Matayo 18

35 verses

Matayo 18:1

Icyo gihe abigishwa begera Yesu baramubaza bati “Umukuru mu bwami bwo mu ijuru ni nde?”

Matayo 18:2

Ahamagara umwana muto amuhagarika hagati yabo,

Matayo 18:3

arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk'abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.

Matayo 18:4

Nuko uzicisha bugufi nk'uyu mwana muto, ni we mukuru mu bwami bwo mu ijuru.

Matayo 18:5

Uwemera umwana umwe muto nk'uyu mu izina ryanjye, ni jye aba yemeye.

Matayo 18:6

“Ariko ushuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ikiruta ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi rye, akazikwa imuhengeri mu nyanja.

Matayo 18:7

Isi izaboneshwa ishyano n'ibigusha abantu, kuko ibyo bigusha bitazabura kuza, ariko uwo muntu uzana ibigusha azabona ishyano.

Matayo 18:8

“Ariko ukuboko kwawe cyangwa ukuguru kwawe nibigucumuza uguce ugute kure yawe. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe cyangwa ukuguru, biruta ko wajugunywa mu muriro utazima ufite amaboko yombi cyangwa amaguru yombi.

Matayo 18:9

Cyangwa ijisho ryawe nirikugusha urinogore urite kure yawe. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ijisho rimwe gusa, biruta ko wajugunywa muri Gehinomu y'umuriro ufite amaso yombi.

Matayo 18:10

“Mwirinde mudasuzugura umwe muri aba bana bato. Ndababwira yuko abamarayika babo bo mu ijuru bahora bareba mu maso ha Data wo mu ijuru. [

Matayo 18:11

Umwana w'umuntu yaje gukiza icyari cyazimiye.]

Matayo 18:12

“Mbese muratekereza mute? Umuntu ufite intama ijana, imwe muri zo iyo izimiye ntasiga izo mirongo urwenda n'icyenda, akajya ku misozi agashaka iyazimiye?

Matayo 18:13

Kandi iyo ayibonye, ndababwira ukuri yuko ayishimira cyane kurusha izo mirongo urwenda n'icyenda zitazimiye.

Matayo 18:14

Nuko So wo mu ijuru ntashaka ko hagira n'umwe muri aba bato urimbuka.

Matayo 18:15

“Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye, nakumvira uzaba ubonye mwene so.

Matayo 18:16

Ariko natakumvira umuteze undi cyangwa babiri, ngo ‘Ijambo ryose rikomere mu kanwa k'abagabo babiri cyangwa batatu.’

Matayo 18:17

Kandi niyanga kumvira abo uzabibwire Itorero, niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk'umupagani cyangwa umukoresha w'ikoro.

Matayo 18:18

“Ndababwira ukuri yuko ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe mu ijuru.

Matayo 18:19

“Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru.

Matayo 18:20

Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.”

Matayo 18:21

Nuko Petero aramwegera aramubaza ati “Databuja, mwene data nangirira nabi nzamubabarira kangahe? Ngeze karindwi?”

Matayo 18:22

Yesu aramusubiza ati “Sinkubwiye yuko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi.

Matayo 18:23

Ni cyo gituma ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n'umwami washatse kubarana n'abagaragu be umubare w'ibyo yababikije.

Matayo 18:24

Abanje kubara, bamuzanira umwe muri bo yishyuza italanto inzovu.

Matayo 18:25

Ariko kuko yari adafite ibyo kwishyura, shebuja ategeka kumugura n'umugore we n'abana be n'ibyo afite byose, ngo umwenda ushire.

Matayo 18:26

Umugaragu aramupfukamira aramwinginga ati ‘Mwami, nyihanganira nzakwishyura byose.’

Matayo 18:27

Shebuja aramubabarira aramureka, amuharira umwenda.

Matayo 18:28

“Ariko uwo mugaragu arasohoka, asanga umugaragu mugenzi we yagurije idenariyo ijana, aramufata aramuniga, aramubwira ati ‘Nyishyura umwenda wanjye.’

Matayo 18:29

Umugaragu mugenzi we yikubita hasi, aramwinginga ati ‘Nyihanganira nzakwishyura.’

Matayo 18:30

Ntiyakunda maze aragenda amushyira mu nzu y'imbohe, kugeza aho azamarira kwishyura umwenda.

Matayo 18:31

Abagaragu bagenzi be babonye ibibaye barababara cyane, baragenda babibwira shebuja uko bibaye byose.

Matayo 18:32

Maze shebuja aramuhamagara aramubwira ati ‘Wa mugaragu mubi we, naguhariye wa mwenda wose kuko wanyinginze,

Matayo 18:33

nawe ntiwari ukwiriye kubabarira mugenzi wawe nk'uko nakubabariye?’

Matayo 18:34

Shebuja ararakara, amuha abasirikare kugeza aho azamarira kwishyura umwenda wose.

Matayo 18:35

“Na Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababarira umuntu wese mwene so mubikuye mu mutima.”