Matayo 23

39 verses

Matayo 23:1

Maze Yesu avugana n'iteraniro ry'abantu n'abigishwa be ati

Matayo 23:2

“Abanditsi n'Abafarisayo bicaye ku ntebe ya Mose.

Matayo 23:3

Nuko rero ibyo bababwira byose mubikore mubiziririze, ariko imigenzo yabo mwe kuyikurikiza kuko ibyo bavuga atari byo bakora.

Matayo 23:4

Bahambira imitwaro iremereye idaterurwa bakayihekesha abantu ku ntugu, ariko ubwabo ntibemere kuba bayikozaho n'urutoki rwabo.

Matayo 23:5

Ahubwo imirimo yabo yose bayikorera kugira ngo abantu babarebe: n'impapuro bambara zanditsweho amagambo y'Imana bazāgura, bakongēra inshunda z'imyenda yabo,

Matayo 23:6

kandi bakunda imyanya y'abakuru mu birori, n'intebe z'icyubahiro mu masinagogi,

Matayo 23:7

no kuramukirizwa mu maguriro, no kwitwa n'abantu Rabi.

Matayo 23:8

Ariko mwebweho ntimuzitwe Rabi, kuko umwigisha wanyu ari umwe, namwe mwese muri abavandimwe.

Matayo 23:9

Kandi ntimukagire umuntu wo mu isi mwita Data, kuko So ari umwe, ari uwo mu ijuru.

Matayo 23:10

Kandi ntimuzitwe abakuru, kuko umukuru wanyu ari umwe, ari Kristo.

Matayo 23:11

Ahubwo uruta abandi muri mwe ajye aba umugaragu wanyu.

Matayo 23:12

Uzishyira hejuru azacishwa bugufi, uzicisha bugufi azashyirwa hejuru.

Matayo 23:13

“Ariko mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwugarira ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batabwinjiramo, namwe ubwanyu ntimwinjiremo kandi n'abashaka kwinjiramo ntimubakundire. [

Matayo 23:14

Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko murya ingo z'abapfakazi, kandi mugakomeza kuvuga amasengesho y'urudaca muryarya. Ni cyo gituma muzacirwa ho iteka riruta ayandi.]

Matayo 23:15

“Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko muzererezwa mu nyanja no mu misozi no guhindura umuntu umwe ngo yemere idini yanyu, ariko iyo ahindutse, mutuma abaruta inkubwe ebyiri kuba umwana w'i Gehinomu.

Matayo 23:16

“Mwa barandasi bahumye mwe, muzabona ishyano mwebwe abavuga muti ‘Urahiye urusengero nta cyo bitwaye’, ariko ngo ‘Urahiye izahabu yo mu rusengero azaba yibohesheje iyo ndahiro arahiye.’

Matayo 23:17

Mwa bapfu mwe, mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni izahabu cyangwa ni urusengero rwubahiriza izahabu?

Matayo 23:18

Kandi ngo ‘Urahiye igicaniro nta cyo bitwaye, ariko urahira ituro rikiriho azaba yibohesheje iyo ndahiro arahiye.’

Matayo 23:19

Mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni ituro cyangwa ni igicaniro cyubahiriza ituro?

Matayo 23:20

Nuko urahiye igicaniro ni cyo aba arahiye n'ibikiriho byose,

Matayo 23:21

kandi urahiye urusengero ni rwo aba arahiye n'Irubamo.

Matayo 23:22

Kandi ūrahiye ijuru, aba arahiye intebe y'Imana n'Iyicaraho.

Matayo 23:23

“Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mutanga kimwe mu icumi cy'isogi na anisi na kumino, mukirengagiza amagambo akomeye yo mu mategeko, ari yo kutabera n'imbabazi no kwizera. Ibyo mwari mukwiriye kubikora, na bya bindi ntimubireke.

Matayo 23:24

Mwa barandasi bahumye mwe, mumimina umubu ariko ingamiya mukayimira bunguri.

Matayo 23:25

“Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwoza inyuma y'igikombe n'imbehe, ariko imbere yabyo huzuye ubwambuzi bwanyu no kutirinda.

Matayo 23:26

Wa Mufarisayo uhumye we, banza woze imbere y'igikombe n'imbehe, inyuma yabyo habone kuba heza.

Matayo 23:27

“Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mumeze nk'ibituro byasizwe ingwa, bigaragara inyuma ari byiza, nyamara imbere byuzuye amagufwa y'abapfuye n'ibihumanya byose.

Matayo 23:28

Ni ko muri namwe, inyuma mugaragarira abantu muri abakiranutsi, ariko mu mutima mwuzuye uburyarya n'ubugome.

Matayo 23:29

“Mwebwe banditsi n'Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, muzabona ishyano kuko mwubaka ibituro by'abahanuzi, mukarimbisha inzibutso z'abakiranutsi,

Matayo 23:30

mukavuga muti ‘Iyaba twariho mu gihe cya ba sogokuruza, ntituba twarafatanije na bo kuvusha amaraso y'abahanuzi.’

Matayo 23:31

Uko ni ko mwihamya, yuko muri abana b'abishe abahanuzi.

Matayo 23:32

Ngaho, nimwuzuze urugero rwa ba sekuruza wanyu.

Matayo 23:33

Mwa nzoka mwe, mwa bana b'incira mwe, muzahunga mute iteka ry'i Gehinomu?

Matayo 23:34

Nuko rero ku bw'ibyo, ngiye kubatumaho abahanuzi n'abanyabwenge n'abanditsi: bamwe muri bo muzabica muzababamba, abandi muzabakubitira mu masinagogi yanyu, muzabirukana mu midugudu yose bajyamo,

Matayo 23:35

muhereko mugibweho n'amaraso yose y'abakiranutsi yaviriye ku isi, uhereye ku maraso ya Abeli umukiranutsi, ukageza ku maraso ya Zakariya mwene Berekiya, mwiciye hagati y'Ahera h'urusengero n'igicaniro.

Matayo 23:36

Ndababwira ukuri yuko ibyo byose bizasohora ku b'iki gihe.

Matayo 23:37

“Yerusalemu, Yerusalemu, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nshaka kubundikira abana bawe, nk'uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire?

Matayo 23:38

Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka.

Matayo 23:39

Ndababwira yuko mutazambona uhereye none ukageza ubwo muzavuga muti ‘Hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka.’ ”