Matayo 24

51 verses

Matayo 24:1

Yesu asohoka mu rusengero. Akigenda, abigishwa be baramusanga bashaka kumwereka imyubakire y'urusengero.

Matayo 24:2

Arababwira ati “Ntimureba ibi byose? Ndababwira ukuri yuko aha hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”

Matayo 24:3

Yicaye ku musozi wa Elayono, abigishwa baza aho ari biherereye baramubaza bati “Tubwire, ibyo bizaba ryari, n'ikimenyetso cyo kuza kwawe n'icy'imperuka y'isi ni ikihe?”

Matayo 24:4

Yesu arabasubiza ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya,

Matayo 24:5

kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bazayobya benshi.

Matayo 24:6

Muzumva iby'intambara n'impuha z'intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.

Matayo 24:7

Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara n'ibishyitsi hamwe na hamwe.

Matayo 24:8

Ariko ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa.

Matayo 24:9

“Ubwo ni bwo bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica, muzangwa n'amahanga yose abahora izina ryanjye.

Matayo 24:10

Ni bwo benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana bangane.

Matayo 24:11

N'abahanuzi benshi b'ibinyoma bazaduka bayobye benshi.

Matayo 24:12

Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja.

Matayo 24:13

Ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.

Matayo 24:14

Kandi ubu butumwa bwiza bw'ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize.

Matayo 24:15

“Ariko ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe n'umuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera, (ubisoma abyitondere),

Matayo 24:16

icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi,

Matayo 24:17

n'uzaba ari hejuru y'inzu ye ntazamanuka ngo atware ku bintu byo mu nzu ye,

Matayo 24:18

n'uzaba ari mu mirima ye ntazasubira imuhira ngo azane umwenda we.

Matayo 24:19

Abazaba batwite n'abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano.

Matayo 24:20

Namwe musengere kugira ngo guhunga kwanyu kutazabaho mu mezi y'imbeho cyangwa ku isabato,

Matayo 24:21

kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho.

Matayo 24:22

Iyo minsi iyaba itagabanijweho ntihajyaga kuzarokoka n'umwe, ariko ku bw'intore iyo minsi izagabanywaho.

Matayo 24:23

“Icyo gihe umuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, n'undi ati ‘Ari hano’, ntimuzabyemere.

Matayo 24:24

Kuko abiyita Kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n'ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n'intore niba bishoboka.

Matayo 24:25

Dore mbibabwiye bitaraba.

Matayo 24:26

“Nuko nibababwira bati ‘Dore ari mu butayu’, ntimuzajyeyo, cyangwa bati ‘Dore ari mu kirambi’, ntimuzabyemere.

Matayo 24:27

Kuko nk'uko umurabyo urabiriza iburasirazuba ukabonekera aho rirengera, ni ko no kuza k'Umwana w'umuntu kuzaba.

Matayo 24:28

“Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira.

Matayo 24:29

“Ariko hanyuma y'umubabaro wo muri iyo minsi, uwo mwanya ‘Izuba rizijima, n'ukwezi ntikuzava umwezi wako, n'inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n'imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.’

Matayo 24:30

Ubwo ni bwo ikimenyetso cy'Umwana w'umuntu kizabonekera mu ijuru, n'amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w'umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n'ubwiza bwinshi.

Matayo 24:31

Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry'impanda, bateranye intore ze mu birere bine, uhereye impera y'ijuru ukageza iyindi mpera yaryo.

Matayo 24:32

“Murebere ku mutini ni wo cyitegererezo: ishami ryawo, iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy'impeshyi kiri bugufi.

Matayo 24:33

Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi.

Matayo 24:34

Ndababwira ukuri yuko ab'ubu bwoko batazashiraho kugeza aho ibyo byose bizasohorera.

Matayo 24:35

Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.

Matayo 24:36

“Ariko uwo munsi n'icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine.

Matayo 24:37

Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k'Umwana w'umuntu ni ko kuzaba,

Matayo 24:38

kuko nk'uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge,

Matayo 24:39

ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Ni ko no kuza k'Umwana w'umuntu kuzaba.

Matayo 24:40

Icyo gihe abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare,

Matayo 24:41

abagore babiri bazaba basya ku rusyo, umwe azajyanwa undi asigare.

Matayo 24:42

“Nuko mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho.

Matayo 24:43

Ariko ibi mubimenye, iyaba nyir'urugo yari amenye igicuku umujura azaziramo yabaye maso, ntiyamukundiye gucukura inzu ye.

Matayo 24:44

Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w'umuntu azaziramo.

Matayo 24:45

“Mbese ni nde mugaragu ukiranuka w'ubwenge, shebuja yasigiye abo mu rugo rwe kubagerera igerero igihe cyaryo?

Matayo 24:46

Uwo mugaragu arahirwa, shebuja naza agasanga abikora.

Matayo 24:47

Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibintu bye byose.

Matayo 24:48

Ariko umugaragu mubi niyibwira mu mutima we ati ‘Databuja aratinze’,

Matayo 24:49

maze agatangira gukubita abagaragu bagenzi be no gusangira n'abasinzi,

Matayo 24:50

shebuja w'uwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje n'igihe atazi,

Matayo 24:51

amucemo kabiri amuhanane n'indyarya. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.