Mika 2

13 verses

Mika 2:1

Bazabona ishyano abagambirira gukora ibyaha, bagakorera ibibi ku mariri yabo! Iyo bukeye barabikora kuko bishobokera amaboko yabo.

Mika 2:2

Kandi bifuza imirima bakayitwarira, n'amazu bakayigarurira. Bagirira nabi umuntu n'inzu ye, ndetse umuntu n'umwandu we.

Mika 2:3

Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati “Dore ngambiriye guteza uyu muryango icyago, ntabwo muzagikira cyangwa ngo mwongere kugendana umujindiro, kuko icyo gihe kizaba ari igihe kibi.

Mika 2:4

Uwo munsi muzaba iciro ry'umugani, bazacura umuborogo bababaye, bazavuga bati ‘Turapfuye, umwandu w'ubwoko bwanjye yawuhaye abandi. Yemwe ko yawunyatse! Imirima yacu yayigabanyije abagome.’ ”

Mika 2:5

Ni cyo gituma mu iteraniro ry'Uwiteka utazabona uwo kugeresha isambu umugozi.

Mika 2:6

Babwira abahanura bati “Ntimugahanure”. Ntibazabahanurira koko, kandi ibiteye isoni ntibizashira.

Mika 2:7

Wa nzu ya Yakobo we, bizabazwa ngo “Mbese Umwuka w'Uwiteka waraheze? Mbese ibyo ni we wabikoze? Amagambo yanjye nta cyo amarira ugenda atunganye?

Mika 2:8

“Ariko mu bihe bishize ubwoko bwanjye bwahagurutse bumeze nk'umubisha, abagenda ari abanyamahoro badashaka kurwana mubambura ibishura bīteye ku mikenyero yabo.

Mika 2:9

Abagore b'ubwoko bwanjye mubasohora mu mazu yabo meza, abana babo bato mwabambuye icyubahiro nabahaye iteka ryose.

Mika 2:10

Nimuhaguruke, mugende kuko aha hatari uburuhukiro bwanyu, haranduye hazabarimbuza kurimbura gukaze.

Mika 2:11

“Umuntu ugendana umwuka w'umuyaga n'ururimi rubeshya akavuga ati ‘Ngiye kubahanurira ibya vino n'ibisindisha’, ni we muhanuzi ukwiriye ubu bwoko.

Mika 2:12

“Yakobo we, abawe bose nzabateranyiriza hamwe. Ni ukuri nzakoranya abasigaye ba Isirayeli, nzabashyira hamwe nk'intama z'i Bosira, nk'umukumbi uri mu rwuri rwawo, bazagira urusaku rwinshi kuko ari benshi.”

Mika 2:13

Usenya yazamukiye imbere yabo, barasimbuka bagwa mu irembo barisohokamo, umwami wabo yababanje imbere kandi Uwiteka na we abagiye imbere.