Matayo 6

34 verses

Matayo 6:1

“ ‘Mwirinde, ntimugakorere ibyiza byanyu imbere y'abantu kugira ngo babarebe, kuko nimugira mutyo ari nta ngororano muzagororerwa na So wo mu ijuru.

Matayo 6:2

“ ‘Ahubwo nugira ubuntu, ntukavuze ihembe imbere yawe nk'uko indyarya zigira mu masinagogi no mu nzira ngo bashimwe n'abantu. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo.

Matayo 6:3

Ahubwo wowe ho nugira ubuntu, ukuboko kwawe kw'ibumoso kwe kumenya icyo ukw'iburyo gukora,

Matayo 6:4

ahubwo ugire ubuntu bwawe wiherereye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.

Matayo 6:5

“ ‘Nimusenga ntimukamere nk'indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo.

Matayo 6:6

Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.

Matayo 6:7

“ ‘Namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk'uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa.

Matayo 6:8

Nuko ntimugase na bo, kuko So azi ibyo mukennye mutaramusaba.

Matayo 6:9

Nuko musenge mutya muti “ ‘Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe,

Matayo 6:10

Ubwami bwawe buze, Ibyo ushaka bibeho mu isi, Nk'uko biba mu ijuru.

Matayo 6:11

Uduhe none ibyokurya byacu by'uyu munsi,

Matayo 6:12

Uduharire imyenda yacu, Nk'uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu,

Matayo 6:13

Ntuduhāne mu bitwoshya, Ahubwo udukize Umubi, Kuko ubwami n'ubushobozi n'icyubahiro ari ibyawe, None n'iteka ryose. Amen. ’

Matayo 6:14

“Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe,

Matayo 6:15

ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu.

Matayo 6:16

“Kandi nimwiyiriza ubusa ntimukabe nk'indyarya zigaragaza umubabaro, kuko bagaragaza umubabaro kugira ngo abantu babarebe ko biyirije ubusa. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo.

Matayo 6:17

Ariko weho niwiyiriza ubusa wisige amavuta mu mutwe, wiyuhagire mu maso,

Matayo 6:18

kugira ngo abantu batamenya ko wiyirije ubusa keretse So uri ahiherereye, kandi So ureba ibyiherereye azakugororera.

Matayo 6:19

“Ntimukībikire ubutunzi mu isi, aho inyenzi n'ingese ziburya, kandi abajura bacukura bakabwiba.

Matayo 6:20

Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho inyenzi n'ingese zitaburya, n'abajura ntibacukure ngo babwibe,

Matayo 6:21

kuko aho ubutunzi bwawe buri ari ho n'umutima wawe uzaba.

Matayo 6:22

“Itabaza ry'umubiri ni ijisho. Ijisho ryawe nirireba neza, umubiri wawe wose uba ufite umucyo,

Matayo 6:23

ariko niriba ribi, umubiri wawe wose uba ufite umwijima. Nuko umucyo ukurimo nuba umwijima, mbega uwo mwijima uko uba ari mwinshi!

Matayo 6:24

“Nta wucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n'ubutunzi.

Matayo 6:25

“Ni cyo gitumye mbabwira nti: ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa muti ‘Tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby'umubiri wanyu ngo ‘Tuzambara iki?’ Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, umubiri nturuta imyambaro?

Matayo 6:26

Nimurebe ibiguruka mu kirere: ntibibiba, ntibisarura, ntibihunika mu bigega, kandi So wo mu ijuru arabigaburira na byo. Mwebwe se ntimubiruta cyane?

Matayo 6:27

Ni nde muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono umwe?

Matayo 6:28

“None se ikibaganyisha imyambaro ni iki? Mutekereze uburabyo bwo mu gasozi uko bumera: ntibugira umurimo, ntibuboha imyenda,

Matayo 6:29

kandi ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose, atarimbaga nk'akarabyo kamwe ko muri ubu.

Matayo 6:30

Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwa bafite kwizera guke mwe?

Matayo 6:31

“Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzambara iki?’

Matayo 6:32

Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose.

Matayo 6:33

Ahubwo mubanze mushake ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa.

Matayo 6:34

Ntimukiganyire mutekereza iby'ejo, kuko ab'ejo baziganyira iby'ejo. Umunsi wose ukwiranye n'ibibi byawo.