Matayo 16

28 verses

Matayo 16:1

Abafarisayo n'Abasadukayo baraza, bamusaba ngo abereke ikimenyetso kivuye mu ijuru, kugira ngo bamugerageze.

Matayo 16:2

Arabasubiza ati “Iyo bugorobye, muravuga muti ‘Hazaramuka umucyo kuko ijuru ritukura.’

Matayo 16:3

Na mu gitondo muti ‘Haraba umuvumbi kuko ijuru ritukura kandi ryirabura.’ Muzi kugenzura ijuru uko risa, ariko munanirwa kugenzura ibimenyetso by'ibihe.

Matayo 16:4

Abantu b'iki gihe kibi bishimira ubusambanyi bashaka ikimenyetso, ariko nta cyo bazahabwa, keretse icya Yona.” Abasiga aho aragenda.

Matayo 16:5

Abigishwa bajya hakurya ariko bibagiwe kujyana imitsima.

Matayo 16:6

Yesu arababwira ati “Mumenye, mwirinde umusemburo w'Abafarisayo n'uw'Abasadukayo.”

Matayo 16:7

Bariburanya ubwabo bati “Ni uko tutazanye imitsima.”

Matayo 16:8

Yesu arabimenya arababaza ati “Mwa bafite kwizera guke mwe, igitumye mwiburanya ubwanyu ni uko mudafite imitsima?

Matayo 16:9

Ntimurajijuka, ntimwibuka ya mitsima itanu ku bantu ibihumbi bitanu, mwujuje intonga zingahe?

Matayo 16:10

Cyangwa ya mitsima irindwi ku bantu ibihumbi bine, mwujuje ibitebo bingahe?

Matayo 16:11

Ni iki kibabujije kumenya yuko ntababwiye iby'imitsima? Keretse ko mwirinda umusemburo w'Abafarisayo n'uw'Abasadukayo.”

Matayo 16:12

Nuko bamenya yuko atababwiye ko birinda umusemburo w'imitsima, ahubwo ko birinda imyigishirize y'Abafarisayo n'iy'Abasadukayo.

Matayo 16:13

Nuko Yesu ajya mu gihugu cy'i Kayisariya ya Filipo abaza abigishwa be ati “Abantu bagira ngo Umwana w'umuntu ndi nde?”

Matayo 16:14

Baramusubiza bati “Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi ngo uri Yeremiya, cyangwa ngo uri umwe wo mu bahanuzi.”

Matayo 16:15

Arababaza ati “Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?”

Matayo 16:16

Simoni Petero aramusubiza ati “Uri Kristo, Umwana w'Imana ihoraho.”

Matayo 16:17

Yesu aramusubiza ati “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n'amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru.

Matayo 16:18

Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y'ikuzimu ntazarishobora.’

Matayo 16:19

Nzaguha imfunguzo z'ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n'icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.”

Matayo 16:20

Maze yihanangiriza abigishwa ngo batagira uwo babwira ko ari we Kristo.

Matayo 16:21

Yesu aherako yigisha abigishwa be ko akwiriye kujya i Yerusalemu, akababazwa uburyo bwinshi n'abakuru n'abatambyi bakuru n'abanditsi, akicwa, akazazurwa ku munsi wa gatatu.

Matayo 16:22

Petero aramwihererana atangira kumuhana ati “Biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato.”

Matayo 16:23

Arahindukira abwira Petero ati “Subira inyuma yanjye Satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby'Imana, ahubwo utekereza iby'abantu.”

Matayo 16:24

Maze Yesu abwira abigishwa be ati “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire,

Matayo 16:25

kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona.

Matayo 16:26

Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki gucungura ubugingo bwe?

Matayo 16:27

Kuko Umwana w'umuntu azazana n'abamarayika be afite ubwiza bwa Se, agaherako yitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.

Matayo 16:28

Ndababwira ukuri yuko muri aba bahagaze hano harimo bamwe batazapfa, kugeza ubwo bazabona Umwana w'umuntu aziye mu bwami bwe.”