Luka 8

56 verses

Luka 8:1

Hanyuma ajya mu midugudu n'ibirorero yigisha, avuga ubutumwa bwiza bw'ubwami bw'Imana ari kumwe n'abigishwa be cumi na babiri,

Luka 8:2

n'abagore bamwe bakijijwe abadayimoni n'indwara, barimo Mariya witwaga Magadalena wirukanywemo abadayimoni barindwi,

Luka 8:3

na Yowana muka Kuza igisonga cya Herode, na Suzana n'abandi bagore benshi babafashishaga ibyabo.

Luka 8:4

Nuko abantu benshi bamusanga bavuye mu midugudu yose, bamaze guterana abacira umugani ati

Luka 8:5

“Umubibyi yasohoye imbuto, akibiba zimwe zigwa mu nzira barazikandagira, inyoni zo mu kirere zirazitoragura.

Luka 8:6

Izindi zigwa ku kāra, zimaze kumera ziruma kuko zihabuze amazi.

Luka 8:7

Izindi zigwa mu mahwa, amahwa amerana na zo araziniga.

Luka 8:8

Izindi zigwa mu butaka bwiza ziramera, zera imbuto imwe ijana, indi ijana, bityo bityo.” Amaze kuvuga ibyo avuga ijwi rirenga ati “Ufite amatwi yumva niyumve.”

Luka 8:9

Nuko abigishwa be bamusobanuza uwo mugani.

Luka 8:10

Arababwira ati “Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw'ubwami bw'Imana, ariko abandi bo babibwirirwa mu migani, kugira ngo kureba babirebe ariko be kubibona, no kumva babyumve ariko be kubisobanukirwa.

Luka 8:11

“Dore iby'uwo mugani ni ibi: imbuto ni ijambo ry'Imana.

Luka 8:12

Izo mu nzira, abo ni bo bumva ijambo hanyuma Umwanzi akaza agakura ijambo mu mitima yabo, kugira ngo batizera ngo bakizwe.

Luka 8:13

Izaguye ku kāra, abo ni bo bumva ijambo bakaryemera banezerewe, ariko ntibagire imizi. Bīzera umwanya muto, maze ibibagerageza byabageraho bagasubira inyuma.

Luka 8:14

Izaguye mu mahwa ni bo bumva ijambo, maze bakigenda amaganya n'ubutunzi n'ibinezeza byo muri ubu bugingo bikabaniga, ntibere imbuto nziza.

Luka 8:15

Izo mu butaka bwiza, abo ni bo bumva ijambo bakarifata neza mu mitima inyuzwe myiza, bakera imbuto ku bwo kwihangana.

Luka 8:16

“Nta wukongeza itabaza ngo aryubikeho inkangara, cyangwa ngo arishyire munsi y'urutara, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo kugira ngo abinjira basange habona,

Luka 8:17

kuko ari nta cyahishwe kitazagaragara, cyangwa icyakorewe mu rwiherero kitazerekanirwa mu mucyo.

Luka 8:18

“Nuko mwirinde uko mwumva, kuko ufite azahabwa, n'udafite akazākwa n'icyo yibwiraga ko afite.”

Luka 8:19

Nuko nyina na bene se baza aho ari, ariko ntibabasha kumugeraho kuko abateraniye aho ari benshi.

Luka 8:20

Abantu baramubwira bati “Nyoko na bene so bahagaze hanze baragushaka.”

Luka 8:21

Na we arabasubiza ati “Mama na bene Data ni aba bumva ijambo ry'Imana bakarikomeza.”

Luka 8:22

Nuko ku munsi umwe, yikirana mu bwato n'abigishwa be arababwira ati “Twambuke tujye hakurya y'inyanja.” Baratsuka.

Luka 8:23

Bakigenda arasinzira, mu nyanja hamanuka umuyaga urimo ishuheri ubwato bwenda kurengerwa n'amazi, bajya mu kaga.

Luka 8:24

Baraza baramukangura bati “Databuja, Databuja! Turapfuye.” Akangutse acyaha umuyaga n'amazi yihindurije birahosha, haba ituze.

Luka 8:25

Arababaza ati “Kwizera kwanyu kuri he?” Na bo baratinya, barumirwa baravugana bati “Mbega uyu ni muntu ki, utegeka umuyaga n'amazi bikamwumvira?”

Luka 8:26

Nuko bafata hakurya mu gihugu cy'Abagadareni, giteganye n'i Galilaya.

Luka 8:27

Yomotse imusozi, umuntu utewe n'abadayimoni wavuye mu mudugudu ahura na we. Uwo yari amaze iminsi myinshi yambaye ubusa, nta nzu yabagamo ahubwo yabaga mu mva.

Luka 8:28

Abonye Yesu arataka, amwikubita imbere avuga ijwi rirenga ati “Duhuriye he, Yesu Mwana w'Imana Isumbabyose? Ndakwinginze ntunyice urupfu n'agashinyaguro.”

Luka 8:29

(Icyatumye abivuga atyo ni uko Yesu yari ategetse dayimoni kumuvamo. Dayimoni yajyaga amutera kenshi, ni cyo gituma bamurindaga bamubohesheje iminyururu y'amaboko n'ingoyi y'amaguru akabicagagura, dayimoni akamwirukana mu butayu.)

Luka 8:30

Yesu aramubaza ati “Witwa nde?” Aramusubiza ati “Ingabo ni ryo zina ryanjye”, kuko abadayimoni bamurimo bari benshi.

Luka 8:31

Baramwinginga ngo atabategeka kujya ikuzimu.

Luka 8:32

Kuri uwo musozi hari umugana w'ingurube nyinshi zirisha, nuko baramwinginga ngo abakundire kuzinjiramo,

Luka 8:33

arabemerera. Abadayimoni bava muri uwo muntu binjira muri izo ngurube, umugana wirukira ku gacuri, zīsuka mu nyanja zihotorwa n'amazi.

Luka 8:34

Abungeri bazo babibonye barahunga, babwira abo mu midugudu no mu mihana ibyabaye.

Luka 8:35

Barahaguruka bajya kubireba, baza aho Yesu ari basanga uwo muntu wavanywemo abadayimoni yicaye ku birenge bya Yesu yambaye, azi ubwenge nk'abandi, baratinya.

Luka 8:36

Ababonye uko uwari watewe n'abadayimoni yakijijwe, babibwira abandi.

Luka 8:37

Abantu bose bo mu gihugu cy'Abagadareni gihereranye n'aho, baramusaba ngo abavire mu gihugu kuko bari batewe n'ubwoba bwinshi. Nuko Yesu yikira mu bwato asubirayo.

Luka 8:38

N'uwo muntu wavanywemo abadayimoni, amwingingira kujyana na we. Ariko Yesu aramusezerera ati

Luka 8:39

“Witahire ujye iwawe, ubatekerereze ibyo Imana igukoreye byose.” Aragenda yamamaza ibyo Yesu yamukoreye byose, abyogeza mu mudugudu wose.

Luka 8:40

Yesu akigaruka abantu baramwakira, kuko bose bari bamutegereje.

Luka 8:41

Nuko haza umuntu witwaga Yayiro, umutware w'isinagogi, araza yikubita imbere y'ibirenge bya Yesu aramwinginga ngo aze iwe,

Luka 8:42

kuko yari afite umukobwa w'ikinege wari umaze imyaka nka cumi n'ibiri avutse, kandi yari agiye gupfa. Akigenda abantu benshi baramubyiga.

Luka 8:43

Haza umugore uri mu mugongo wari ubimaranye imyaka cumi n'ibiri, kandi wari warahaye abavūzi ibintu bye byose, nyamara ntihagira n'umwe ubasha kumuvura.

Luka 8:44

Nuko amuturuka inyuma akora ku nshunda z'umwenda we, uwo mwanya amaraso arakama.

Luka 8:45

Yesu arabaza ati “Ni nde unkozeho?” Bose bamaze guhakana, Petero na bagenzi be baravuga bati “Erega Databuja, abantu barakugose, barakubyiga nawe ukabaza uti ‘Ni nde unkozeho?’ ”

Luka 8:46

Yesu aramubwira ati “Hariho unkozeho, kuko menye ko imbaraga imvuyemo.”

Luka 8:47

Nuko uwo mugore abonye ko adahishwa, aza ahinda umushyitsi amwikubita imbere, amubwirira mu maso ya bose icyatumye amukoraho, n'uko akize muri ako kanya.

Luka 8:48

Yesu aramubwira ati “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.”

Luka 8:49

Nuko akivuga haza umuntu uvuye mu nzu ya wa mutware w'isinagogi ati “Umukobwa wawe yapfuye, wikwirirwa urushya umwigisha.”

Luka 8:50

Ariko Yesu abyumvise aramusubiza ati “Witinya, izere gusa arakira.”

Luka 8:51

Ageze mu muryango w'inzu ntiyagira undi muntu akundira kwinjiranamo na we, keretse Petero na Yohana na Yakobo, na se w'umukobwa na nyina.

Luka 8:52

Asanga bose barira bamuborogera. Arababwira ati “Mwirira ntapfuye, ahubwo arasinziriye.”

Luka 8:53

Baramuseka cyane kuko bari bazi ko yapfuye.

Luka 8:54

Amufata ukuboko avuga cyane ati “Mukobwa, byuka!”

Luka 8:55

Umwuka we uragaruka uwo mwanya arahaguruka, Yesu abategeka ko bamufungurira.

Luka 8:56

Ababyeyi be baratangara cyane, ariko arabihanangiriza ngo batagira uwo babwira ibibaye.