Matayo 4

25 verses

Matayo 4:1

Maze Yesu ajyanwa n'Umwuka mu butayu kugeragezwa n'umwanzi,

Matayo 4:2

amaze iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine atarya, abona gusonza.

Matayo 4:3

Umushukanyi aramwegera aramubwira ati “Niba uri Umwana w'Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.”

Matayo 4:4

Aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n'umutsima gusa, ahubwo atungwa n'amagambo yose ava mu kanwa k'Imana.’ ”

Matayo 4:5

Maze umwanzi amujyana ku murwa wera, amuhagarika ku gasongero k'urusengero

Matayo 4:6

aramubwira ati “Niba uri Umwana w'Imana, ijugunye hasi kuko handitswe ngo ‘Izagutegekera abamarayika bayo, Bakuramire mu maboko yabo, Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’ ”

Matayo 4:7

Yesu aramusubiza ati “Kandi handitswe ngo ‘Ntukagerageze Uwiteka Imana yawe.’ ”

Matayo 4:8

Umwanzi arongera amujyana mu mpinga y'umusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi n'ubwiza bwabwo

Matayo 4:9

aramubwira ati “Biriya byose ndabiguha nupfukama ukandamya.”

Matayo 4:10

Yesu aramubwira ati “Genda Satani, kuko handitswe ngo ‘Uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine.’ ”

Matayo 4:11

Umwanzi aherako aramureka, maze haza abamarayika baramukorera.

Matayo 4:12

Yesu yumvise ko babohesheje Yohana, aragenda ajya i Galilaya.

Matayo 4:13

Yimuka i Nazareti atura i Kaperinawumu, umudugudu uri ku nyanja mu rugabano rwa Zebuluni na Nafutali,

Matayo 4:14

ngo ibyavuzwe n'umuhanuzi Yesaya bisohore ngo

Matayo 4:15

“Mu gihugu cya Zebuluni na Nafutali, Hafi y'inyanja hakurya ya Yorodani,

Matayo 4:16

Abantu bari bicaye mu mwijima babonye umucyo mwinshi, kandi abari bicaye mu gihugu cy'urupfu no mu gicucu cyarwo, Bamurikirwa n'umucyo.”

Matayo 4:17

Yesu ahera ubwo atangira kwigisha avuga ati “Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.”

Matayo 4:18

Agenda iruhande rw'inyanja y'i Galilaya abona abavandimwe babiri, Simoni witwaga Petero na Andereya mwene se, barobesha urushundura mu nyanja kuko bari abarobyi.

Matayo 4:19

Arababwira ati “Nimunkurikire nzabagire abarobyi b'abantu.”

Matayo 4:20

Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira.

Matayo 4:21

Yicumye imbere abona abandi bavandimwe babiri, umwe ni Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se, bari mu bwato hamwe na se Zebedayo bapfundikanya inshundura zabo, arabahamagara.

Matayo 4:22

Uwo mwanya basiga ubwato na se, baramukurikira.

Matayo 4:23

Yesu agenderera ab'i Galilaya hose, abigishiriza mu masinagogi yabo ababwira ubutumwa bwiza bw'ubwami, akiza n'indwara zose n'ubumuga bw'abantu.

Matayo 4:24

Inkuru ye yamamara i Siriya yose, bamuzanira abarwayi bose n'indembe barwaye indwara zitari zimwe, n'abatewe n'abadayimoni, n'abarwaye ibicuri n'ibirema arabakiza.

Matayo 4:25

Abantu benshi baramukurikira bavuye i Galilaya n'i Dekapoli, n'i Yerusalemu n'i Yudaya no hakurya ya Yorodani.