Matayo 21

46 verses

Matayo 21:1

Bageze bugufi bw'i Yerusalemu, bajya i Betifage ku musozi wa Elayono, maze Yesu atuma abigishwa babiri

Matayo 21:2

arababwira ati “Mujye mu kirorero kiri imbere, uwo mwanya muri bubone indogobe izirikanye n'iyayo, muziziture muzinzanire.

Matayo 21:3

Ariko nihagira umuntu ubabaza ijambo, mumubwire muti ‘Databuja ni we uzishaka’, maze araherako azibahe.”

Matayo 21:4

Ibyo byabereyeho kugira ngo ibyavuzwe n'umuhanuzi bisohore ngo

Matayo 21:5

“Mubwire umukobwa w'i Siyoni muti ‘Dore umwami wawe aje aho uri, Ari uw'ineza ahetswe n'indogobe, N'icyana cy'indogobe.’ ”

Matayo 21:6

Ba bigishwa baragenda bakora nk'uko Yesu yabategetse,

Matayo 21:7

bazana indogobe n'iyayo baziteguraho imyenda yabo, ayicaraho.

Matayo 21:8

Haza rubanda rwinshi, abenshi muri bo basasa imyenda yabo mu nzira, abandi baca amashami y'ibiti bayasasa mu nzira.

Matayo 21:9

Itara ry'abantu bamushagaye bararangurura bati “Hoziyana mwene Dawidi, hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka! Hoziyana ahasumba hose!”

Matayo 21:10

Ageze i Yerusalemu ab'umurwa bose barashika, barabaza bati “Uriya ni nde?”

Matayo 21:11

Barabasubiza bati “Ni umuhanuzi Yesu w'i Nazareti y'i Galilaya.”

Matayo 21:12

Nuko Yesu yinjira mu rusengero rw'Imana, yirukanamo abaruguriragamo bose, yubika ameza y'abavunjaga ifeza n'intebe z'abaguraga inuma,

Matayo 21:13

arababwira ati “Byanditswe ngo ‘Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo’, ariko mwebwe mwayihinduye isenga y'abambuzi.”

Matayo 21:14

Nuko impumyi n'ibirema bamusanga mu rusengero arabakiza.

Matayo 21:15

Ariko abatambyi bakuru n'abanditsi babonye ibitangaza akoze, n'abana bavugiye mu rusengero amajwi arenga bati “Hoziyana mwene Dawidi”, bararakara.

Matayo 21:16

Baramubaza bati “Aho urumva ibyo aba bavuga?” Yesu arabasubiza ati “Yee, ntimwari mwasoma ngo ‘Mu kanwa k'abana bato n'abonka wabonyemo ishimwe ritagira inenge’?”

Matayo 21:17

Arabasiga asohoka mu murwa, ajya i Betaniya ararayo.

Matayo 21:18

Bukeye bwaho mu gitondo kare asubira mu murwa, arasonza.

Matayo 21:19

Abona umutini iruhande rw'inzira arawegera, asanga utariho imbuto keretse ibibabi gusa, arawubwira ati “Ntukere imbuto iteka ryose.” Muri ako kanya uruma.

Matayo 21:20

Abigishwa babibonye baratangara bati “Mbega uhereye ko wuma muri ako kanya?”

Matayo 21:21

Yesu arabasubiza ati “Ndababwira ukuri yuko mufite kwizera mudashidikanya, mutakora nk'iby'umutini gusa, ahubwo mwabwira n'uyu musozi muti ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, byabaho.

Matayo 21:22

Kandi ibyo muzasaba mwizeye muzabihabwa byose.”

Matayo 21:23

Yinjiye mu rusengero, abatambyi bakuru n'abakuru b'ubwo bwoko baza aho ari yigisha, baramubaza bati “Ufite butware ki bugutera gukora ibyo? Ni nde wabuguhaye?”

Matayo 21:24

Yesu arabasubiza ati “Nanjye reka mbabaze ijambo rimwe, nimurinsubiza nanjye ndababwira ubutware buntera kubikora.

Matayo 21:25

Kubatiza kwa Yohana kwavuye he, ni mu ijuru cyangwa ni mu bantu?” Nuko biburanya mu mitima yabo bati “Nituvuga yuko kwavuye mu ijuru aratubaza ati ‘Ni iki cyababujije kumwemera?’

Matayo 21:26

Nituvuga yuko kwavuye mu bantu, dutinya ko abantu batugaya kuko bose bemera ko Yohana yari umuhanuzi.”

Matayo 21:27

Ni ko gusubiza Yesu bati “Ntitubizi.” Na we arababwira ati “Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo.

Matayo 21:28

“Ariko ibi mubitekereza mute? Habayeho umuntu wari ufite abana babiri, asanga umukuru aramubwira ati ‘Mwana wanjye, genda uhingire uruzabibu rwanjye.’

Matayo 21:29

Na we aramusubiza ati ‘Ndanze.’ Maze hanyuma arihana aragenda.

Matayo 21:30

Se asanga uwa kabiri amubwira atyo, na we aramusubiza ati ‘Ndagiye data’, ariko ntiyajyayo.

Matayo 21:31

Muri abo bombi ni nde wakoze icyo se ashaka?” Baramusubiza bati “Ni uwa mbere.” Yesu arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko abakoresha b'ikoro n'abamaraya bababanziriza kwinjira mu bwami bw'Imana.

Matayo 21:32

Dore Yohana yaje muri mwe agendera mu nzira yo gukiranuka ntimwamwemera, nyamara abakoresha b'ikoro n'abamaraya bo baramwemeye, ariko nubwo mwabibonye mutyo ntimurakihana ngo mumwemere.

Matayo 21:33

“Mwumve undi mugani: Habayeho umuntu wari ufite urugo, atera uruzabibu azitiraho uruzitiro, acukuramo urwina, yubakamo umunara, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu.

Matayo 21:34

Nuko igihe cyo gusarura cyenda kugera, atuma abagaragu be ku bahinzi ngo babahe imbuto ze.

Matayo 21:35

Maze abahinzi bafata abagaragu be, umwe baramukubita undi baramwica, undi bamutera amabuye.

Matayo 21:36

Yongera gutuma abandi bagaragu baruta aba mbere, na bo babagira batyo.

Matayo 21:37

Hanyuma abatumaho umwana we ati ‘Bazubaha umwana wanjye.’

Matayo 21:38

Maze abahinzi babonye mwene shebuja baravugana bati ‘Uyu ni we mutware, nimucyo tumwice ubutware bube ubwacu.’

Matayo 21:39

Nuko baramufata bamwirukana mu ruzabibu, baramwica.

Matayo 21:40

“Mbese nyir'uruzabibu naza, abo bahinzi azabagenza ate?”

Matayo 21:41

Baramusubiza bati “Abo bagome azabarimbura bibi, maze uruzabibu arusigemo abandi bahinzi bazajya bamuha imbuto za rwo igihe cya zo.”

Matayo 21:42

Yesu arababaza ati “Ntimwari mwasoma mu byanditswe ngo ‘Ibuye abubatsi banze, Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka! Ibyo byavuye ku Uwiteka, Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.’

Matayo 21:43

“Ni cyo gitumye mbabwira yuko ubwami bw'Imana muzabunyagwa, bugahabwa ishyanga ryera imbuto zabwo. [

Matayo 21:44

Kandi uzagwira iryo buye azavunagurika, ariko uwo rizagwira wese, rizamumenagura rimugire ifu.]”

Matayo 21:45

Abatambyi bakuru n'Abafarisayo bumvise imigani ye bamenya yuko ari bo avuga.

Matayo 21:46

Bashaka kumufata ariko batinya rubanda, kuko bemeraga ko ari umuhanuzi.