Matayo 7

29 verses

Matayo 7:1

“Ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa,

Matayo 7:2

kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.

Matayo 7:3

Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe?

Matayo 7:4

Cyangwa wabasha ute kubwira mwene so uti ‘Henga ngutokore agatotsi mu jisho ryawe’, kandi ugifite umugogo mu jisho ryawe?

Matayo 7:5

Wa ndyarya we, banza wikuremo umugogo uri mu ryawe jisho, kuko ari bwo wabona uko utokora agatotsi mu jisho rya mwene so.

Matayo 7:6

“Ibyejejwe by'Imana ntimukabihe imbwa, kandi n'imaragarita zanyu ntimukazite imbere y'ingurube, kugira ngo zitaziribata maze zikabahindukirana zikabarya.

Matayo 7:7

“Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa.

Matayo 7:8

Kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n'ukomanga agakingurirwa.

Matayo 7:9

Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima akamuha ibuye,

Matayo 7:10

cyangwa yamusaba ifi akamuha inzoka?

Matayo 7:11

Ko muri babi kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?

Matayo 7:12

“Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n'ibyahanuwe.

Matayo 7:13

“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi.

Matayo 7:14

Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake.

Matayo 7:15

“Mwirinde abahanuzi b'ibinyoma baza aho muri basa n'intama, ariko imbere ari amasega aryana.

Matayo 7:16

Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z'umutini ku gitovu?

Matayo 7:17

Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi.

Matayo 7:18

Igiti cyiza ntikibasha kwera imbuto mbi, kandi n'igiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza.

Matayo 7:19

Igiti cyose kitera imbuto nziza kiracibwa, kikajugunywa mu muriro.

Matayo 7:20

Nuko muzabamenyera ku mbuto zabo.

Matayo 7:21

“Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka.

Matayo 7:22

Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’

Matayo 7:23

Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe.’

Matayo 7:24

“Nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk'umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare,

Matayo 7:25

imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare.

Matayo 7:26

“Kandi umuntu wese wumva ayo magambo yanjye ntayakomeze, azaba ari nk'umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi,

Matayo 7:27

imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu iragwa, kandi kugwa kwayo kwabaye kunini.”

Matayo 7:28

Yesu amaze kuvuga ayo magambo yose ba bantu batangazwa no kwigisha kwe,

Matayo 7:29

kuko yabigishaga nk'ufite ubutware, ntase n'abanditsi babo.