Mika 3

12 verses

Mika 3:1

Maze ndavuga nti “Nimwumve batware ba Yakobo, namwe bacamanza b'inzu ya Isirayeli. Mbese si ibyanyu kumenya imanza zitabera?

Mika 3:2

Yemwe abanga ibyiza mugakunda ibibi, mugashishimura uruhu ku bantu banjye, mugakuraho inyama ku magufwa yabo,

Mika 3:3

kandi mukarya inyama z'ubwoko bwanjye, mukabunaho uruhu, mukabamenagura n'amagufwa, ndetse mukabicoca nk'ibyo bashyira mu nkono, nk'inyama zijya mu nkono ivuga.”

Mika 3:4

Ni bwo bazatakira Uwiteka ariko ntazabasubiza, ni ukuri icyo gihe azabima amaso, abihwanye n'inabi bakoze mu mirimo yabo yose.

Mika 3:5

Ibi ni byo Uwiteka avuga ku bahanuzi bayobya ubwoko bwanjye, batega akanwa kabo kugira ngo babuhanurire bati “Ni amahoro”, kandi utagize icyo ashyira mu kanwa kabo bitegura kumurwanya.

Mika 3:6

Ni cyo gituma hazababera mu ijoro kugira ngo mutagira icyo mwerekwa, kandi hazababera umwijima kugira ngo mudahanura, kandi izuba rizarengera ku bahanuzi n'amanywa azababera ubwire.

Mika 3:7

Abamenyi bazagira isoni n'abapfumu bazashoberwa, ni ukuri bose bazifata ku munwa, kuko ari nta gisubizo kivuye ku Mana.

Mika 3:8

Ariko jyeweho nuzuye imbaraga n'imanza zitabera n'ubutwari, mbihawe n'Umwuka w'Uwiteka kugira ngo menyeshe Yakobo igicumuro cye, na Isirayeli icyaha cye.

Mika 3:9

Nimwumve ibi batware b'inzu ya Yakobo n'abacamanza b'inzu ya Isirayeli, mwanga imanza zitabera mukagoreka ibitunganye byose.

Mika 3:10

Bubakishije i Siyoni amaraso bavushije, n'i Yerusalemu bakahubakisha gukiranirwa.

Mika 3:11

Abatware baho bacira imanza impongano, n'abatambyi baho bigishiriza ibihembo, n'abahanuzi baho baragurira ingemu, nyamara bisunga Uwiteka bakavuga bati “Mbese Uwiteka ntari muri twe? Nta kibi kizatuzaho.”

Mika 3:12

Ni cyo gituma i Siyoni hazahingwa nk'umurima ari mwe hazize, n'i Yerusalemu hazaba ibirundo by'amazu, n'umusozi wubatsweho urusengero hazaba nk'aharengeye h'ishyamba.