Matayo 27

66 verses

Matayo 27:1

Umuseke utambitse, abatambyi bakuru bose n'abakuru b'ubwo bwoko bigīra inama yo kwica Yesu.

Matayo 27:2

Baramuboha, baramujyana bamushyira umutegeka Pilato.

Matayo 27:3

Maze Yuda wamugambaniye abonye ko urubanza rutsinze Yesu, aricuza asubiza abatambyi bakuru n'abakuru bya bice by'ifeza mirongo itatu ati

Matayo 27:4

“Nakoze icyaha, kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza.” Ariko bo baramusubiza bati “Biramaze! Ni ibyawe.”

Matayo 27:5

Ifeza azijugunya mu rusengero arasohoka, aragenda arimanika.

Matayo 27:6

Ariko abatambyi bakuru bajyana bya bice by'ifeza baravuga bati “Amategeko ntiyemera ko tubishyira mu bubiko bw'Imana, kuko ari ibiguzi by'amaraso.”

Matayo 27:7

Bajya inama bazigura isambu y'umubumbyi, ngo ijye ihambwamo abashyitsi.

Matayo 27:8

Ni cyo gituma iyo sambu yitwa Isambu y'amaraso na bugingo n'ubu.

Matayo 27:9

Ni bwo ibyavuzwe n'umuhanuzi Yeremiya byasohoye ngo “Bajyanye ibice by'ifeza mirongo itatu, ari cyo giciro cy'uwo baciriye, uwo bamwe mu Bisirayeli baciriye,

Matayo 27:10

babigura isambu y'umubumbyi nk'uko Uwiteka yanyeretse.”

Matayo 27:11

Ubwo Yesu yari ahagaze imbere y'umutegeka. Umutegeka aramubaza ati “Ni wowe mwami w'Abayuda?” Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye.”

Matayo 27:12

Abatambyi bakuru n'abakuru baramurega, ariko ntiyagira icyo yireguza na hato.

Matayo 27:13

Maze Pilato aramubaza ati “Ntiwumvise ko bagushinje byinshi?”

Matayo 27:14

Ariko ntiyamusubiza ijambo na rimwe, bituma umutegeka yumirwa cyane.

Matayo 27:15

Muri iyo minsi mikuru, uko umwaka utashye umutegeka yagiraga akamenyero ko kubohorera abantu imbohe imwe, iyo bashakaga.

Matayo 27:16

Icyo gihe bari bafite imbohe y'ikimenywabose, yitwaga Baraba.

Matayo 27:17

Nuko bateranye Pilato arababaza ati “Uwo mushaka ko mbabohorera ni nde? Ni Baraba, cyangwa ni Yesu witwa Kristo?”

Matayo 27:18

Kuko yamenye yuko ishyari ari ryo rimubatangishije.

Matayo 27:19

Kandi ubwo yari yicaye ku ntebe y'imanza, umugore we amutumaho ati “Ntugire icyo utwara uwo mukiranutsi, kuko naraye ndose byinshi kuri we byambabaje.”

Matayo 27:20

Ariko abatambyi bakuru n'abakuru boshya abantu ngo basabe Baraba, bicishe Yesu.

Matayo 27:21

Nuko umutegeka yongera kubabaza ati “Muri abo bombi, uwo mushaka ni nde nkamubabohorera?” Bati “Ni Baraba.”

Matayo 27:22

Pilato arabasubiza ati “Yesu witwa Kristo ndamugira nte?” Bose bati “Nabambwe!”

Matayo 27:23

Na we arababaza ati “Kuki? Yakoze cyaha ki?” Ariko barushaho gusakuza cyane bati “Nabambwe!”

Matayo 27:24

Nuko Pilato abonye ko arushywa n'ubusa, ahubwo ko barushijeho gushega, yenda amazi akarabira imbere y'abantu ati “Jyeweho nta cyaha kindiho ku bw'amaraso y'uyu mukiranutsi, birabe ibyanyu.”

Matayo 27:25

Abantu bose baramusubiza bati “Amaraso ye natubeho no ku bana bacu.”

Matayo 27:26

Maze ababohorera Baraba, ariko amaze gukubita Yesu imikoba, aramutanga ngo abambwe.

Matayo 27:27

Maze abasirikare b'umutegeka bajyana Yesu mu rukiko, bamuteraniranirizaho ingabo zose.

Matayo 27:28

Baramucuza, bamwambika umwenda w'umuhemba,

Matayo 27:29

baboha ikamba ry'amahwa barimwambika mu mutwe, n'urubingo mu kuboko kwe kw'iburyo baramupfukamira, baramushinyagurira bati “Ni amahoro, mwami w'Abayuda!”

Matayo 27:30

Bamucira amacandwe, benda rwa rubingo barumukubita mu mutwe.

Matayo 27:31

Bamaze kumushinyagurira bamwambura wa mwenda, bamwambika imyenda ye bamujyana kumubamba.

Matayo 27:32

Bagisohoka, bahura n'Umunyakurene witwaga Simoni, uwo bamuhata kujyana na bo ngo yikorere umusaraba wa Yesu.

Matayo 27:33

Bageze ahitwa i Gologota, hasobanurwa ngo i Nyabihanga,

Matayo 27:34

bamuha vino ivanze n'indurwe ngo anywe, asogongeye yanga kuyinywa.

Matayo 27:35

Bamaze kumubamba, bagabana imyenda ye, barayifindira,

Matayo 27:36

bicara aho baramurinda.

Matayo 27:37

Bashyira hejuru y'umutwe we ibirego bamureze, byanditswe ngo “UYU NI YESU, UMWAMI W'ABAYUDA.”

Matayo 27:38

Maze abambuzi babiri bababambana na we, umwe iburyo bwe undi ibumoso.

Matayo 27:39

Abahisi baramutuka, bamuzunguriza imitwe

Matayo 27:40

baravuga bati “Wowe usenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu, ikize. Niba uri Umwana w'Imana, manuka uve ku musaraba.”

Matayo 27:41

Abatambyi bakuru n'abanditsi n'abakuru na bo bashinyagura batyo bati

Matayo 27:42

“Yakijije abandi, ntabasha kwikiza. Ko ari umwami w'Abisirayeli, namanuke ave ku musaraba nonaha, natwe turamwemera.

Matayo 27:43

Yiringiye Imana, ngaho nimukize nonaha, niba imukunda kuko yavuze ati ‘Ndi Umwana w'Imana.’ ”

Matayo 27:44

N'abambuzi babambanywe na we, na bo bamutuka batyo.

Matayo 27:45

Uhereye ku isaha ya gatandatu haba ubwirakabiri mu gihugu cyose kugeza ku isaha ya cyenda.

Matayo 27:46

Maze ku isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati “Eli, Eli, lama sabakitani?” Bisobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?”

Matayo 27:47

Ariko bamwe mu bari bahagaze aho babyumvise baravuga bati “Umva wa mugabo arahamagara Eliya.”

Matayo 27:48

Uwo mwanya umwe muri bo arirukanka, yenda sipongo ayuzuza inzoga isharira, ayishyira ku rubingo arayimushomesha.

Matayo 27:49

Ariko abandi bati “Ba uretse turebe ko Eliya aza kumukiza.”

Matayo 27:50

Ariko Yesu yongera kuvuga ijwi rirenga, aratanga.

Matayo 27:51

Umwenda ukingiriza Ahera cyane h'urusengero utabukamo kabiri, utangirira hejuru ugeza hasi, isi iratigita, ibitare birameneka,

Matayo 27:52

ibituro birakinguka, intumbi nyinshi z'abera bari barasinziriye zirazurwa,

Matayo 27:53

bava mu bituro, maze amaze kuzuka binjira mu murwa wera, babonekera benshi.

Matayo 27:54

Umutware utwara umutwe w'abasirikare n'abari kumwe na we barinda Yesu, babonye igishyitsi n'ibibaye baratinya cyane bati “Ni ukuri, uyu yari Umwana w'Imana.”

Matayo 27:55

Hariho n'abagore benshi bari bahagaze kure bareba, ni bo bakurikiye Yesu ava i Galilaya, baramukorera.

Matayo 27:56

Muri bo harimo Mariya Magadalena, na Mariya nyina wa Yakobo na Yosefu, na nyina wa bene Zebedayo.

Matayo 27:57

Nuko nimugoroba haza umuntu w'umutunzi wo muri Arimataya witwaga Yosefu, kandi na we yari umwigishwa wa Yesu.

Matayo 27:58

Uwo ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu, maze Pilato ategeka ko bayimuha.

Matayo 27:59

Yosefu ajyana intumbi, ayizingira mu mwenda w'igitare wera,

Matayo 27:60

ayishyira mu mva ye nshya, iyo yakorogoshoye mu rutare, abirindurira igitare ku munwa w'imva, aragenda.

Matayo 27:61

Mariya Magadalena na Mariya wundi bari bahari bicaye berekeye imva.

Matayo 27:62

Nuko bukeye bwaho, ari wo munsi wakurikiraga uwo Kwitegura, abatambyi bakuru n'Abafarisayo bateranira kwa Pilato.

Matayo 27:63

Baramubwira bati “Mutware, twibutse yuko wa mubeshyi akiri muzima yagize ngo iminsi itatu nishira azazuka.

Matayo 27:64

Nuko tegeka barinde igituro cyane bazageze ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kumwiba bakabwira abantu ngo arazutse, maze kuyoba kwa nyuma kukaruta ukwa mbere.”

Matayo 27:65

Pilato arababwira ati “Ngaba abarinzi, nimugende mukirindishe uko mubizi.”

Matayo 27:66

Na bo baragenda barindisha igituro, bahoma ubushishi ku gitare kugira ngo bagiteranye n'umunwa w'igituro, babushyiraho ikimenyetso abarinzi bahari.