Matayo 15

39 verses

Matayo 15:1

Nuko Abafarisayo n'abanditsi bavuye i Yerusalemu baza aho Yesu ari baramubaza bati

Matayo 15:2

“Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo y'abakera, ntibajabike intoki mu mazi bagiye kurya?”

Matayo 15:3

Na we arababaza ati “Namwe ni iki gituma mucumurira itegeko ry'Imana imigenzo yanyu?

Matayo 15:4

Kuko Imana yavuze iti ‘Wubahe so na nyoko’, kandi iti ‘Ututse se cyangwa nyina bamwice.’

Matayo 15:5

Ariko mwebweho muravuga muti ‘Umuntu wese ubwira se cyangwa nyina ati: Icyo najyaga kugufashisha nagituye Imana ,umeze atyo ntahatwa kubaha se cyangwa nyina.’

Matayo 15:6

Nuko ijambo ry'Imana mwarihinduye ubusa ngo mukomeze imigenzo yanyu.

Matayo 15:7

Mwa ndyarya mwe, Yesaya yahanuye ibyanyu neza ati

Matayo 15:8

‘Ubu bwoko bunshimisha iminwa, Ariko imitima yabo imba kure.

Matayo 15:9

Bansengera ubusa, Kuko inyigisho bigisha ari amategeko y'abantu.’ ”

Matayo 15:10

Ahamagara abantu arababwira ati “Nimwumve musobanukirwe.

Matayo 15:11

Ikijya mu kanwa si cyo gihumanya umuntu, ahubwo ikiva mu kanwa ni cyo kimuhumanya.”

Matayo 15:12

Maze abigishwa baramwegera baramubaza bati “Uzi yuko Abafarisayo barakajwe no kumva ayo magambo?”

Matayo 15:13

Arabasubiza ati “Igiti cyose Data wo mu ijuru adateye kizarandurwa.

Matayo 15:14

Nimubareke ni abarandata impumyi kandi na bo bahumye. Ariko impumyi iyo irandase indi zombi zigwa mu mwobo.”

Matayo 15:15

Petero aramusubiza ati “Dusobanurire uwo mugani.”

Matayo 15:16

Aramubaza ati “Mbese namwe ntimurajijuka?

Matayo 15:17

Ntimuzi yuko ikintu cyose kigiye mu kanwa kijya mu nda kikanyura mu nzira yacyo?

Matayo 15:18

Ariko ibiva mu kanwa biba bivuye mu mutima, ni byo bihumanya umuntu.

Matayo 15:19

Kuko mu mutima w'umuntu ari ho haturuka ibitekerezo bibi: kwica no gusambana no guheheta, kwiba no kubeshyera abandi n'ibitutsi.

Matayo 15:20

Ibyo ni byo bihumanya umuntu, ariko kurisha intoki zitajabitse mu mazi ntiguhumanya umuntu.”

Matayo 15:21

Yesu arahava ajya mu gihugu cy'i Tiro n'i Sidoni.

Matayo 15:22

Umunyakanānikazi aturuka muri icyo gihugu arataka cyane ati “Mwami mwene Dawidi, mbabarira, umukobwa wanjye atewe na dayimoni cyane.”

Matayo 15:23

Ntiyagira icyo amusubiza. Nuko abigishwa be baramwegera baramwinginga bati “Musezerere kuko adutakira inyuma.”

Matayo 15:24

Arabasubiza ati “Sinatumiwe abandi, keretse intama zazimiye zo mu muryango wa Isirayeli.”

Matayo 15:25

Na we araza aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, ntabara.”

Matayo 15:26

Aramusubiza ati “Si byiza kwenda ibyokurya by'abana ngo mbijugunyire imbwa.”

Matayo 15:27

Na we ati “Ni koko Mwami, ariko imbwa na zo zirya ubuvungukira bugwa buvuye ku meza ya ba nyirazo.”

Matayo 15:28

Maze Yesu aramusubiza ati “Mugore, kwizera kwawe ni kwinshi, bikubere uko ushaka.” Umukobwa we aherako arakira.

Matayo 15:29

Yesu avayo ajya ku Nyanja y'i Galilaya, azamuka umusozi aricara.

Matayo 15:30

Abantu benshi baza aho ari, bazana abacumbagira n'ibirema, n'impumyi n'ibiragi n'abandi barwayi benshi, babarambika hasi imbere ye arabakiza,

Matayo 15:31

bituma abantu batangara babonye ibiragi bivuga, ibirema ari bizima, abacumbagira bagenda, n'impumyi zireba, bahimbaza Imana y'Abisirayeli.

Matayo 15:32

Yesu ahamagara abigishwa be arababwira ati “Mbabariye abo bantu kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none ntibafite ibyokurya. Sinshaka kubasezerera batariye, isari itabatsinda ku nzira.”

Matayo 15:33

Abigishwa baramubaza bati “Muri ubu butayu twakura he imitsima ingana ityo yo guhaza abantu bangana batya?”

Matayo 15:34

Yesu na we arababaza ati “Mufite imitsima ingahe?” Baramusubiza bati “Ni irindwi n'udufi duke.”

Matayo 15:35

Ategeka abantu ko bicara hasi.

Matayo 15:36

Yenda iyo mitsima irindwi n'udufi, arabishimira, arabimanyagura, abiha abigishwa be, na bo babiha abantu.

Matayo 15:37

Bose bararya barahaga, bateranya ubuvungukira busigaye, bwuzura ibitebo birindwi.

Matayo 15:38

Abariye bari abagabo ibihumbi bine, abagore n'abana batabariwemo.

Matayo 15:39

Asezerera abantu, yikira mu bwato ajya mu gihugu cy'i Magadani.