Matayo 20

34 verses

Matayo 20:1

“Ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n'umuntu ufite urugo, yazindutse kare gushaka abahinzi ngo bahingire uruzabibu rwe.

Matayo 20:2

Asezerana n'abahinzi idenariyo ku munsi umwe, abohereza mu ruzabibu rwe.

Matayo 20:3

Isaha eshatu arasohoka, asanga abandi bahagaze mu iguriro nta cyo bakora,

Matayo 20:4

na bo arababwira ati ‘Namwe mujye mu ruzabibu rwanjye ndi bubahe ibikwiriye.’

Matayo 20:5

Baragenda. Yongera gusohoka mu isaha esheshatu n'isaha cyenda, abigenza atyo.

Matayo 20:6

Isaha zibaye cumi n'imwe arasohoka, asanga abandi bahagaze arababaza ati ‘Ni iki kibahagaritse hano umunsi wose nta cyo mukora?’

Matayo 20:7

Baramusubiza bati ‘Kuko ari nta waduhaye umurimo.’ Arababwira ati ‘Namwe mujye mu ruzabibu rwanjye.’

Matayo 20:8

“Bugorobye nyir'uruzabibu abwira igisonga cye ati ‘Hamagara abahinzi ubahe ibihembo byabo, utangirire ku ba nyuma ugeze ku ba mbere.’

Matayo 20:9

Abatangiye mu isaha cumi n'imwe baje, umuntu wese ahabwa idenariyo imwe.

Matayo 20:10

Ababanje baje bibwira ko bahembwa ibirutaho, ariko umuntu wese ahembwa idenariyo imwe.

Matayo 20:11

Bazihawe bitotombera nyir'uruzabibu bati

Matayo 20:12

‘Aba ba nyuma bakoze isaha imwe, ubanganyije natwe abahingitse umunsi wose tuvunika, twicwa n'izuba!’

Matayo 20:13

“Na we asubiza umwe muri bo ati ‘Mugenzi wanjye, sinkugiriye nabi. Ntuzi ko twasezeranye idenariyo imwe?

Matayo 20:14

Ngiyo yijyane ugende. Ko nshatse guhemba uwa nyuma nkawe,

Matayo 20:15

mbese hari icyambuza kugenza ibyanjye uko nshaka, ko undeba igitsure, kuko ngize ubuntu!’

Matayo 20:16

“Uko ni ko ab'inyuma bazaba ab'imbere, kandi ab'imbere bazaba ab'inyuma.”

Matayo 20:17

Yesu yenda kuzamuka ngo ajye i Yerusalemu, yihererana n'abo cumi na babiri, ababwirira mu nzira ati

Matayo 20:18

“Dore turazamuka tujya i Yerusalemu, Umwana w'umuntu azagambanirwa mu batambyi bakuru n'abanditsi, bamucire urubanza rwo kumwica.

Matayo 20:19

Bazamugambanira mu bapagani bamushinyagurire, bamukubite imikoba bamubambe, ku munsi wa gatatu azazurwa.”

Matayo 20:20

Maze nyina wa bene Zebedayo azana n'abana be aho ari, aramupfukamira ngo agire icyo amusaba.

Matayo 20:21

Na we aramubaza ati “Urashaka iki?” Aramusubiza ati “Tegeka ko aba bana banjye bombi bazicara mu bwami bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso.”

Matayo 20:22

Yesu aramusubiza ati “Ntimuzi icyo musaba. Mwabasha kunywera ku gikombe nzanyweraho?” Bati “Turabibasha.”

Matayo 20:23

Arababwira ati “Ni ukuri igikombe cyanjye muzakinyweraho, ariko kwicara iburyo bwanjye n'ibumoso si jye ubigaba, keretse abo Data yabitunganyirije.”

Matayo 20:24

Ba bandi cumi babyumvise barakarira abo bavandimwe bombi.

Matayo 20:25

Yesu arabahamagara arababwira ati “Muzi yuko abami b'abanyamahanga babatwaza igitugu, n'abakomeye babo bahawe kubategeka.

Matayo 20:26

Ariko muri mwe si ko biri, ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu,

Matayo 20:27

kandi ushaka kuba uw'imbere muri mwe, ajye aba imbata yanyu,

Matayo 20:28

nk'uko Umwana w'umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.”

Matayo 20:29

Bakiva i Yeriko, abantu benshi baramukurikira.

Matayo 20:30

Impumyi ebyiri zari zicaye iruhande rw'inzira, zumvise yuko Yesu ahanyura, zirataka cyane ziti “Mwami mwene Dawidi, tubabarire.”

Matayo 20:31

Abantu barazicyaha ngo zihore, ariko zirushaho gutaka ziti “Mwami mwene Dawidi, tubabarire.”

Matayo 20:32

Yesu arahagarara arazihamagara, arazibaza ati “Murashaka ko mbagirira nte?”

Matayo 20:33

Ziramusubiza ziti “Mwami, amaso yacu ahumuke.”

Matayo 20:34

Yesu azigirira imbabazi akora ku maso yazo, uwo mwanya zirahumuka, baramukurikira.