Matayo 19

30 verses

Matayo 19:1

Yesu arangije ayo magambo ava i Galilaya, ajya mu gihugu cy'i Yudaya hakurya ya Yorodani.

Matayo 19:2

Abantu benshi baramukurikira, abakirizayo.

Matayo 19:3

Abafarisayo baza aho ari baramugerageza, baramubaza bati “Mbese amategeko yemera ko umuntu asenda umugore we amuhora ikintu cyose?”

Matayo 19:4

Na we arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma yuko Iyabaremye mbere yaremye umugabo n'umugore,

Matayo 19:5

ikababwira iti ‘Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina akabana n'umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe’?

Matayo 19:6

Bituma batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranyije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”

Matayo 19:7

Baramubaza bati “Niba ari uko, ni iki cyatumye Mose ategeka ko umugabo aha umugore urwandiko rwo kumusenda, abone uko yamwirukana?”

Matayo 19:8

Arabasubiza ati “Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko imitima yanyu inangiye, ariko uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo.

Matayo 19:9

Ariko ndababwira yuko umuntu wese uzasenda umugore we atamuhora gusambana, akarongora undi azaba asambanye. Kandi ucyura uwasenzwe na we aba asambanye.”

Matayo 19:10

Abigishwa be baramubwira bati “Iby'umugabo n'umugore we niba bigenda bityo, noneho kurongora si byiza.”

Matayo 19:11

Na we arababwira ati “Abantu bose ntibabasha kwemera iryo jambo, keretse ababihawe.

Matayo 19:12

Kuko hariho ibiremba byavutse bityo mu nda za ba nyina, hariho n'inkone zakonwe n'abantu, hariho n'inkone zīkona ubwazo ku bw'ubwami bwo mu ijuru. Ubasha kubyemera abyemere.”

Matayo 19:13

Maze bamuzanira abana bato ngo abarambikeho ibiganza abasabire, abigishwa barabacyaha.

Matayo 19:14

Ariko Yesu arababwira ati “Mureke abana bato ntimubabuze kunsanga, kuko abameze batyo ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.”

Matayo 19:15

Amaze kubarambikaho ibiganza, avayo.

Matayo 19:16

Nuko umuntu aza aho ari aramubaza ati “Mwigisha mwiza, nkore cyiza ki ngo mpabwe ubugingo buhoraho?”

Matayo 19:17

Na we aramusubiza ati“Unyitira iki mwiza? Umwiza ni umwe gusa, ni Imana. Ariko nushaka kugera ku bugingo, witondere amategeko.”

Matayo 19:18

Aramubaza ati “Ni ayahe?” Yesu aramusubiza ati “Ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi,

Matayo 19:19

wubahe so na nyoko, ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda.”

Matayo 19:20

Uwo muhungu aramubwira ati “Ayo yose narayitondeye. None icyo nshigaje ni iki?”

Matayo 19:21

Yesu aramusubiza ati “Nushaka kuba utunganye rwose, genda ugurishe ibyo utunze maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.”

Matayo 19:22

Uwo musore yumvise iryo jambo agenda afite agahinda, kuko yari afite ubutunzi bwinshi.

Matayo 19:23

Yesu abwira abigishwa be ati “Ndababwira ukuri yuko biruhije ko umutunzi yinjira mu bwami bwo mu ijuru.

Matayo 19:24

Ndetse ndababwira yuko icyoroshye ari uko ingamiya yanyura mu zuru ry'urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bwo mu ijuru.”

Matayo 19:25

Abigishwa babyumvise barumirwa cyane bati “Ubwo bimeze bityo, ni nde ushobora gukizwa?”

Matayo 19:26

Yesu arabitegereza arababwira ati “Ibyo ntibishobokera abantu, ariko ku Mana byose birashoboka.”

Matayo 19:27

Maze Petero aramubaza ati “Dore twebwe ko twasize byose tukagukurikira, none se tuzamera dute?”

Matayo 19:28

Yesu arabasubiza ati “Ndababwira ukuri yuko mwebwe abankurikiye, mu gihe cyo guhindura byose ngo bibe bishya, ubwo Umwana w'umuntu azicara ku ntebe y'icyubahiro cye, namwe muzicara ku ntebe cumi n'ebyiri, mucire imiryango cumi n'ibiri y'Abisirayeli imanza.

Matayo 19:29

Umuntu wese wasize urugo cyangwa bene se cyangwa bashiki be, cyangwa se cyangwa nyina cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bw'izina ryanjye, azahabwa ibibiruta incuro ijana, kandi azaragwa n'ubugingo buhoraho.

Matayo 19:30

Ariko benshi b'imbere bazaba ab'inyuma, kandi ab'inyuma bazaba ab'imbere.