Matayo 3

17 verses

Matayo 3:1

Icyo gihe Yohana Umubatiza araza, yigishiriza mu butayu bw'i Yudaya ati

Matayo 3:2

“Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.”

Matayo 3:3

Kandi ni we wavuzwe n'umuhanuzi Yesaya ngo “Ijwi ry'urangururira mu butayu ati ‘Nimutunganye inzira y'Uwiteka, Mugorore inzira ze.’ ”

Matayo 3:4

Yohana uwo yari yambaye umwambaro w'ubwoya bw'ingamiya, abukenyeje umushumi, ibyokurya bye byari inzige n'ubuki bw'ubuhura.

Matayo 3:5

Maze ab'i Yerusalemu n'ab'i Yudaya yose, no mu gihugu cyose giteganye na Yorodani bose barahaguruka bajya aho ari,

Matayo 3:6

ababatiriza mu ruzi rwa Yorodani bavuga ibyaha bakoze.

Matayo 3:7

Abonye Abafarisayo n'Abasadukayo benshi bazanywe no kubatizwa arababaza ati “Mwa bana b'incira mwe, ni nde wababuriye ngo muhunge umujinya uzatera?

Matayo 3:8

Nuko mwere imbuto zikwiriye abihannye.

Matayo 3:9

Ntimukibwire muti ‘Dufite Aburahamu, ni we sogokuruza.’ Ndababwira yuko Imana ibasha guhindurira Aburahamu abana muri aya mabuye.

Matayo 3:10

Ndetse ubu intorezo igezwe ku bishyitsi by'ibiti, nuko igiti cyose kitera imbuto nziza kizacibwa, kijugunywe mu muriro.

Matayo 3:11

Jyeweho ndababatirisha amazi ngo mwihane, ariko uzaza hanyuma yanjye andusha ubushobozi, ntibinkwiriye no kumutwaza inkweto. Ni we uzababatirisha Umwuka Wera n'umuriro,

Matayo 3:12

intara ye iri mu kuboko kwe kandi azeza imbuga ye cyane, amasaka ye azayahunika mu kigega, ariko umurama wo azawucanisha umuriro utazima.”

Matayo 3:13

Icyo gihe Yesu ava i Galilaya ajya kuri Yorodani, asanga Yohana ngo amubatize.

Matayo 3:14

Na we ashaka kumuhakanira ati “Ko ari jye wari ukwiriye kubatizwa nawe, none ni wowe unsanze?”

Matayo 3:15

Yesu aramusubiza ati “Emera ubikore, kuko ari byo bidukwiriye ngo dusohoze gukiranuka kose.” Aherako aremera.

Matayo 3:16

Yesu amaze kubatizwa uwo mwanya ava mu mazi, ijuru riramukingukira abona Umwuka w'Imana amanuka asa n'inuma amujyaho,

Matayo 3:17

maze ijwi rivugira mu ijuru riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.”