Mariko 11

33 verses

Mariko 11:1

Bageze bugufi bw'i Yerusalemu bajya i Betifage n'i Betaniya ku musozi wa Elayono, atuma babiri mu bigishwa be

Mariko 11:2

arababwira ati “Mujye mu kirorero kiri imbere yanyu, mukihagera uwo mwanya muri bubone icyana cy'indogobe kiziritse kitigeze guheka umuntu, mukiziture mukizane.

Mariko 11:3

Kandi nihagira umuntu ubabaza ati ‘Ni iki gitumye mukora mutyo?’ mumubwire muti ‘Databuja ni we ugishaka.’ Nuko uwo mwanya aracyohereza hano.”

Mariko 11:4

Baragenda basanga icyana cy'indogobe kiziritse ku irembo ku nzira, barakizitura.

Mariko 11:5

Bamwe mu bari bahagaze aho barababaza bati “Ni iki gitumye muzitura icyana cy'indogobe?”

Mariko 11:6

Nabo babasubiza nk'uko Yesu yababwiye, barabemerera.

Mariko 11:7

Bashorera icyana cy'indogobe bakigeza aho Yesu ari, bagiteguraho imyenda yabo acyicaraho.

Mariko 11:8

Benshi basasa imyenda yabo mu nzira, abandi baca amashami y'ibiti na yo bayasasa mu nzira.

Mariko 11:9

Abamushagaye bararangurura bati “Hoziyana, hahirwe uje mu izina ry'Uwiteka,

Mariko 11:10

hahirwe n'ubwami buje ari bwo bwami bwa sogokuruza Dawidi. Hoziyana ahasumba hose!”

Mariko 11:11

Agera i Yerusalemu yinjira mu rusengero, amaze kuraranganya amaso ngo arebe byose arasohoka, maze kuko bwari bugorobye ajya i Betaniya, ajyana n'abo cumi na babiri.

Mariko 11:12

Bukeye bwaho mu gitondo bamaze kuva i Betaniya, arasonza.

Mariko 11:13

Areba kure abona umutini uriho ibibabi, arawegera ngo ahari yawubonaho imbuto. Nyamara awugezeho ntiyagira icyo abona keretse ibibabi, kuko kitāri igihe cyo kwera kw'imitini.

Mariko 11:14

Arawubwira ati “Umuntu ntakarye ku mbuto zawe iteka ryose.” Abigishwa be barabyumva.

Mariko 11:15

Bagera i Yerusalemu yinjira mu rusengero, yubika ameza y'abavunjaga ifeza n'intebe z'abaguraga inuma,

Mariko 11:16

ntiyakundira umuntu wese kugira icyo anyuza mu rusengero.

Mariko 11:17

Arigisha ati “Mbese ntimuzi ko byanditswe ngo ‘Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n'amahanga yose’? Ariko mwebwe mwayihinduye isenga y'abambuzi.”

Mariko 11:18

Abatambyi bakuru n'abanditsi babyumvise bashaka uko bamwica, ariko baramutinya kuko abantu bose batangazwaga no kwigisha kwe.

Mariko 11:19

Bugorobye asohoka mu murwa.

Mariko 11:20

Bukeye bwaho mu gitondo kare, bakigenda babona wa mutini wumye uhereye ku mizi.

Mariko 11:21

Petero yibutse ibyawo aramubwira ati “Mwigisha, dore wa mutini wavumye wumye.”

Mariko 11:22

Yesu arabasubiza ati “Mwizere Imana.

Mariko 11:23

Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona.

Mariko 11:24

Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.

Mariko 11:25

Kandi nimuhagarara musenga hakaba hari umuntu wabagiriye nabi, mumubabarire kugira ngo So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu. [

Mariko 11:26

Ariko nimutababarira abandi, So wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu.]’ ”

Mariko 11:27

Bongera kujya i Yerusalemu. Akigendagenda mu rusengero, abatambyi bakuru n'abanditsi n'abakuru baza aho ari

Mariko 11:28

baramubaza bati “Ni butware ki bugutera gukora ibyo? Cyangwa ni nde waguhaye ubwo butware bwo kubikora?”

Mariko 11:29

Yesu arabasubiza ati “Nanjye reka mbabaze ijambo rimwe munsubize, maze mbone kubabwira ubutware buntera kubikora.

Mariko 11:30

Kubatiza kwa Yohana kwavuye mu ijuru, cyangwa ni mu bantu? Nimunsubize.”

Mariko 11:31

Biburanya mu mitima yabo bati “Nituvuga tuti ‘Kwavuye mu ijuru’, aratubaza ati ‘Ni iki cyababujije kumwemera?’

Mariko 11:32

Keretse tuvuze tuti ‘Kwavuye mu bantu.’ ” Ariko batinya abantu kuko bose bemeraga ko Yohana yari umuhanuzi nyakuri.

Mariko 11:33

Basubiza Yesu bati “Ntitubizi.” Yesu arababwira ati “Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo ubwo ari bwo.”