Matayo 28

20 verses

Matayo 28:1

Nuko umunsi w'isabato ushize, ku wa mbere w'iminsi irindwi, umuseke wenda gutambika, Mariya Magadalena na Mariya wundi bajya kureba cya gituro.

Matayo 28:2

Habaho igishyitsi cyinshi, kuko marayika w'Umwami Imana yari amanutse avuye mu ijuru, abirindura igitare acyicaraho.

Matayo 28:3

Ishusho ye yasaga n'umurabyo, n'imyenda ye yeraga nk'urubura.

Matayo 28:4

Ba barinzi bamubonye bagira ubwoba bahinda imishitsi, basa n'abapfuye.

Matayo 28:5

Ariko marayika abwira abagore ati “Mwebweho mwitinya, kuko nzi yuko mushaka Yesu wabambwe.

Matayo 28:6

Ntari hano kuko yazutse nk'uko yavuze, nimuze murebe aho Umwami yari aryamye.

Matayo 28:7

Nimugende vuba mubwire abigishwa be yuko yazutse, kandi azababanziriza kujya i Galilaya. Iyo ni ho muzamubonera dore ndabibabwiye.”

Matayo 28:8

Bava mu gituro vuba bafite ubwoba n'ibinezaneza byinshi, birukanka bajya kubibwira abigishwa be.

Matayo 28:9

Maze Yesu ahura na bo arababwira ati “Ni amahoro!” Baramwegera bamufata ku birenge, baramupfukamira.

Matayo 28:10

Maze Yesu arababwira ati “Mwitinya, nimugende mubwire bene Data bajye i Galilaya, ni ho bazambonera.”

Matayo 28:11

Bakigenda, bamwe muri ba barinzi bajya mu murwa babwira abatambyi bakuru ibyabaye byose.

Matayo 28:12

Bateranira hamwe n'abakuru bajya inama, bagurira abasirikare ifeza nyinshi

Matayo 28:13

bati “Mujye muvuga muti ‘Abigishwa be baje nijoro dusinziriye, baramwiba.’

Matayo 28:14

Umutegeka naramuka abyumvise tuzamwemeza, namwe tuzabakiza amakuba.”

Matayo 28:15

Nuko baherako bijyanira ifeza, babigenza uko bohejwe. Iryo jambo ryamamara mu Bayuda na bugingo n'ubu.

Matayo 28:16

Nuko abigishwa cumi n'umwe bajya i Galilaya ku musozi Yesu yabategetse.

Matayo 28:17

Bamubonye baramupfukamira, ariko bamwe barashidikanya.

Matayo 28:18

Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.

Matayo 28:19

Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera,

Matayo 28:20

mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y'isi.”