganye inzira yawe.’

Luka 7:28

Ndababwira yuko mu babyawe n'abagore ari nta wuruta Yohana, nyamara umuto mu bwami bw'Imana aramuruta.”

Luka 7:29

Abantu bose n'abakoresha b'ikoro bamwumvise bemera ko Imana idaca urwa kibera, kuko babatijwe na Yohana.

Luka 7:30

Ariko Abafarisayo n'abigishamategeko ubwo batabatijwe na we, bivukije inama z'Imana.

Luka 7:31

“Mbese ab'iki gihe ndabagereranya n'iki? Kandi bameze nk'iki?

Luka 7:32

Ni nk'abahungu bato bicaye mu maguriro bahamagarana bati ‘Twabavugirije imyironge ntimwabyina, twaboroze ntimwarira.’

Luka 7:33

Yohana Umubatiza yaje atarya umutsima, atanywa vino, muravuga muti ‘Afite dayimoni.’

Luka 7:34

Umwana w'umuntu aje arya, anywa, muravuga ngo ‘Dore iki kirura cy'umunywi w'inzoga, n'incuti y'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha.’

Luka 7:35

Ariko ubwenge bugaragazwa n'abana babwo bose, ko ari ubw'ukuri.”

Luka 7:36

Umwe mu Bafarisayo aramurarika ngo asangire na we, yinjira mu nzu ye aricara ngo arye.

Luka 7:37

Umugore wo muri uwo mudugudu wari umunyabyaha, amenya yuko arīra mu nzu y'uwo Mufarisayo, azana umukondo w'amavuta meza ameze nk'amadahano,

Luka 7:38

ahagarara inyuma ye hafi y'ibirenge bye arira, atangira kumutonyangiriza amarira ku birenge abihanaguza umusatsi we, asoma ibirenge bye, abisīga ayo mavuta.

Luka 7:39

Uwo Mufarisayo wamurarits, abibonye aribwira ati “Uyu muntu iyo aba umuhanuzi, yajyaga kumenya uyu mugore umukozeho uwo ari we kandi uko ameze, ko ari umunyabyaha.”

Luka 7:40

Yesu aramusubiza ati “Simoni, mfite icyo nkubwira.” Ati “Mwigisha, mbwira.”

Luka 7:41

Ati “Hariho umuntu wagurizaga, wari ufite abantu babiri bamubereyemo imyenda. Umwe yarimo umwenda w'idenariyo magana atanu, undi arimo mirongo itanu.

Luka 7:42

Ariko kuko bari babuze ubwishyu azibaharira bombi. Mbese muri abo bombi uwarushije undi kumukunda ni nde?”

Luka 7:43

Simoni aramusubiza ati “Ngira ngo ni uwo yahariye inyinshi.” Na we aramubwira ati “Uvuze neza.”

Luka 7:44

Akebuka uwo mugore abwira Simoni ati “Urareba uyu mugore? Ninjiye mu nzu yawe ntiwampa amazi yo koza ibirenge, ariko uyu we antonyangirije amarira ku birenge, abihanaguza umusatsi we.

Luka 7:45

Ntiwansomye, ariko aho ninjiriye uyu ntiyahwemye kunsoma ibirenge.

Luka 7:46

Ntiwansīze amavuta mu mutwe, ariko uyu we ansīze amavuta meza ku birenge.

Luka 7:47

Ni cyo gitumye nkubwira yuko ababariwe bya byaha bye byinshi, kuko yagize urukundo rwinshi. Ariko ubabarirwa bike, akunda buke.”

Luka 7:48

Abwira umugore ati “Ubabariwe ibyaha byawe.”

Luka 7:49

Nuko abasangiraga na we batangira kubazanya bati “Uyu ni nde, ubabarira n'ibyaha?”

Luka 7:50

Abwira uwo mugore ati “Kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.”