Matayo 2

23 verses

Matayo 2:1

Yesu amaze kuvukira i Betelehemu mu gihugu cy'i Yudaya ku ngoma y'Umwami Herode, haza abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, barabaza bati

Matayo 2:2

“Umwami w'Abayuda wavutse ari hehe? Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya.”

Matayo 2:3

Umwami Herode abyumvise ahagarikana umutima n'ab'i Yerusalemu bose,

Matayo 2:4

ateranya abatambyi bakuru n'abanditsi bose b'ubwo bwoko, ababaza aho Kristo azavukira aho ari ho.

Matayo 2:5

Bati “Ni i Betelehemu mu gihugu cy'i Yudaya. Ni ko byanditswe n'umuhanuzi ngo

Matayo 2:6

‘Nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda, Ni ukuri nturi mutoya mu midugudu ikomeye ya Yuda, Kuko muri wowe ari ho hazaturuka umutware, Uzaragira ubwoko bwanjye bw'Abisirayeli.’ ”

Matayo 2:7

Nuko Herode ahamagara abanyabwenge rwihishwa, abasobanuza neza igihe baboneye ya nyenyeri,

Matayo 2:8

abatuma i Betelehemu ati “Nimugende musobanuze neza iby'uwo mwana. Nimumubona muze mubimbwire, nanjye njye kumuramya.”

Matayo 2:9

Bamaze kumva umwami baragenda, kandi ya nyenyeri babonye bakiri iburasirazuba ibajya imbere, irinda igera aho uwo mwana ari ihagarara aho.

Matayo 2:10

Babonye iyo nyenyeri baranezerwa cyane.

Matayo 2:11

Bageze mu nzu basangamo umwana hamwe na nyina Mariya, barapfukama baramuramya. Maze bahambura imitwaro yabo, bamutura amaturo y'izahabu n'icyome n'ishangi.

Matayo 2:12

Baburizwa n'Imana mu nzozi gusubira kwa Herode, banyura iyindi nzira basubira iwabo.

Matayo 2:13

Bamaze kugenda marayika w'Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ati “Byuka ujyane umwana na nyina uhungire muri Egiputa, ugumeyo ugeze aho nzakubwirira, kuko Herode agenza umwana ngo amwice.”

Matayo 2:14

Na we aherako arabyuka ajyana umwana na nyina nijoro, ajya muri Egiputa,

Matayo 2:15

agumayo ageza ubwo Herode amaze gutanga, ngo ibyo Umwami Imana yavugiye mu kanwa k'umuhanuzi bisohore ngo “Nahamagaye umwana wanjye ngo ave muri Egiputa.”

Matayo 2:16

Herode abonye ko yatengushywe na ba banyabwenge ararakara cyane, aratuma ngo bice abana b'abahungu bose bari i Betelehemu no mu misozi yose iri bugufi bwaho, bamaze imyaka ibiri n'abatarayimara, nk'uko yagereranyije igihe yasobanuriwe n'abo banyabwenge.

Matayo 2:17

Ni bwo ibyavuzwe n'umuhanuzi Yeremiya byasohoye ngo

Matayo 2:18

“Induru yumvikaniye i Rama, Yo kurira no kuboroga kwinshi, Rasheli aririra abana be, Yanga guhozwa kuko batakiriho.”

Matayo 2:19

Herode amaze gupfa, marayika w'Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ari mu Egiputa ati

Matayo 2:20

“Byuka usubize umwana na nyina mu gihugu cya Isirayeli, kuko abashakaga kumwica bapfuye.”

Matayo 2:21

Arabyuka ajyana umwana na nyina, asubira mu gihugu cya Isirayeli.

Matayo 2:22

Ariko yumvise yuko Arikelayo yimye i Yudaya aha se Herode atinya kujyayo, abwirizwa n'Imana mu nzozi ajya mu gihugu cy'i Galilaya,

Matayo 2:23

atura mu mudugudu witwa i Nazareti ngo ibyavuzwe n'abahanuzi bisohore ngo “Azitwa Umunazareti.”